Digiqole ad

Lt. Mutabazi yahakanye ubuhamya yatanze, Camarade ahitamo guceceka

Mu isubukurwa ry’urubanza Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruburanishamo Ubushinjacyaha bwa gisirikare na Lt. Joel Mutabazi ndetse na bagenzi be 15 ku byaha icyenda baregwa birimo n’icy’iterabwoba, kuri uyu wa 14 Gicurasi Mutabazi yongeye guhakanye ibyaha byose aregwa na ho Nshimiyimana Joseph yongera kwanga kugira icyo atangaza.

Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade
Lt Joel Mutabazi mu myenda ya RDF na Nshimiyimana alias Camarade

Iburanisha ryatangiye herekanywa amashusho (Video) y’ikiganiro Joseph Nshimiyimana Alias Camarade yagiranye n’ubugenzacyaha hagamijwe gushimangira ibindi bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Nyuma yo kwerekwa aya mashusho, Urukiko rwabajije Camarade niba yemera ko umuntu yari amaze kwibonera muri iyi video ari we atangaza ko ari we.

Gusa abajijwe niba ibiyivugirwamo byaravuzwe na we ndetse akaba anabyemera, yagize ati “Ni jye wabivuze ariko ndabihakana.”

Urukiko rwahise rumubaza ukuntu yaba yemera ko ariwe ugaragara muri iyi video ndetse akaba yemera ko ibiyivugirwamo byavuzwe na we ariko akaba abihakana, undi abwira urukiko ko iyi video yayikoreshejwe mu buryo butaboneye bityo akaba ariho ahera atangaza ko ibyayivugiwemo ntaho bihuriye n’ukuri.

Nshimiyimana uzwi ku izina rya Camarade yahise atangaza ko nta kindi yongera kuvuga ahubwo asaba urukiko ko rwazafata imyanzuro yarwo ariko atagize ikindi yongeye gutangaza kugeza urubanza rushojwe yongeraho ko atazanyuranya n’imyanzuro yarwo.

Yagize ati “Amashirakinyoma azamarwa n’imyanzuro y’Urukiko, naho jye nk’uko nakomeje kubitangaza nta kindi nshobora kuzongera gutangaza kugeza urubanza rurangiye, gusa nkaba nizeza urukiko kuzanyurwa n’imyanzuro ruzafata.”

Urukiko rwahise rutangaza ko ibi bitabaho rusobanura ko ibi byemewe gusa mu gihe uregwa atabasha kwiregura nabwo kandi mu bihe bidasanzwe nko mu gihe arwaye ari mu bitaro, icyo gihe kandi urukiko rukaba rugomba kubanza kumusangayo yananirwa kuvuga akaba aribwo rufata imyanzuro uregwa atireguye.

Rwahise rusaba Maitre Hubert wari usanzwe yunganira Joseph Nshimiyimana kugira icyo atangaza ku by’umukiriya we, nawe atangaza ko umusanzu we ari ukunganira bityo rero akaba ntacyo yakora mu gihe uwo yunganira ntacyo yatangaje.

Lt Joel Mutabazi yahakanye ibyo aregwa byose

Nyuma yo kumva ibyo Nshimiyimana atangaza ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha no kuri iyi video, Urukiko rwahise rubaza Lt. Joel Mutabazi ibyavuzwe muri iyi video dore ko byinshi mu bikorwa byayitangajwemo Camarade yavugaga ko yabikoranaga na Mutabazi.

Nk’uko bikubiye muri iyi Video ni uko ibikorwa by’iterwa rya za grenade n’ibyo guhungabanya umutekano n’umudendezo w’igihugu byakorwaga na Camarade na RNC, ariko bigacishwa kuri Lt Joel Mutabazi wari unahagarariye iri shyaka muri Uganda.

Umugambi w’ibi bikorwa kandi ngo wacurwaga ku bufatanye bwa Camarade na Mutabazi hifashishijwe ubutumwa bw’ikoranabuhanga nka Skype na Whatsapp, Mutabazi yatangarije Urukiko ko rwasaba Ubushinjacyaha kwerekana ibyo bimenyetso dore ko bwatangaje ko bubifite muri telephone z’abaregwa urukiko rufite.

Urukiko rwigishije abaregwa amagambo bagomba gukoresha mu rukiko

Abajijwe niba ibyo yatangarije ubugenzacyaha abyemera, Mutabazi yahise atangariza urukiko ko n’ubwo ari imbere yarwo ariko adahari hakurikijwe amategeko. Umucamanza yahise amusaba kumenya uko bitwara mu gihe bahagaze imbere y’inteko y’Urukiko ndetse n’amagambo bagomba gukoresha.

Ubushinjacyaha bwasabye kongera gusoma inyandikomvugo ikubiyemo ibyo yatangarije Ubugenzacyaha, maze urukiko rumusaba kugira icyo abivugaho maze atangaza ko n’ubwo iyo nyandiko ihari ndetse ikaba iri kwifashishwa ariko ibiyikubiyemo yabitangaje ari ku ngoyi ndetse ko yanashimuswe.

Ibi byaje kwakirwa nabi n’Urukiko maze rumusaba kutongera kugaruka ku ijambo ‘gushimutwa’ aho rwamusobanuriye ko urubanza ruri kuburanishwa ari urw’ibyaha akurikiranyweho byo gukorana n’imitwe irwanya Leta no kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano no kugambanira igihugu ko atari urubanza rw’ishimutwa rye.

Aha rwahise rumusaba kugira icyo avuga ku mikoranire ye n’abahagarariye ishyaka rya RNC ndetse n’abakoraga ibikorwa byo guhungabanya umutekano, dore ko mu nyandikomvugo yaba iya Camarade ndetse n’iye ubwe zigaragaza ko ari we wabanzaga kumenyeshwa ibikorwa byose bimaze gukorwa ndetse n’ibiteganywa gukorwa.

Ku bijyanye n’amafaranga yaba yarahaye Camarade yo kugura telephone bazajya bavuganiraho ndetse n’ayo kuzatera grenade, Mutabazi yatangaje ko iri shyaka rivugwa ko ryabaga ryihishe inyuma y’ibi aryumva gutyo ndetse ko na Camarade yari amuzi bisanzwe ko nta mikoranire idasanzwe bari bafitanye.

Mu magambo ye atabaye menshi cyane, Mutabazi yagize ati “Ikintu kinca intege, muri uru rubanza rwajye ni ukuntu ibyo nshinjwa byuzuye ibinyoma ariko bakarenga bakanabiremereza.”

Mu matsinda ane agomba kuzaburana muri uru rubanza, itsinda riregwamo Lt. Joel Mutabazi na Nshimiyimana Joseph alias Camarade ryasoje urubanza, nyuma ya saa sita z’amanywa, urubanza rukaba rwkomereje ku rindi tsinda ariko na ryo ririmo Lt Mutabazi.

Lt Mutabazi yisobanura imbere y'abacamanza
Lt Mutabazi yisobanura imbere y’abacamanza
Lt Joel Mutabazi na Camarade bateze amatwi ibivugwa mu buhamya bwa Camarade kuri video
Lt Joel Mutabazi na Camarade bateze amatwi ibivugwa mu buhamya bwa Camarade kuri video
Camarade yemerewe kuburana yicaye kubera ikibazo cy'umugongo yavuze ko arwaye
Camarade yemerewe kuburana yicaye kubera ikibazo cy’umugongo yavuze ko arwaye

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ariko
    koko mwagiye mushyira mugaciro! Ese koko murabona aba arabacamanza?
    cyangwa nabahezanguni babashinjabinyoma! Ngaho ntwari zacu zarurenganiye
    nimukomeree kurugamba kuko twaurugarijwe nabasekinyoma! Ahaaa Inda nini
    ikwiriye kwimwa amayira koko nahubundi ubumwe bwabanyarwanda buri kure
    niba tutaretse ibinyoma bikurura imivumo yakarande! Mureke Twikosore
    kandi byatubera, Nitureke kubakira kumusenyi. Umugabo mbwa asekimbohe, urucira mukaso rugatwara nyoko.

  • Abacamanza baragwira kabisa! Narumiwe! Baba bahanganye n’uregwa!!!!

  • Bavandimwe ndagira icyo nenga kuri iyi miburanishirize, niba uko umunyamakuru abivuga niba ariko byagenze byaba ari agahomamunwa. Ababacamanza bakwiye gusuzuma niba koko ibyo abaregwa bavuga ko bahohotewe(torture) aribyo maze banemeza agaciro kibyo bavuze niba bigomba gufatwa nk’ikimenyetso mu rwego rw’amategeko. Ikindi kandi ntibizanzwe ko umuntu aburana aboshye(arimo amapingu), kereka yagaragaje imyitwarire idasanzwe(ubusazi), nabwo iyo bimeze gutyo ntabwo abakwiye kuburanishwa! Imana irengerere u Rwanda n’abanyarwanda.

  • Hahahahaaa!!! Cyakoze narumiwe pe! ubwose murumva amaraso ya Lt Mutabazi n’abo bari kumwe bose aribyo bizacungura igihugu ra?!!
    Grenade se baziteraga kicukiro bayobewe aho ibigo bya gisirikare na police biba? nonese barwanyaga abaturage kugira ngo abe aribo bazitera? Ntabyinshi mvuze!

  • ariko koko mwagiye mushyira mugaciro umuntu arakubwira ibyo yakorewe bikamutera ubusebwa ndavuga za nkovu ariko mukamubwira ko arikosi ryabimuteye si yarabiyobewe amarira yuwo mugabo azabagaruka mujye mugira impuhwe mubisabe Imana kugirango mugire impuhwe.

  • nge ndabona isibye imana yonyine ntamuntu uzakiza izimanza zisigaye ziba muri ikigihugu abasenga musenge cyane mwibuka n’abari kungoyi cyane cyane groupe ya mutabazi na kizito mihigo.uyumunsi nibo ejo nitwe.dusabirane rero na NELSON MANDERA mbere yo kuba intwari yarafunzwe umugabo mbwa aseka imbohe.

  • Ni aha Nyagasani  wenyine ndabona bitoroshye pe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish