Digiqole ad

Urutonde rw’agateganyo rw’ikipe y’Amavubi ihura na Libya

Umuseke wamenye urutonde rw’abakinnyi 11 bashobora kuza gutangira mu mukino ikpe y’igihugu Amavubi izaguhuramo n’iya Libya, kuri iki cyumweru guhera ku isaha ya saa 17h00 p.m z’i Kigali mu majonjora yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika 2015, umukino ubera i Tunis Haruna Niyonzima ashobora kuza kubanza ku ntebe y’abasimbura.

Casa Mbungo André uri gutoza Amavubi by'agateganyo
Casa Mbungo André uri gutoza Amavubi by’agateganyo

Uko urutonde ruteye, mu izamu :

Jean Luc Ndayishimiye wa Rayon Sports

Abugarira ni :

Rusheshangoga Michel wa APR FC

Abouba Sibomana wa Rayon Sports

Nshutinamagara Ismael wa APR FC

Emery Bayisenge wa APR FC

Abo hagati ajyana ni :

Mugiraneza JB bita Migi wa APR FC

Uwambazimana Leon wa Rayon Sports

Ba rutahizamu :

Jimmy Mbaraga wa AS Kigali

Elias Uzamukunda (Baby) wa AS Cannes

Daddy Birori wa Vita Club yo muri Congo Kinshasa.

Kagere Meddie wa Rayon Sports

Aba ni bo umutoza Casa Mbungo n’umwungiriza we Mashami bahisemo bashobora kubanzamo nk’uko amakuru ava i Tunis muri Tuniziya abivuga, ariko isaha n’isaha ikipe ishobora guhinduka.

Kanda hano urebe urutonde rw’abakinnyi bagize ikipe y’igihugu amavubi bari muri Tuniziya :http://www.ububiko.umusekehost.com/amavubi-arahaguruka-saa-munani-zijoro-yerekeza-muri-tunisia/

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ni gute inkuru yandikwa na Ange hatungimana igasinywa na paul Nkurunziza?

  • Dore uko mutangiye kuzambya equipe y’amavubi, ubwo se HARUNA AJYA KUGATEBE ATE, ubwo se NTAHINDUKA MICHEL ari hehe, nibuka amavubi ajya kuzamba ko ari NSHIMIYIMANA ERIC wangaga ko ba KATAUTI baza mu mavubi kandi baragejeje ikipe mu cyafurika i TUNIS murabyibuka none dore uyu nawe ibyo atangiye gukora, ubwo haruna yavuye darsslam aje kwicara ku gatebe

Comments are closed.

en_USEnglish