Arusha: Ububiligi bwemeye kwakira Gen. Augustin Ndindiriyimana
Igihugu cy’Ububiligi cyahaye icumbi uwahoze ayoboye umutwe wa jandarumori (gendarmerie) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Maj Gen. Augustin Ndindiliyimana, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha (ICTR) ku byaha bya Jenoside yari akurikiranyweho.
Ibiro ntaramakuru Hirondelle biravuga ko “Gen Ndindiliyimana yabonye impapuro z’inzira z’igihugu cy’Ububiligi akaba yiteguye kuzinga utwe akerekezayo.” Ayo makuru yatangarijwe ubwanditsi bw’urukiko rwa Arusha n’umuntu utashatse ko amazina ye ajya ku mugaragaro.
Aya makuru y’uko Gen. Ndindiriyimana azajya kurangiriza ubuzima bwe mu gihugu cy’Ububiligi kandi yanatangarijwe ibiro ntaramakuru Hirondelle na bamwe mu bagizwe abere n’urukiko rwa Arusha.
Ndindiliyimana yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urugereko rwa mbere rw’urukiko rwa Arusha ndetse ahanisha igifungo cy’imyaka 11 muri Gicurasi 2011, ariko yaje kugirwa umwere mu cyumba cy’ubujurire muri Gashyantare 2014.
Yaregwaga ibyaha byakozwe n’abo yari ashinzwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ariko umucamanza wo mu cyumba cy’ubujurire yaje kuvuga ko Ndindiriyimana atari afite ubushobozi bwo kugenzura abajandarume bari boherejwe ku rugamba guhangana n’abari ingabo za RPF, ngo icyo gihe bari bagiye ku mategeko y’umugaba mukuru w’ingabo.
Abacamanza banasanze ngo General Major Ndindiriyimana, wakomokaga mu majyepfo y’igihugu, atari ashyigikiye ubwicanyi.
Ikibazo cyo gushakira amajyo abagizwe abere n’urukiko cyangwa abamaze kurangiza ibihano bahawe gikomeje kuba ingorabahizi ku rukiko rwa ICTR, bitewe n’uko bose ntawe ushaka gutaha mu Rwanda ngo kuko batizeye umutekano wabo.
Na Ndindiliyimana arimo, urukiko mpanabyaha rwa Arusha, rufite abantu umunani rwagize abere ku byaha bari bakurikiranyweho n’abandi batatu barangije ibihano bari barakatiwe, bose ubu bari mu mujyi wa Arusha.
Akana k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye katoye umwanzuro usaba ibihugu kwakira abagizwe abere n’urukiko rwa Arusha n’abamaze kurangiza ibihano gusa uyu mwanzuro ntabwo ari agahato, ibihugu biwushyira mu bikorwa ku bushake.
Amategeko y’urukiko rwa Arusha avuga ku mikoranire mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha, ariko ntavuga uko bizagenda ku bagizwe abere n’abarangije ibihano.
Mu bantu umunani bagizwe abere harimo abari abasirikare bakuru, abaminisitiri ndetse na Protais Zigiranyirazo, wari muramu wa Perezida Habyarimana Juvénal warasiwe mu ndege tariki ya 6 Mata 1994.
Abenshi mu bagizwe abere n’abarangije ibihano bifuza gusanga imiryango yabo akenshi ibarizwa ku mugabane w’Uburayi.
Batanu bamaze kubona ibihugu byabakiriye nk’Ubufaransa, Ubutaliyani n’Ubusuwisi ndetse n’Ububiligi.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Najye aho ashaka n’ubundi uru rukiko ni huge joke.
BYiza cyane!
Comments are closed.