Ni umukino wabereye i Rubavu kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, ukaba watangiye ubona Amavubi y’abagore asatirwa cyane na Nigeria wabonaga ko isa n’iri kwiga uko yanyagira Amavubi nyuma. Uyu mukino warangiye Nigeria itsinze ibitego 4-1 cy’Amavubi y’abagore. Mu ikipe ya Nigeria, nimero umunani Azizat Oshoala yigaragaje cyane akaba ariwe wanatsinze igtego cya kabiri […]Irambuye
Mu kiganiro mpaka umuryango w’urubyiruko ugamije kurwanya Jenoside ‘Never Again Rwanda’ wateguye kuri uyu wa gatanu kivuga ku mpamvu zitera abana b’u Rwanda kujya mu muhanda, ingaruka zabyo n’icyakorwa, abana bahoze mu muhanda bashinja ababyeyi ku gira uruhare mu gutuma abana babacika, bagasaba ko nyuma ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hakwiye gukurikiraho ‘Ndi Umubyeyi’. Iki kiganiro cyari […]Irambuye
Urubanza rwa kabiri rwekerekeranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rushobora gutangira vuba aha mu gihugu cy’Ubufaransa ku Banyarwanda Octavien Ngenzi na Tito Barahira bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Tariki ya 13 Gicurasi 2014 nibwo Parike mu Bufaransa yafashe umwanzuro w’uko aba bagabo bashyikirizwa Urukiko rw’ibanze. Aba bagabo bashyizwe mu majwi inshuro nyinshi […]Irambuye
Umugore w’imyaka 65 ukomoko muri Nigeria yatawe muri yombi kuwa gatatu ku kibuga cy’indege Julius Nyerere International Airport (JNIA) mu mujyi wa Dar es Salaam akekwaho kugerageza kujyana ibiyobyabwenge bya heroin ahita abimira bunguri. Polisi mu gihugu cya Tanzania yatangaje ku wa kane ko umugore witwa Olabisi Ibidum Cole yasanganywe mu gifu cye udupfundo 82 tw’ikiyobyabwenge […]Irambuye
Ikigega cy’Abanyamerika gitsura Amajyambere (USAID) na sosiyete ya TradeMark East Africa (TMEA) batangije uburyo bushya buzafasha mu kuzamura ubucuruzi mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo. Uyu mushinga ufite ingengo y’imari ya miliyoni 5,7 z’Amadolari y’Amerika, uzafasha mu bijyanye no kwihutisha serivise zitangwa ku mipaka, na korohereza amakamyo mu ngendo bikaba bifite akamaro ku gihugu […]Irambuye
Mu 1962 nibwo Padiri Fraipont Ndagijimana yashinze ikigo cyakira abana bafite ubumuga bunyuranye, ‘Home de la Vierge des Pauvres’ (HVP Gatagara). Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2014 ibuye ry’ifatizo rikaba ryashyizwe ahazubakwa ishuri ntangarugero ry’abana bafite ibibazo byo mu mutwe i Gikondo mu mujyi wa Kigali. Iri shuri rizubakwa ahari ikigo HVP Gatagara ishami rya […]Irambuye
Nyuma y’uko inama ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) irimo kubera i Kigali ifunguwe ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame, uwa Uganda, Yoweri Museveni, uwa Gabon, Ali Bongo Ondimba na William Ruto, Visi Perezida wa Kenya n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu Rwanda baganiriye ku bibazo by’Afurika n’igikwiye gukorwa ngo uyu mugabane ugere aho ba nyirawo bawushaka. […]Irambuye
Amakuru yasakaye mu Mujyi wa Lilongwe ni ay’uko uwahoze ari Depite w’agace kitwa Msodzi mu gihugu cya Malawi, akaba yari na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu wungirije, Kamanya Godfref yahisemo kwiyahura nyuma yo gutsindwa amatora yabaye tariki ya 20 Gicurasi 2014. Igitangazamakuru Malawivoice cyatangaje ko Kamanya wari usanzwe mu ishyaka rya Perezida Joyce Banda, People’s Party yiyahuye akoresheje […]Irambuye
Mu minsi 100 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino ibigo byibuka inzirakarengane zishwe. Mu Kigo nderabuzima cya Byimana, abakozi n’abayobozi bacyo bashyize umugayo ku baforomo n’abaganga bijanditse mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byagarutsweho ku munsi w’ejo tariki ya 20 Gicurasi 2014, ubwo abakozi, abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana bifatanyije […]Irambuye
Nyuma y’uko hagaragara ko imisambi igiye gucika burundu ishyami ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyashyizeho ingamba zidakuka y’uko umuntu wese ufite imisambi iwe agomba kuyishyikiriza ababishinzwe kugira ngo isubizwe mu buzima bwayo busanzwe butari ubwo kubana n’abantu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Dr. Antoine Mudakikwa yadutangarije ko hajegutekerezwa ko izi nyoni zigomba kuba ahantu […]Irambuye