Ingabo 3 000 za US zitegerejwe muri Africa guhangana na ‘Ebola’
Kuri uyu wa kabiri, Barack Obama, Perezida wa Leta zunze ubumwe za America aratangaza umugambi wo kohereza ingabo 3 000 muri Africa y’Iburengerazuba mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola.
America yafashe iya mbere mu guhangana na Ebola. I Atlanta, mu ruzinduko Perezida Obama agirira mu kigo kigenzura kikanakumira indwara (Centres de contrôle et de prévention des maladies, CDC), kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nzeri, aratangaza umugambi afite wo kohereza ingabo 3 000 muri Africa y’Iburengerazuba mu rwego rwo guhangana na Ebola.
Imbaraga nyinshi zizashyirwa mu gihugu cya Liberia, kimwe mu bihugu byazahajwe na Virus ya Ebola cyo kimwe n’ibihugu bya Sierra Leone ndetse na Guinée Konacry.
Umwe mu bategetsi muri America utashatse gutangaza amazina, ikigo gihuriza hamwe ibikorwa by’ubuvuzi kizashyirwa mu mujyi wa Monrovia.
Izi ngabo zizagira uruhare mu kubaka ahantu mu duce dutandukanye hazajya habera ubuvuzi cyane ahazahajwe na Ebola, leta y’America ikazagira uruhare mu gufasha kwigisha abantu bazayobora ibyo bigo ndetse ni yo izabahemba.
America izashinga ikigo kizajya gihugura abakozi mu by’ubuzima 500 buri cyumweru mu gihe cy’amezi atandatu. Abakozi bakorera ikigo CDC bagera ku 100 bari muri Africa, i Atlanta abandi bakaba bakangurirwa guhangana na Ebola.
Uwo mutegetsi kandi yavuze ko ibikorwa byose bigamije guhashya icyorezo cya Ebola cyadutse muri uyu mwaka kigahitana imbaga y’abantu ku buryo butigeze bubaho kuva cyatahurwa mu 1976.
Umuryango w’Abanyamerica utsura amajyambere (Usaid) ku bufatanye na Unicef, bazatanga ibikoresho byo kwirinda ku miryango ibihumbi 400 imerewe nabi muri Liberia.
America yagennye akayabo ma miliyoni 100 z’amadolari mu guhangana na Virus ya Ebola, umuryango Usaid ukaba watangaje ko ugiye gukoresha miliyoni 75 z’amadolari mu bikowa byo kongera ahantu ho kuvurira Ebola.
Ubuyobozi bwa Obama bwasabye indi ngengo y’imari y’inyongera iri hafi kwemezwa muri iki cyumweru igera kuri miliyoni 88 z’amadolari, muriyo miliyoni 30 zizifashishwa mu kohereza inzobere mu duce twazahajwe na Ebola n’ibikoresho mu gihe izigera kuri 58 zagenewe ubuvuzi no gukora ubushakashatsi ku rukingo.
Ebola nta mutin ta rukingo irabonerwa ariko igeragezwa ry’urukingo ryakorewe ku nkende rishobora kugira ingaruka nziza, gusa ibyarwo bizajya ahagaragara mu 2015.
Kuwa kane Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaganira kuri iyi ndwara ya Ebola n’ingamba zihutirwa zafatwa.
Jeuneafrique
UM– USEKE.RW
0 Comment
Byaragaragaye ko mu bihe bikomeye nk’ibi hakenerwa ingabo kuko abasivili birabacanga! Mu Rwanda ingero turazifite zihagije.
ingabo n’ubundi ziseruka aho rukomeye
bazaba baje se kurasa EBOLA? None se indwara kuyirwanya isaba inabo cga abasirikare en plus bavuye ikantarangeeeee! EBOLA se n’umuntu barwanya n’amasasu ko byigishijwe ukuntu yirindwa? None se ko batigeze baza kurwanya MALARIA ngo nayo bayirase, iranduke burundu? Uko abantu bagerageza kwirinda malaria ni nako n’iki cyorezo cya Ebola abantu bigishijwe birambuye kuyirinda mu nzira zishoboka kdi zitagomba kuraswa. Eeeee cga bazarasa nk’umurwayi uzaba wajyanywe kwa muganga atinya ko napfa bazamutwika noneho nazagerageza gucika barimukubite? Cyakoze aho gutwikwa naraswa tu (ibi uzi ko ari byendagusetsa).
nage ntyo bazaba baje kurasa se?
bafite indi target ,kuki batazanye aba doctor babasivile?
ubundi nibo baba bateje ibyobyose kugira babone inzirabacamo baza kuri mission yabo
Vuga uti byaragaragaye ko africa ntacyo yimariye, ihora itegereje ubufasha kubihugu byabazungu! ubu abanyafrica dukanuye amaso dutegereje ko abazungu bakora umuti wa ebola! yewe naho bawukoreye banze kuwutanga kumugaragaro… ubuse abanyafrica turazira iki koko?! nokwikorera umuti koko? koko? umuti! umuti! ubu bawutwimye twapfa tugashira da! neza neza! africa igasigara ari itongo! nawe se indwara yica umuntu mubyumweru! none barikudukiniraho bohereza ngo ingabo! ejo bundi bazohereza na za burende ngo zije kurwanya ebola! dooooooore reba hariya i butare hari univesite ngo yigamo abahanga gusa ra!! ariko ntibaranakora umuti wamenyo! cg ikinini cyumutwe! twirirwa tugura imiti mubuhinde nayo yibisigazwa! ariko ubu kweli!
haragahoraho ingabo kuko zirakora gusa urwanda rufite ingabo zishobora nibazitange zijye gushakisha umuti wa ebola murayo mashuri akomeye yohanze murakoze
Comments are closed.