CAR : Umunyamakuru Camille Lepage yishwe n’abantu batazwi
Umunyamakuru w’umugore, Camille Lepage wakoraga inkuru z’amafoto mu gihugu cya Centrafurika umurambo waraye utoraguwe n’ingabo z’Abafaransa zagiye kurinda umutekano muri iki gihugu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi mu Bufaransa.
Itangazo ryasohowe n’U Bufaransa riravuga ko, umurambo wa Camille Lepage, wari ufute imyaka 26 gusa, watahuwe n’ingabo z’igihugu yakomokagamo ubwo zari mu kazi k’irondo zigahagarika imodoka y’agatsiko k’abakirisitu ‘anti-balaka’ mu gace ka Bouar.
Uyu munyamakuru wafotoraga bivugwa ko yagendaga mu modoka mu gihugu cya Centrafurika hafi y’umupaka na Cameroon akaza gufatwa n’inyeshyamba mu mirwano.
Amafoto y’uyu munyamakuru yarakoreshejwe cyane mu bitangazamakuru nka BBC, ariko yanakoreraga imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International n’uw’abaganga batagira umupaka ‘Medecins sans Frontieres’.
Lepage yakoreye igihe kinini muri Centrafurika nyuma yanagiye mu gihugu cya Sudani y’Epfo muri Nyakanga 2012.
Uyu munyamakuru mu cyumweru gishize yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko ajyanye n’inyeshyamba za anti-balaka kuri moto, bakaba barerekezaga ahantu hareshya na km 120 uvuye mu mujyi wa Berberati, aho byavugwaga ko abantu 150 bishwe n’inyeshyamba za Seleka kuva muri Werurwe.
Nyuma uyu munyamakuru yaje gutanga amakuru y’uko muri ako gace hiciwe abandi bantu batandatu.
Itangazo rya leta y’U Bufaransa riravuga ko hagiye gukorwa ibishoboka byose hakamenyekana uburyo uyu mugore yishwemo kandi abamwishe bagafatwa.
Ibintu muri Centrafurika byarushijeho gukomera mu minsi yashize, abantu basaga ¼ cy’abaturage bose b’icyo gihugu bagera kuri miliyoni 4,6 bahunze ingo zabo mu mvururu zatangiye muri Werurwe 2013 hagati y’Abasila n’udutsiko tw’Abakirisitu.
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe n’igihugu cy’U Bufaransa boherejeyo ingabo 7 000 ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi woherejeyo izindi mu rwego rwo gucunga umutekano cyane ku kibuga cy’indege mu mujyi wa Bangui
Abakirisitu ni bo biganje mu gihugu cya Centrafurika, bo n’agatsiko ka Anti-balaka kabashamikiyeho bavuga ko bahisemo gufata intwaro nyuma y’aho agatsiko k’Abasilamu ka Seleka kafataga ubutegetsi muri Werurwe 2013.
BBC
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
uno mudamu ateye ubwoba nawe yakabyaga kwishyira muri risques cyane !ati njyane na abantibalaka kuri moto!akazi karagwira iriya aventure ntiyoroshyecyakora Imana imwakire na famille ye ikomere
Apuu nubundi nta cyangiritse niba ari umufaransa birengeje
Comments are closed.