Digiqole ad

Laboratoire isuzuma imibu n’utundi dukoko dutera indwara yuzuye i Kigali

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kuwa kabiri tariki 16 Nzeri 2014 cyafunguye laboratoire (isuzumiro) rizafasha kumenya ubwoko bw’imibu n’utundi dukoko dutera indwara, bikazafasha gukumira indwara ya malaria n’izindi rwara ziterwa no kurumwa n’udukoko.

Iri suzumiro rizafasha u Rwanda gupima neza imiti yica udukoko iterwa mu gihugu, ndetse no kumenya ubwoko bushya bw’imibu n’imiti ishobora guhangana nayo.

Iri suzumiro ryubatswe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi mu mujyi wa Kigali, rikaba ryaratanzweho asaga ibihumbi 400 by’amadolari, rizafasha ko ibizamini bizajya bisuzumirwa mu Rwanda nk’uko bivugwa n’abashinzwe ubuzima.

Aha hantu hazasuzumirwa udukoko dutera indwara hazafasha kubona ibintu by’ingenzi bazatuma hashyirwaho politiki no gufata ingamba nyazo zo kugenzura udukoko dutera indwara mu Rwanda no mu karere.

Emmanuel Hakizimana, ushinzwe gukumira ikwirakwira ry’udukoko dutera indwara avuga ko mu minsi mike bazaba bafite ubushobozi bwo kumenya ubwoko bw’imibu itera indwara n’idatera indwara.

Avuga ko mbere uburyo bwo gusuzuma bwari bushingiye ku byuma bibona utuntu duto (microscopes), izi microscopes zashoboraga kubona ubwoko bw’umubu umwe mu gihe cy’iminota 30.

Isuzumiro rishya rizaba rifite ubushobozi bwo kumenya imibu 96 itandukanye mu gihe cy’iminota 30 gusa nk’uko Emmanuel Hakizimana, akomeza abivuga.

Ibizajya biva mu bizamini ngo bizaba byizewe cyane kuko, laboratoire izajya ipima ikoresheje ubuhanga bukomeye bwo gupima utunyangingo tw’amaraso (tests ADN) bitandukanye no gukoresha microscope nk’uko byari bisanzwe.

Magingo aya ubwoko icyenda bw’imibu bwabashije gutahurwa, imiti isanzwe ikoreshwa mu kuyipuriza mu nzu ikaba ishobora gutuma imibu imara hagati y’amasaha 12 na 48 itarabasha kwinjira mu nzu.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 67% by’imibu bitunzwe no kuruma abantu na ho indi ikaba itunzwe no kuruma inyamaswa.

Isuzumiro rishya rizanafasha gusuzuma ubushobozi bw’imiti ikoreshwa mu guhangana na malaria kugira ngo hatazabaho ikoreshwa ry’imiti itajyanye n’indwara.

Ubushakashatsi bwakorewe muri laboratoire bwagaragaje ko imiti yaterwaga mu gihe cy’amezi atandatu yatakazaga ingufu mbere y’igihe, haza gutangwa inama ko yazajya iterwa inshuro ebyiri mu mezi atandatu.

Ikigo RBC mbere cyifashishaga ibitaro 12 byasuzumaga imibu hifashishijwe ibyuma bya microscopes, gusa nyuma yo kugaragara ko ubu buryo budahagije hiyambajwe izindi ngufu kugira ngo hongerwe ubushobozi.

Igihugu cy’u Rwanda cyihaye igihe cyo kuba cyaranduye indwara ya malaria ku buryo bwa burundu mu mwaka wa 2018. Kurwara malaria (morbidité) biri ku gipimo cy’ijanisha rya 9% mu gihe abahitanywa na yo bangana na 4 %.

Xinhua

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • mbega lab ije ikenewe , aha ndemeranya na minjsante ihora idushakira ibisubizo by’ibibaz tugira by;ubuzima kandi nashimira abayobozi bacu baba bayitayeho cyane ngo ubuzima bw;’abanyarwanda bwoye gutonekara

Comments are closed.

en_USEnglish