Digiqole ad

Imyitwarire mibi nagize ndi umusore yanze kumvamo aho mbereye umugabo

Nshuti bavandimwe singombwa ko mbabwira amazina yanjye ariko ndabasaba inama ku kibazo cy’ubusambanyi bushaka kunyokama kandi narabuvuyemo nkashaka umugore.

Ndubatse mfite abana babiri, mu busore bwanjye nakundaga gucyura indaya, numvaga ntaryama ntararanye umukobwa, aba bibunza ku muhanda.

By’amahirwe sinigize nandura agakoko gatera SIDA, nyuma naje kubivamo ibyo kurarana n’indaya, nshka umugore turabana, ndetse twibaruka abana ariko muri iyi minsi numva ingeso nagize mu busore bwanjye ishaka kunganza.

Sindabiganiriza umugore ariko hari igihe njya nko gufata agacupa, nkumva natangira gutereta indaya nyuma nkibuka ko mfite umugore. Hari n’igihe ntaha mvuye ku kazi bwije nabona indaya ku muhanda nkibuka uko kera ndi umusore nabaga meze.

Nshuti za Umuseke, mungire inama, ngerageza gusenga ariko indaya zampeze mu bwonko. Umugore n’abana banjye numva mbakunze, ndetse nk’umukiristu ngerageza gusenga ngo ndebe ko iyo ngeso nahoranye yamvamo ariko byaranze.

Mumfashe mumpe inama, mushobora kundinda kwandura SIDA ntarwaye ndi umusore, cyangwa mukamfasha kubaka neza nishimye n’umuryango wanjye.

Murakoze Imana ibafashe.

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

35 Comments

  • Umva nshuti yange nkunze kuvugako urumu christo biranyorohera kukugira inama iyo ni satani ishaka kugusubiza mu ngeso mbi, ibyo byiyumviro rero dore uko wabinesha. 1. icyambere nukureba umuntu wizeye ukamwaturira akagusengera 2. ibyo byiyumviro bigushiramo iyo ufashe igihe ukegera Imana ukiyiriza ubusa, Imana iguha imbaraga zo kunesha. Paul nawe yaravuze ngo yifuza gukora ibyiza ibibi bikamutanga imbere, avuga ijambo rikomeye ngo kurubwo sijyewe uba ukibikora ahubwo nicyaha kimbamo, nsenga rero.

    • uwo ni umurengwe wa mugabo we ayo mafra se upfusha ubusa wayafashishije imfubyi n’abandi bababaye ko Imana yakugiriye ubuntu ukaba ubona kugafaranga ugira ngo ni uko uzi gukora cyane ni ubuntu bw’Imana nshuti.ubundi ukayoboka urusengero izo ndaya zawe Yesu akazikwibagiza

      • Ariko iyo umuntu abagishije inama aba abasabye kumutuka no kumucira imanza,ubwo se aba abibabwiye atababaye?njye narumiwe hari abantu wagirango mwageze aho satani atarasa imyambi,kandi niba wumva unafite imbaraga mumwuka ujye wibuka aho wavuye.Rata njye ndagushimye nibake batura ikintu nkicyo kandi ucyatuye kuko utagishaka.Senga uko imbaraga zawe zingana usabe Imana kugutabara no kukongerera imbaraga.Gukizwa ni process ntabwo umuntu ahita aba umunyambaraga nkuko mubitekereza.

        • uwiteka ni umwungeri wanjye sinzakena andyamisha mu cyanya cyubwatsi bubisi usubiza intege mu bugingo bwanjye uwo ni Dawidi wabivuze .nawe gerageza umwigane kandi imana izabana nawe kdi ureke ibisindisha ,witandukanye nabanyamahanga uzagirirwa neza

          van

  • Urabiterwa n’umurengwe nta kindi.
    Abashomeri barangije za kaminuza bari mu muhanda babuze akazi, ubushomeri mu ngo nyinshi buratuma abana babura ifunguro rya ngombwa,none nawe ngo bakugire inama z’ukuntu wareka gusambana n’indaya!
    Inama nakugira n’uko waba umushomeri maze ukabura iby’ugura inzoga n’ibyo uhonga izo ndaya.Igihe uzaba utunzwe n’umushahara w’umugore nibwo uzamenya agaciro k’ubuzima bw’iki gihe muri Kigali.

  • Twagufasha kwirinda SIDA se gute, gusa Imana ishimwe kuba yarakurinze uri umusore, none ngo urakomeje ibyo wahozemo, ese umugore wawe yakuburanye iki? ibyo ushaka muri izo ndaya umugore wawe arabifite kandi aho uhenderwa nuko ntanikibazo ufitanye nuwo mwashakanye. Icara hasi nawe wirebe urasanga ibyo ukora ataribyo. Uri kuraga urugo rwawe imibereho mibi kuko ayo mafaranga utwara mu ndaya wubatse mwayaryohamo wowe n’umugore n’abana.

    Hindura imikorere yawe kuko nibiguhindukana bizaba bibi, gerageza wihane kandi bizashoboka nufata icyemezo ndakuka, ngo urasenga? warangiza ugaca inyuma umugore wawe, senga by’ukuri, egera abantu basenga by’ukuri bagufashe gusenga by’ukuri, ubwo ndakugira inama yo kugabanya agatama kuko wavuze ko iyo kakugezemo nibwo utangira gutereta izo ndaya. Nukurikiza ibi mvuze haruguru uzanyurwa kandi uzatera imbere kurushaho.

  • Iyo wirukankira kugwa mu kaga usa naho warozwe, ukaruhuka aruko ukaguyemo; ugira amahirwe ko ugishije inama hakiri kare, ariko n’ubundi nutagira amahirwe ngo gusenga bikurokore mu maguru mashya uraza kwisanga uri gufata imiti igabanya ubukana bwa sida ndetse n’umugore wawe wamuteje ako kaga. Imana ikugirire neza.

  • Umva nshuti nagira nkugire inama yo kuba umu chritu ugakizwa kandi ukamaramaza biryo imana izagufasha ureke agatama maze izo ndaya ntaho muzahurira kuko muhurira mu kabari ntahandi

  • Brother ndazi ko bitakorohey aliko senga cyanee umuvandimwe yakwandikiy kwiyiriza kugira ngo wirukane icyaha nibyo bizagushoboza nanjy nali muli situation nakundaga indaya aliko nazisezerey kubwamasengesho cyane abavuvuga ko Ali murengwe ahubwo nikamere ivanwaho namasengesho no kwiyiriza kuva narongora nazinutswe ubwo bwoko bwabantu nubu hagize agakoma mpita nkora amasengesho sindacya inyuma uwo twashakany imyaka ibay icumi ngayo nguko uwiteka aguhe imbaraga

  • Iyahure kuko nta kindi usigaje dore wabuze urugukuraho!

  • Umva nshuti ntawukeza abami babiri hitamo umwami YESU ukizwe wature ibyaya byawe kandi ubwire umufasha wawe ikibazo ufite ugufashe gusenga mwirukane uwo mudayimoni utera kuywa agatama nirari ryo gushura shura agende mizina RYA YESU wi nazareti kandi ukunde gusoma bibria ushake inshuti shya zubaha IMANA izo muri BAR uzisezere kuko nabanzi bashakako muzajyana ikuzimu mugafatanya gushya muliwamuriro witeka

    • njye nakugira inama yo gusenga no gusoma igitabo cyitwa urugo rwa gikristo cyaba diventist nukibona

  • Gusenga cyane ni ibya mbere!ariko hindura imibereho,uve mu kabari kuko ntacyo kakumariye,wirinde ahantu hose n’ikintu cyose cyatuma wongera kubona izo ndaya!witahire kare.ayo mafaranga upange ligne n’umuryango wawe musohoke, mwishime,mbese ugerahindure gahunda y’umunsi niba watahaga ukajya mu kabari,taha none ho ujye muri sport,mbese nawe ugerageze kureba ukurikije uko ubona gahunda zawe.ikindi numva wareba inshuti nziza wizeye ukamuganiriza icyo kibazo si ngombwa ko ubibwira umugore wawe ubu kuko bishobora kwangiza umubano wanyu!Iyo nshuti yawe nzima ariko!izagufasha kujya mu nzira nziza kandi bigushiremo.ntiwibagirwe ko isengesho ari irya mbere iyo turikoranye umutima uri hamwe.

  • unva shuti gusenga nibyo byambere byagufacha ujye ufata akanya ko kubwira imana nkumuntu murikumwe mugihe ibyobitekerezo bikujemo uje utabaza imana kandi iragutabara.

  • mwiriwe? mwamfasha mukambwira aho naca nsaba inama zikibazo mfite

  • emera itere intambwe wemerere Yesu aze mumutina wawe. ibindi ni ubusa call 0722605614

  • Do not try your own efforts, there is no strength in you that can overcome the sin in your flesh, the only way is to look to the cross of Jesus Christ where He took all your sins in exchange of his righteousness. So, whenever you feel the temptations, boldly confess this: I am the righteousness of God in Christ Jesus. The Spirit of God will respond in your favor, and without knowing how, you will find yourself free. Do not be discouraged, confess those words, and confess again and again, especially when you feel the temptations. I confess God’s Grace over you in the name of Jesus Christ.

  • ingingo yambere nukubibwira umugore wawe akagufasha gusenga

  • mwafasha mukampa uburyo shobora gutanga inama kururu rubunga murakozed tubaye tubashimiye igisubizo cyanyu kiza .

  • Ntibyoroshye ko abantu bumva ibiri kukubaho ariko reka ngukore kumaso gato nifashishije iijambo rimwe maze nawe umenye icyo gukora nonaha.
    Burya iyo umuntu asambanye hari imbaraga z umwijima zimwinjiramo (umudayimoni) uko ubikoze niko hinjira umudayimoni. Fata inshuro wabikoze ukube n’umubare wabikoze uramenya umubare w’abadayimoni binjiye, hanyuma umenye n’umubare w’abadayimoni wahemukiye ubwo wafataga umwanzuro wo kubireka. Nibwireko wihannye ubusambanyi ugiye kurongora; niba ariko byagenze rero, babadayimoni bose bagusohotsemo baragenda nawe uba urabohotse wumva utangiye gutekereza neza ndetse unubaka urugo rurakomera. Ikiri kukubaho rero (kandi abenshi mubagusubije batazi kuko numvise bari kubyita umurengwe n’ibindi bibi nabo batazi) nuko ba badayimoni bose ubu bagarutse. Ntahandi bagiye, ntawundi bagiyemo inzu yabo ni wowe, baragushaka rero. Amahirwe ufite ni amwe; nuko badafite ubushobozi bwo kwinjira muri wowe utabemereye. Bari kukubeshyabeshya, bakakwibutsa kera, bakakwereka n’abagore bajya gusa na barya mwahuye kera, ariko ibyo byose bari kubigushukisha batinjiye. Niwibeshya rero ugacainyuma uwo mwahsakanye umunsi umwe, bazashaka abandi incuro 7 z’abao wari ufite, ibyo uzakora rero nyuma yaho nawe ubyiyumvire. Kera wari mubi, none bikube 7 urebe uwo uzabawe; nubona uzaba umusazi ntibigutangaze kuko bizaterwa n’ububi wari ufite ukubye 7. Inama rero nkugira ni ukutabikora. Wishyira no mubwenge bwishi cyane kuko hari ibyo dufitiye ubutware. Tegeka urahita ushobora. Bwira umutima wawe ko utazabikora ubyumvishe n’ubwenge bwawe. KANDI KOKO NTUZABIKORE, I

  • Yewe inama ya mbere ni ukwakira Yesu akaba ari we uyobora intambwe zawe, ibyo uvuga birumvikana, satani akurekure mu izina rya Yesu.
    Amen

  • Yezu azagufasha.Hali abavandimwe baguherekeza basengera kuli communaute de l’emmanuel hafi ya UNILAK kuli centre yitiriwe RUGAMBA.wacontacta 0788525262 azakwakira

    • Ntabwo wakiriye agakiza, iyo wakiriye Yesu nkumukiza aragukiza,Naho ngo iyo wagiye gufata agacupa ukabona indaya , ubwo se ubundi uyibona uri hehe? aho uri naho banza uhibaze .Ikizima nukwakira agakiza atari ku rurimi cg by’ umuhango , Yesu Kristo niwe wakumara iyo nyota akaguha ku mazi y’ ubugingo.Urakoze twagira inama abandi gukizwa batarabijyamo kuko aho gukirana ningaruka nk’ izo umaze gukizwa wakwakira Yesu akagukiza akakurinda ibyo byose n’ingaruka zabyo.

  • Nshuti nkunze nonaha wowe ugaragaje ukuri kwawe ariko humura satani numurwanyi ariko si umuneshi ntekerezako ahubwo uri munzira zo kubivamo .Imana igufiteho umugambi wogutanga ubuhamya bwibitangaza yagukoreye mugihe cyuburaya ndetse nanubu bukaba bukigukurikirana.
    senga: Data nje imber yawe ndashaka kuba umwana wawe mushya nyemerera ndagarutse unsindire ibishuko byisi bindwanya.
    Inama: tsinda izo nzoga uzireke kuko uretse no kugusenyera cg kwandura SIDA zirakujyana kurimbukiro. soma mubibiriya buhoroburo muri yesaya 5:1
    cg se niba kuzivaho bikugoye nsinda umutima bitekerezo uti ntandaya mvugana nayo uhereye none. Gusenga nibyiza.

  • inama nkugiriye niyi: nujya wumva ubishaka ndetse wibutse ibyo wanyuzemo ryuvuga isomo riri muri yesaya 36:25-28, wibutse imana iryo sezerano, nurangiza uririmbe indirimbo y’ imana ukunda. biza kuvamo. mbikubwiye ndi umukozi w’ imana, nubikora bizakunda

    • nshuti urakoze ugaragaje ukuri kwawe nanjye ndi umugabo rek nkugire inama icyambere ujye wirinda kujya muri kabare uri wenyine kuko inzoga zakongerera umugambi wo gusambana ikindi ntamugabo numwe udatekereza gusambana ahuko atinya ingarukabyamusigira igisebo kwisenyera kutizerwa guta agaciro kandi iyo uri umusambanyi abantu bose baragusuzugura bakakugira umugani muri karitsiye byikuremo wumveko buriwese abitekereza ARIKO AKABYIRINDAKUBERAIMPAMVU NKUBYIYE BISHOBORA NO GUTUMA WIRUKANWA MUKAZI CG UGAFUNGWA

  • umva ncuti. Imana iguhe umugisha ubwo wagambiriye neza ukareba izo ngeso wakuriyemo. umuntu umwe yakubwiye amagambo akomeye kandi y’ukuri. iyo umuntu asambanye haba hari umudayimoni umwe cg benshi yinjije muri we. iyo wihannye ariko ntureke ba badayimoni bakugarukamo kandi buri imwe yiherekeje nibura abandi 7. si amagambo ni ko Biblia yanjye imbwira. ni ugukomera rero ukirinda kongera kubererekera satani n’abadayimoni be kuko ahawe h’ejo hazaba hateye impuhwe n’agahinda. dusenga Imana buri wa gatanu mu cyumba mu rugo wazagerageza tukajya dufatanya cg ukareba n’ahandi nko mu gakinjiro kuwa 3, ku muhima kuwa1 n’ahandi hose basenga kandi nawe ukagerageza kongera ibihe byo gusenga. ikindi nta mpamvu n’imwe yakubuza kwatura ukabibwira umugore ni bwo buryo bwo ku briser liens wagiranye na satan akagufasha gusenga. tele ni 0788534669

  • inama nakugira nugutera intambwe ugashaka umukozi wi Imana akakwatuza akanagusengera ukakira Yesu mubuzimabwawe nkumwami numucyiza ugacika no kujya mukabali

  • Ukeneye delivrance kandi ni Umwami Yesu wenyine wabikora. Ihane ibyaha byawe wakire Yesu mu mutima wawe. Iyo usambanye n’umuntu, mu mwuka muba umwe maze abadayimoni bose bamurimo nawe bakakujyamo. Yesu arakicaye ku ntebe y’imbabazi, nubwo wamubabaje ariko ibyaha byawe nibyo yapfiriye ngo abne uko abigukiza. SANGA YESU URAKIRA wowe n’umuryango wawe

  • Amahoro y’Imana abane nawe,Imana numubyeyi yizere izagufasha,kandi ibyiza uzabiganirize umugore wawe.

  • pore sana ndugu

  • BURYA KWIHANA NI UKUREKA KANDI GUSUBIRA MUBYO WANZE KANDI WAVUYEMO NI UBUJIJI BUBI KANDI NI UKUTIHANIRA KUREKA

  • vino n’umukobanyi inzoga zirakubaganisha kandi ushukwa nazo ntagira ubwenge. Iyo ni Bible kandi ni ukuri gusa. Reka inzoga kandi wibuke ko Imana yanga ubusambanyi kurusha ibindi. BIZIRIKANE UGIRE UBWENGE, HARACYARI IBYIRINGIRO KO WABISHOBORA In Jesus Name Amen. That is the field of the devil, satan. HUNGA RERO.

  • Muraho.Ndagirango mbagezeho igitekerezo cyanjye mugire inama;Mpfite umuhungu twuzura tumaze hafi umwaka urenga tumenyanye.Ngewe mba i burayi we akaba mu rwanda;mu mezi ya mbere rwose twari mu rukundo rwiza.bucya buri wese akabaza undi uko bwakeye.Mbese byari byiza pe.uko amezi yigira imbere nkabona hazamo utubazo.Ubwo ariko twakoze imishinga myinshi harimo uwo kuzabana.Byabaye ngombwa ko mpfata gahunda zo kuza tukabonana.Naje kugira ikibazo cya visa hamwe n”urupapuro rw’inzira.mu bwiye uko ikibazo giteye yabyakiriye nabi cyane kuburyo kuri njye nabonye ko atagishaka kp nza kumureba.naramubwiraga ngo tuvugane turebe icyo twakora we aho kunyumva akambwira nabi ngo nzaze igihe nzashakira.Ibyo byabaye aho tubirengaho ariko gahunda yo kuza ndayikomeza.Nawe ubwo twarakomeje tukavugana ariko nkabona ko atari nka mbere;Icyaje rero kumbabaza kirenze byose.Mu cyumweru gishize hari ibintu nohereje mbimwoherereje ,bizanwa n’umugabo.Ndamubwira mubwira nuwa bizanye.Icyambabaje rero nuko yanze kubifata ngo nuko bizanywe nuwo muntu.Rwose kuba mbibabwiye ndagirango mungire inama.Kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo arongera kumvugisha,nigeze kumuhamagara yanga kunyitaba ahubwo ansubiza kuri whatsApp ambwira ngo mbwire uwo muntu abigarure ino.None nk’umuseke mugire inama.
    Nanjye ubu nafashe icyemezo cyo kuba mwihoreye kumuvugisha kuko sinzi icyo yabikoreye.kugeza ubu rwose.Ngewe mbona hazamo gufuha;Rwose uwo muntu nari natumye ntagahunda mpfitanye nawe,nuko yaraje aho nkamutuma.Murabizi namwe kubona umuntu uha ubutumwa akabukuzanira ko bigorana.Mugire inama .Gahunda zose dufitanye nzivemo ko mbona we atakimvugisha,Haba kuri whatsApp cyangwa fcbk .Ndamukunda ariko we sinzi rwose uko ahagaze ubu.Mumbabarire amazina siyo yanjye.Mbaye mbashimiye kubitekerezo mungezaho.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish