Abanyonzi 60 batangiye kwiga imyuga ku buntu muri IPRC EAST
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC EAST) ryatangije igikorwa cy’amasomo y’imyuga azahabwa abanyonzi 60 bakorera mu mujyi wa Ngoma, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu kumenya imyuga yabafasha kwihangira imirimo.
IPRC EAST yatangije ku mugaragaro iki gikorwa kuri uyu wa gatatu ubwo urubyiruko rusanzwe rukora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu ku magare ruzahabwa amasomo mu gihe cy’amezi atatu ajyanye n’imyuga.
Aba banyonzi baziga gukora amashanyarazi no gusudira (welding), bakaba baziga mu masaha ya nimugoroba igihe bazaba bavuye mu kazi gasanzwe k’ubunyonzi.
Ubuyobozi bwa IPRC EAST buvuga ko bwatangije iki gikorwa mu rwego rwo gufasha ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda cyane cyane abatuye hafi y’aho rikorera kwiteza imbere mu bukungu.
Abanyonzi bazigira ubuntu, icyo basabwa ni ikaye bazandikamo n’ikaramu bazandikisha gusa, hakaba hari nabamwe iki gikorwa cyatangiriyeho bamaze kwiyandikisha.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri IPRC EAST, Habimana Kizito ashima abanyonzi kuba baremeye kwitabira kwiga imyuga aakaba gukomeza neza amasomo bakayarangiza bose hatagize abazavamo batarangije.
Ubwo iki gikorwa cyatangizwaga ku ishuri IPRC EAST, Habimana yagize ati ”Impamvu muri aha ni ukugira ngo urugamba rwo kwiteza imbere mwatangiye turubafashemo. Turashaka ko imibereho yanyu ihinduka ikarushaho kuba myiza.”
Kubwimana Jean Claude, akaba ariwe perezida wa Koperative vision y’abanyonzi mu mujyi wa Kibungo, yashimiye igitekerezo cyiza cyazanywe na IPRC EAST ndetse avuga ko amahirwe ibahaye yo kwiga imyuga batazayapfusha ubusa.
Yagize ati ”Twe ubwacu nka koperative twifuzaga kwiga imyuga itandukanye ariko kubigeraho bikatunanira bitewe no kubura amikoro. Ariko ibi bitwongereye icyizere cy’ejo hazaza.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngoma, Kirenga Providence na we yunze mu ijambo rya Kubwimana asaba abanyonzi kwiteza imbere bahereye kuri ayo mahirwe ndetse abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza kandi ifite intego.
Ku ruhande rw’abakora umwuga w’ubunyonzi, Ntawanginza Kassim avuga ko ubusanzwe akazi k’ubunyonzi kabatunze ariko ngo gasaba imbaraga nyinshi ku buryo nta wagakomeza ageze mu za bukuru kandi ngo ntikagira umusaruro uhagije.
Yemeza ko ibyo bazigishwa na IPRC East bizabafasha guhanga indi mirimo ati ”Ubu bumenyi tugiye guhabwa buzadufasha kwihangira indi mirimo twazakora kugeza dushaje.”
ububiko.umusekehost.com