Urutonde rw’agateganyo rw’ikipe y’Amavubi ihura na Libya
Umuseke wamenye urutonde rw’abakinnyi 11 bashobora kuza gutangira mu mukino ikpe y’igihugu Amavubi izaguhuramo n’iya Libya, kuri iki cyumweru guhera ku isaha ya saa 17h00 p.m z’i Kigali mu majonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika 2015, umukino ubera i Tunis Haruna Niyonzima ashobora kuza kubanza ku ntebe y’abasimbura.
Uko urutonde ruteye, mu izamu :
Jean Luc Ndayishimiye wa Rayon Sports
Abugarira ni :
Rusheshangoga Michel wa APR FC
Abouba Sibomana wa Rayon Sports
Nshutinamagara Ismael wa APR FC
Emery Bayisenge wa APR FC
Abo hagati ajyana ni :
Mugiraneza JB bita Migi wa APR FC
Uwambazimana Leon wa Rayon Sports
Ba rutahizamu :
Jimmy Mbaraga wa AS Kigali
Elias Uzamukunda (Baby) wa AS Cannes
Daddy Birori wa Vita Club yo muri Congo Kinshasa.
Kagere Meddie wa Rayon Sports
Aba ni bo umutoza Casa Mbungo n’umwungiriza we Mashami bahisemo bashobora kubanzamo nk’uko amakuru ava i Tunis muri Tuniziya abivuga, ariko isaha n’isaha ikipe ishobora guhinduka.
Kanda hano urebe urutonde rw’abakinnyi bagize ikipe y’igihugu amavubi bari muri Tuniziya :http://www.ububiko.umusekehost.com/amavubi-arahaguruka-saa-munani-zijoro-yerekeza-muri-tunisia/
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ni gute inkuru yandikwa na Ange hatungimana igasinywa na paul Nkurunziza?
Dore uko mutangiye kuzambya equipe y’amavubi, ubwo se HARUNA AJYA KUGATEBE ATE, ubwo se NTAHINDUKA MICHEL ari hehe, nibuka amavubi ajya kuzamba ko ari NSHIMIYIMANA ERIC wangaga ko ba KATAUTI baza mu mavubi kandi baragejeje ikipe mu cyafurika i TUNIS murabyibuka none dore uyu nawe ibyo atangiye gukora, ubwo haruna yavuye darsslam aje kwicara ku gatebe
Comments are closed.