Nta njyana yagenewe guhimbaza na Hip-hop yafasha abantu kumenya Imana!
Injyana ya HipHop ntivugwaho rumwe mu kuba yakwifashihwa mu guhimbaza Imana no kubwiriza abantu kwihana ibyaha. Bamwe mu bakirisitu bavuga ko Hip-hop ari injyana isuzuguritse kandi ikoresha imvugo zikomeye ku buryo yagusha abakirisitu aho kububaka, nyamara abavugabutumwa nka Pasitori Antoine Rutayisire avuga ko nta njyana yashyizeho ngo yitwe iyo guhimbaza Imana.
Umwe mu bayoboke b’idini rya Gikirisitu avuga ko Hip-hop atari injyana ikwiye gukoreshwa mu nsengero cyangwa muri Kiliziya ngo icurangirwe abakirisitu mu gihe cyo guhimbaza Imana.
Mukeshimana avuga ko Hip-hop ari injyana y’umujinya yazanywe n’Abirirabura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika batukaga Abazungu mu rwego rwo kwerekana umujinya wabo bityo ngo mu bintu by’Imana nta mujinya ukwiye kuzamo.
Agira ati “Hip-hop ni injyana y’umujinya sinashyigikira ko ikoreshwa mu guhimbaza Imana, keretse niba ari imyumvire yanjye ariko buri wese yagira uko abyumva, sinyishyigikiye.”
Ibi bisa n’ubuhamya bwa bamwe mu bahisemo gusingiza Imana babinyujije mu njyana y’umujinya, bavuga ko babangamirwa n’amatorero atabaha umwanya wo kuvuga ubutumwa bwabo bitewe n’injyana baririmbamo.
Nubwo Hip-hop ifatwa gutya ariko abantu bamenyereye iby’ivugabutumwa bemeza ko nta njyana yagenewe guhimbaza Imana, gusa na bo ntibavuga rumwe ku ikoreshwa ry’injyana ya Hip-hop mu rusengero.
Umwe muri aba babwirizabutumwa ntiyatinye kuvuga ko bidakwiriye gufata injyana izo arizo zose ngo zikoreshwe mu ivugabutumwa. Avuga ko Hip-hop hari abayifata nk’injyana ya Satani (Satanism) ikaba idakwiriye gukoreshwa mu ivugabutumwa.
Yagize ati “Hip–hop ntikwiriye gukoreshwa mu nzu y’Imana nk’indirimbo ihimbaza kuko urebye amateka ifite muri America aho yakomotse si meza.”
Nyamara Pasiteri Antoine Rutayisire yemera ko injyana yose yakoreshwa mu guhimbaza Imana ngo kuko nta mwihariko w’injyana washyizweho ngo iyo njyana yiharire isoko ryo gukoreshwa mu guhimbaza Imana.
Yagize ati “Njyewe nemera ko injyana yose ishobora gukora umurimo w’Imana kandi ubutumwa bukagera kuri benshi bagahinduka bitewe n’uko nta kintu Bibiliya ivuga ku njyana y’Imana. Nta njyana y’Imana ibaho kuko ibyo dukora byose tubikorera mu Isi.”
Akomeza avuga ko atajya yita ku njyana kuko ngo ni yo yaba umukirisitu wo mu itorero rye, areba icyo ari kuririmba gusa kuko yemera ko nta kintu Satani ahanga, ahubwo afata ibiriho akabikoresha nabi.
Bishop Innocent Nzeyimana umuyobozi w’amatorero ya Gikristo mu karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko na we yemera ko Bibiliya itigeze ishyiraho injyana yo kuririmbiramo Imana, ariko akavuga ko Itorero rigomba kugira umwihariko wa gikirisitu.
Nzeyimana ati “Injyana yose ishobora gukoreshwa mu ivugabutumwa, ariko itorero ry’Imana rigomba kugira umwihariko rikirinda gukora ibintu bisa n’iby’abo hanze, abaririmo bagomba gukora ibintu bikurura abo hanze bibazana mu nzu y’Imana.”
Avuga ko mu gihe abantu bo mu nzu y’Imana bakwisanisha n’abo hanze, byatuma aba batagira umwete wo kuza mu nzu y’Imana bitewe n’uko bazaba babona ntagishya bajya kuhashaka.
Akomeza avuga ko mbere y’uko amatorero aheza umuhanzi yagakwiriye kubanza kureba umuntu ugiye kuririmba nga ni nde, afite ubuhe buhamya, ese yavutse ubwakabiri, afite mwuka wera uzamuyobora mu mpano ye, kuko aribyo bigaragaza niba umuririmbyi azi kirazira zo mu nzu y’Imana.
Yagize ati “Ibintu by’Imana ntabwo biyoborwa n’amarangamutima y’umuntu, ahubwo biyoborwa n’Umwuka Wera n’ubwenge butangwa n’Imana. Umuririmbyi na we agomba kuba afite imbuto z’Umwuka Wera; impano zawo n’intwaro zawo.”
Akaba asaba bagenzi be gutega amatwi abakirisitu babo maze bakumva injyana n’ubutumwa burimo, basanga harimo ikosa bakabakosora kuko ni cyo babereye mu Itorero.
Nzeyimana ati “Nta njyana n’imwe yashyiriweho Imana ahubwo zose ni ukuzikora mu buryo buyubahisha gusa abaririmba na bo bakirinda gusa n’abo hanze y’Itorero kuko ibyo uvuga bigaragazwa n’ibyo ukora.”
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Hip-Hop nize mu nsengero zacu. Tugomba kugaruza ibyacu Satani yari yaratunyaze. Dukeneye ko na za Jazz n’izindi njyana zose Satani yajyanye mu tubari na Night Clubs zigaruka mu nzu y,Imana mu izina rya Yesu!!!!!!
ahubwo abahanzi balilimba mu njyana ya hip hop baratinze. muzi haramutse habonetse umwe muli bo watangira guhimba indilimbo yifashishije Bible ko byakwuvikana neza?
Example, urugero, mfano
ICYAKORA ABAMWEMEYE BOSE AHAAN
BAKIZERA IZINA LYE, UMWANA W’IMANA AHANN
YABAHAYE… UBUSHOBOZI… BWO KWITWA… ABARAGWA… B’UBWAMI BW’IMANA, AHANN ABO N’ABANA B’IMANA ALELUYA….John 3v16
sibyo se bandimwe? Imana ibagilire neza, Amen.
KUVANGAVANGA SI BYIZA! (sinon tuzumva na tatouage, amaherena ku bagabo, etc, ….)
Comments are closed.