Digiqole ad

Ntakirutimana azagira ibyo akosora kuri moteri y’imodoka narangiza kwiga

Uyu mwana uri mu kigero cy’ingimbi yiga Ubukanishi (Mécanique automobile) muri IPRC-East, avuga ko nyuma yo kwiga yumva azahindura moteri y’imodoka, agakora inywa essence ariko idakoresha ibyitwa ‘spark plug’ cyangwa ibishashi.

Ntakirutimana Abdu wiga Ubukanishi arashaka kuzagira icyo ahindura kuri moteri y'imodoka
Ntakirutimana Abdu wiga Ubukanishi arashaka kuzagira icyo ahindura kuri moteri y’imodoka

Ntakirutimana Abdu w’imyaka 18 yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri IPRC-East ibijyanye n’Ubukanishi. We na mugenzi we Mutabaruka na we w’imyaka 18 wiga Amashanyarazi (Electricité) bavuga ko biteguye kuzagirira igihugu akamaro.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa Umuseke tariki ya 8 Gicurasi, Ntakirutimana yagize ati “Numva nindangiza kwiga nzakora moteri yakoresha essence ariko idakoresha ibishashi.”

Ntakirutimana avuga ko yahisemo kwiga imyuga kuko yari ayikunze kandi no mu bwana bwe akaba yari yumvagamo kuzaba umukanishi. Asaba urubyiruko kwitabira kwiga imyuga ngo kuko iboneka hose kandi igatanga akazi.

Yagize ati “Ndakangurira urubyiruko kwiga imyuga kuko iboneka ahantu hose kandi yarufasha gutera imbere.”

Mutabaruka Appolinaire na we wiga aho kuri IPRC-East mu ishami rijyanye n’amashanyarazi, avuga ko na we yumva hari byinshi umwuga we uzamufashamo kandi akabasha kugirira igihugu akamaro.

Aba basore bombi bagize n’uruhare mu kubaka inzu y’umwana w’imfubyi witwa Mashyaka Jacque yubatswe ku nkunga y’abakozi ba IPRC- East batanze amafaranga yaguzwe ibikoresho ariko aba banyeshuri bo bahakoze mu bikorwa byo guhereza abafundi ibikoresho, no gutanga umusanzu wabo mu bumenyi bafite.

Ku bijyanye n’iki gikorwa cyo gukorera igihugu imirimo ifite akamaro, Mutabaruka yagize ati “Ibi twakoze birasanzwe ni bike mu byo duteganya gukora. Mu kubaka igihugu, n’umusanzu w’amaraso twiteguye kuwutanga nibiba ngombwa.”

Aba banyeshuri ariko babwiye Umuseke ko bumva ko kugira ngo ireme ry’uburezi bahabwa ribe rifatika, leta ikwiye kongera umubare w’ibikoresho bakoreraho mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu magambo (practice cyangwa pratique).

Ku bwabo ngo hari igihe ibikoresho biba bike mu gihe cya pratique bigatuma hari bamwe bataha ntacyo bumvise, abandi ugasanga bikubiye umwanya munini.

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ubu se ibyo yigeze atsinda ni ibihe kugira ngo twumve ko hari icyo yahindura kuri moteli ra! tronc commun se? primaire se? yewe ntimugakabye njye narumiwe gusa ntakindi cyakora ndamubonye

    • Ubwo se mbere yo kumugaya utekereza ko abavumbuye byinshi bose arabatsinze ibizami byinshi cyangwa bize kamnuza cyane. Nawe ubwawe ushobora kuba warize kaminuza ariko icyo uzi ni ukwandika no gusoma gusa nta kindi kirenzeho. Ariko iyo moteur yiga ashobora kuzayihindura cyangwa agakora imeze nkayo nabyo ntacyo bitwaye. Umwuga uruta amagambo man!!!!!

  • Nabanze yumve moteur ya essence ikoresha bougie ubundi ahagarike kurota. Ariko umuseke usohora inkuru nkizi ntasoni ugira. Uyu munyamakuru ankorera nahita mwirukana.

    • umuhuguye byaruta kumwirukana kuko n’umushya wazana ataba ari miseke igoroye!  ”ERRARE HUMANUM EST ” Man !

  • Courage petit.

  • Ntacyidashoboka hali nuzahindura ikabutura ikajya inyura mû mutwe

  • Ni byiza gusa ikimbabaje nuko bamaze kuzihindura kera, ubu haje ntizidakoresha essence zikoresha umuriro usanzwe. Agumye kwiga inaha mu RWanda inzozi ze ntizaba impamo kuko ari ibikoresho, n’ubumenyi bitaboneka. Agiye kwiga hanze rero, bazabimwingisha kuko ho batangiye kubikora kuva muri 2011 ubwo ntiyaba avumbuye yaba yize. Murimake ibyo ashaka kuzakora byamaze gukorwa. Gusa ni byiza kubimenya ariko niba afite umugambi wo kuvumbura ntakicare mu ishuri gusa, ngo atekereze icyo azavumbura atazi niba cyaravumbuwe cg kitarabaho. anjye akora ubushakashatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish