Yasigaye wenyine, arokorwa n’uko yari umwana urira cyane batari kujyana kwihisha
Mashyaka Jacques aherutse kuzuza imyaka 23, muri Jenoside yari umwana w’igitambambuga w’imyaka ibiri, akaba bucura mu bana barindwi babyawe na Mbarubukeye Xavier na Mukayuhi Therese wari utuye mu cyahoze ari Komine Birenga (ubu ni mu karere ka Ngoma). Bose barishwe arokoka wenyine kuko yari umwana ukunda kurira bamusiga mu nzu bajya kwihisha batinya ko amarira ye yatuma Interahamwe zibavumbura mu bwihisho zikabamara.
Mu gihe ababyeyi n’abavandimwe be bagiye kwihisha bamusize mu nzu ari umwana, Interahamwe zaje kubavumbura baricwa bose mu bana barindwi n’ababyeyi babo asigara wenyine.
Ntabwo azi neza uko byageze gusa nyuma yabwiwe ko ingabo z’Inkotanyi zamusanze mu nzu maze ajyanwa n’umusirikare witwaga Alphonse Shikiri wiyemeje kurera ako kana kari karokotse.
Jacques Mashyaka ntabwo azi abishe iwabo, gusa yabashije kumenya ko bashyinguye mu rwibutso rw’Akarere ka Ngoma.
Shikiri wamujyanye yamureze nk’umwana we, cyane ko abo mu muryango wo kwa se wabo bari baranze kumwitaho ngo kuko ababyeyi be (ba nyakwigendera) batari barashakanye byemewe bityo uyu mwana wabo warokotse ntibamwemera.
Uyu musirikare Alphonse Shikiri yamutangije ishuri akomeza kumurera neza ariko mu 2005 Alphonse aza kwitaba Imana arashwe ku buryo Mashyaka atazi neza, maze yongera kuba impfubyi bwa kabiri.
Ati “Shikiri akimara gupfa nuvise ubuzima bwose burangiye kuko abo mu muryango wanjye ntibanyumvaga.”
Gutangira kwirwanaho ku myaka 13
Mashyaka yatangiye ubuzima bwo kwirwanaho guhera ubwo, akomeza amashuri ariko anashakisha ubuzima. Yize mu kigo cya Don Bosco i Kabarondo mu kiruhuko agakora akazi ko guhereza abafundi (aide maçon) akabasha kubona amaramuko, ndetse nyuma atangira kwibana mu nzu ishaje y’ababyeyi be.
Muri utwo turimo uyu musore yarizigamiye agera ku gishoro cya 70 000Rwf afata ikibanza mu isoko rya Kibungo atangira ubucuruzi bw’imyenda y’abagabo. Biramutunga.
Gusa ntibyarambye kuko kubera gutura mu nzu ishaje idafungwa neza abajura bamuteye bakamwiba bakamucucura agasigara nta kintu na kimwe bikaza gutuma ikibanza yakoreragamo gifata undi muntu maze Mshayaka amubera umukozi we.
Ati “Nashakaga urupfu nkarubura, kuko nabonaga bose baranteraranye, natekereza uko nzubaka inzu nkashoberwa, natekereza uko nzabaho bikanshobera.”
Muri uko kwiheba no kubaho bigoranye kubera gusigara wenyine, Mashyaka ntiyataye ishuri, yakomeje kwiga ndetse ubu ageze muri Kaminuza muri INATEK mu mwaka wa mbere w’Amateka, ubukungu n’ibidukikije.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’Iburasurazuba (IPRC-East) muri gahunda yo kwibuka no kuzirika abarokotse bababaye ryubakiye Mashyaka Jacques inzu shya irimo n’ibikoresho by’ibanze.
Iyi nzu Mashyaka yayishyikirijwe tariki ya 8 Gicurasi 2014 ashimira cyane iri shuri rikuru kuri iki gikorwa gikomeye bamukoreye.
Ati “Nahoraga mfite ibyiringiro ko nzabona inzu nzima yo guturamo, kuyubaka nkabona bidashoboka, ntazi aho izava, none dore ndayibonye. Ni ibyishimo kuri njye.”
Yongeraho ati “Bibaye byiza bajya (IPRC-East) kureba abandi bafite ibibazo nkanjye, barahari benshi twirirwana, kuko ni bo bafite umuti w’ibibazo imfubyi zifite.”
Nyuma yo kubona aho atura Mashyaka Jacques ahangayikishijwe n’urugamba rwo kwiteza imbere akiga akarangiza agashaka icyo akora.
Avuga ko azi cyane iby’ubucuruzi kuko yigeze kubikora bikamutunga, gusa ubu nta bushobozi bwo gutangira afite ariko icyizere agifite kubera ubufasha bw’ibanze bw’aho gutura yahawe.
HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Good action, ariko se FARG ikora iki? niba iba itarabashije gufasha umuntu kuuriya kandi ariyo nshingano yayo yambere.
NUKURI BAKOZE IGIKORWA GIKOMEYE?IYI NZU NI NZIZA KANDI UYU MWANA ARAYIKWIYE ?KUKO YARABABAYE BIHAGIJE
Imana ihe umugisha abitanze bose ngo uyu muvandimwe abashe kubona aho aba!! ni igikowa gishimishije cyane!!
Oh good. Habonetse n’abandi bagiraneza nk’aba byaba ari byiza abana b’u Rwanda bababaye bakabonerwa aho bikinga ntako byaba bisa.
May God bless everyone who got involved
Ni byiza cyane Imana izabibahembere.
Naajye ndabashimiye cyaneee, Imana izakomeze ibahe umutima wo gufasha, kandi izabibahembera. Uyu mwana nawe nakomere ntabwo ari wenyine, kubabara siko gupha komeza wige ibyiza birimbere kdi dore ibyibanze urabibonye, Imana iragukunda humura ntukababare, kuko dufite abanyarwanda bafite ubumuntu muribo. Biranshmishije, Imaa ibarinde.
May god bless you,that is a very good action.Once again thanks to every body to got involved.
Kizito,umuyobozi warinoshuri ni imfura guhera kera yaranyigishije muri NUR,Imana ikomeze imuhe umugisha kd nizereko azakomeza akita kuri uyu muvandimwe wacu,abantu nkaba Imana ige ibongerera ubushobozi
More credit to kizito and his team. big up. courge to Mashyaka
Mwakoze cyane kutugezaho iyi nkuru ibabaje ariko kandi inatanga ikizere.
Bariya Bagiraneza, Imana yonyine niyo yabaduhembera, Imana ihabwa
icyubahiro kandi ikomeze irangaze imbere uyu mwana w’umuhungu.
Mudufashije mwaduha contact za Mashyaka Jacques? ( tel ye, e-mail ye…) Mwaba mukoze cyane.
christine,uzampamagare kuri 0728527942 nkuhe uburyo wamubona
IMANA IBAHE IMIGISHA
bakoze igikorwa cyiza nabandi bibabere urugero rwiza
Muri ababyeyi murakabyara Imana ntizigere ibibagirwa
Aba bantu bakoze neza cyane bakwiye gushimirwa. Uyu mwana courage rwose, ubuzima burakomeza. Abayobozi namwe mugabanye inyota y’ibimodoka bihenze mwite ku mfubyi nk’izi.
Imana Ibahe umugisha mfura z’ u Rwanda!kuva k’uwatanze igitekerezo kugeza kuwasinye bwa nyuma!!!Imana izahore yibuka kadi izirikana ineza yanyu mwagiriye uyu mwana!kdi namwe nimuyitakira izumve gusenga kwanyu kuko mufite urwibutso Imbere y’Imana!