Digiqole ad

Uruganda runini rwatangiye gutanga amashanyarazi akomoka ku Izuba mu Rwanda

Umushinga munini cyane w’ingufu z’imirasire y’izuba mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba watangiye kubyara amashanyarazi, bateri nini cyane zifata imirasire y’izuba zikayibyazamo amashanyarazi, ziri ku buso bwa ha 21 mu mudugudu w’Agahozo Shalom mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Solar Plant (uruganda rubyaza imirasire y'izuba mo amashanyarazi)
Solar Plant (uruganda rubyaza imirasire y’izuba mo amashanyarazi)

U Rwanda rusingiriye igihugu cy’Afurika y’Epfo kuva mu kwezi gushize, kuza ku isonga mu bihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byashoboye ku byaza umusaruro imirasire y’izuba ku buryo bufatika.

Ubu buryo bwo kubyaza amashanyarazi imirasire y’izuba bwubatswe mu mudugudu wa Agahozo Shalom, mu karere ka Rwamagana, nibura bukazashobora gutanga amashanyarazi angana na megawatts 8,5 ni ukuvuga 7% by’amashanyarazi u Rwanda rukoresha.

Ni bateri nini cyane (panneaux photovoltaïques) ibihumbi 28 zashyizwe ahantu hangana ha 21 mu mudugudu w’Agahozo Shalom, ibikorwa byose n’ibikoresho byatwaye akayabo ka miliyoni 24 z’Amadolari.

Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano yo kuzagura urwo (ruganda rubyaza imirasire y’izuba mo amashanyarazi) ikazarwegukana nyuma y’imyaka 25.

Uko ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku zuba zigenda ziyongera, leta y’u Rwanda ivuga ko ishaka kugera ku 10% by’amashanyarazi akaba akomoka ku ngufu z’izuba, bikaba bizafasha kugabanya igiciro cy’amavuta (mazout, cyangwa ibikomoka kuri pétrole) igihugu gikoresha mu mashini zifasha ingomero gutanga amashanyarazi.

U Rwanda si igihugu kirangwama izuba igihe cyose, ariko kigeramo imirasire y’izuba ihagije ku buryo yakwifashishwa mu kunganira ubundi buryo buriho bwo gushaka amashanyarazi.

Dan Klinck, ufite mu biganza sosiyeti ‘Afritech’ yubatse urwo ruganda avuga ko kubyaza izuba ingufu z’amashanyarazi bidatwara igihe kinini nko kubaka urugomero. Avuga ko kubaka uruganda rw’amashanarazi rushingiye kuri bateri zifata imirasire y’izuba, bitwara amezi igihe cy’amezi atandatu gusa mu gihe urugomero rutakubakwa mu gihe kiri hasi y’imyaka ibiri.

Abaturage bari batuye ahashyizwe izo bateri, bavuga ko bishimiye ko bahawe ingurane z’ubutaka bwabo kandi bakaba baranatangiye gukoresha ayo mashanyarazi.

Gusa abandi baturage batuye mu byaro bagomba gutegereza igihe kugira ngo ayo mashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba, ahuzwe n’indi miyoboro y’amashanyarazi isanzweho mu gihugu.

Hari isosiyeti yo mu Budage yitwa Mobisol, ifite uburyo bwo gufasha abaturage mu byaro gukoresha amashanyarazi bifashishije bateri zifata imirasire y’izuba. Ayo mashanyarazi akaba yabafasha gucana amatara, gushyira umuriro muri telefoni, gucomeka radio, aho umuturage yishyura amadolari y’America 10 buri kwezi mu gihe cy’imyaka itatu.

David Gasirabo ushinzwe imenyekanisha muri iyo sosiyeti Mobisol, avuga ko ingo 80% mu Rwanda byoroshye ko zakoresha ubwo buryo.

Umuyobozi wa Mobisol, Klaus Maier, avuga ko ikibazo bateri zishobora kugira ari uko zishobora kwangirika zikaba zatanga umuriro muke ku wo zari zisanzwe zitanga.

U Rwanda ruheruka gusinya amasezerano n’amasosiyeti azubaka urundi ruganda runini rw’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, rukazubakwa mu karere ka Kayonza, aho akayabo ka miliyoni 30 z’amadolari (arasaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda), rukazaba rwatangiye kubyara umusaruro mu gihe cy’amezi 21.

VOA

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • oyeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!! iki gikora ni indashyikirwa pe!!!!!!!!

  • Nibyiza cyane kuko igihugu cyacu gifite uduce twinshi twabyazwa ayo mahirwe harimo ibice by’uburasirazuba , wenda bikozwe neza Gatsibo etc ntizakongera kuza mumyanya ya nyuma mumihigo byateza abahaturiye imbere n’igihugu kikahazamukira

  • Songambere Rwanda, oyeeeeeee

  • Bambeeeee umuntu akunda igihugu kitaricye akanacyitangira mu kugikorera ubukangurambaga ngo kibone inkunga gicyeneye mw’iterambere ryacyo. Kweli uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera genda Rda urahogoza n’abanyamahanga mu gihe hari bene kanyarwanda batumwaho gutanga umusanzu wabo nko gukina mw’ikipe y’igihu bakanga mpaka baherejwe imyuka (basketball)

  • NJYE MENYEREYE AKADODOWA

  • NGAHO,ABATAZI ITERAMBERE RY,URWANDA EJO BAKIRIRWA BADUHIRA KU MARADIO,NGO BARATWIGISHA UWO TWAHITAMO NGO ATUYOBORE.MBABAJWE GUSA NUWAPFUYE ATABONYE AHO URWANDA RUSIGAYE RURI PARADIZO,IKINDI NSABA ABANYARWANDA KURINDA NEZA IBYO BIKORWA REMEZO BYACU,KUKO NITWEBWE BIBA BIKOREWE,BIGENEWE.NANIBUTSA UMUNYARWANDA WESE UKUNDA IGIHUGU CYE,AGAKUNDA NA LETA YACU NZIZA ,IYOBOWE N,UMUTOZA UBICA BIGACIKA KUBERA KWESA IMIHIGO IWACU NO KWISI ABANTU BAKUMIRWA ABANDI BAGATANGARA ABANDI BAGATANGIRA KUVUGISHWA KUBERA UBUHANAGANJYE MU ITERAMBERE,ATUNGURANA ABATABYEMERA BAKEMERA,NABAPINGA BAKAYOBOKA BAKAVA IBUZIMU BAZA IBUNTU KUBERA IYO NTORE YATOWE NATWE ABANYARWANDA TWESE,GUSA TUKABA TUNAYISABIRA KUZONGERA KUTURANGAZA IMBERE KUKO NTA MUTOZA UTOZA NEZA NKAWE MAZE IKIPE IGATSINDA IKINJIZA IBITEGO INSHUNDURA ZIKANYEGANYEGA ZIMWE ZIKANACIKA KUBERA UMUVUDUKO MWISHI UDAHAGARIKWA NABARINGA NABANYAMASHYARI BABA BAMUFITIYE ARIKO AKANGA AKESA IMIHIGO ATI:IMVUGO NIYO NGIRO.KANDI KOKO NUKURI PE.UREKE BYA BISAMBO BYIRIRWA IMAHANGA BIM– USEBYA NATWE BITADUSIZE,BYABURA ICYO BIMUTUKA BIKAVUGA BITI,DORE ICYO GICEBE CYAYO.HEXELLANCE WACU POUL KAGAME TURAGUKUNDA,NUBWO UDASOMA IZI MSG,ARIKO TUZI NEZA KO BIKUGERAHO.UWITEKA AGUMYE AKUDUHE ,NIZINDI MANDA NKEBYIRI BYIBUZE WEREKE ABANA UMURONGO BAZASIGARA BAGENDERAHO KUGIRANGO BATAZASUBIRA MU MWIJIMA WAKUYEMO URU RWANDA.UKARUZANA MURUMURI NONE RUKABA RUVUGISHA BENSHI KUBERA UYU MUVUDUKO WIBYIZA GUSA GUSA,WAR– USENDEREJE.KAGIRE IMANA UMUJENE WACU.NAHO WABAYA WAFE.

Comments are closed.

en_USEnglish