CAR: Ingabo z’Ubumwe bwa Africa Misca zirasimburwa na Minusca
Mu gihugu cya Centrafrique, kuri uyu wa mbere ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro z’umuryango wa Africa yunze Ubumwe (Misca) zirasimburwa n’Uzumuryango w’Abibumbye (Minusca). Izingabo zifite inshingano yo gusubiza ibintu mu buryo muri iki gihugu zashyizweho tariki ya 10 Mata 2014 n’umwanzuro 2149 wa UN.
Minusca isimbuye ingabo za Africa zageragezaga kugarura amahoro muri Central Africa Republic (CAR) zikubye kabiri umubare wari uhasanzwe zikaba zizabasha kugenzura igihugu cyose. Izingabo zizaba zifite uburyo buhagije mu bijyanye no gukora ingendo (transport) n’ibikoresho bihagije by’itumanaho byasaga n’ibyabaye ikibazo ku ngabo za Africa.
Asubira ku buryo ingabo za Africa zahuye n’ingorane, Gen Jean-Marie Mokoko yagize ati «Ubwo twageraga muri CAR bwa mbere hari byinshi mu bikoresho twaburaga, ingabo zimwe nta ngofero zabugenewe zari zifite, abandi ntibari gafite imyenda ikinga amasasu.»
Uyu musirikare wari ukuriye Misca yongeyeho ati «Ntekereza ko mu bushobozi, UN ifite ubushobozi ntagereranwa. Bagiye kugira ingabo zikubye kabiri, zifite umutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, zifite ubushobozi mu bijyanye no gukora ingendo, ndetse zifite na kajugujugu zihagije. Ni amahirwe adasanzwe.»
Ingabo zigera ku 12 000
Aba bagizwe akenshi n’ingabo zari zisanzwe ari iza Misca zizahita zambara imyambaro ya UN. Amakuru avuga ko igihugu cya Guinea Equatoriale aricyo kizakura ingabo muri CAR.
Hagati aho ariko izindi ngabo nshya zatangiye kuhagera. Kuva tariki ya 24 Kanama, abagera ku 1000 bakomoka muri Bangladesh bakandagije ibirenge byabo mu murwa mukuru Bangui. Hakaba hagiye gukurikiraho ingabo zikomoka muri Pakistan.
Ingabo za Minusca byitezwe ko zizaba zikorera mu mujyi wa Bangui, ariko zizanashyira ibirindiro mu duce dutatu tundi aritwo Bria, mu Burasirazuba, Kaga Bandoro, mu Majyaruguru ndetse na Bouar, mu Burengerazuba.
Uko ingabo zose zizagenda zihagera, Minusca izagenzura uduce 45 mu gihugu cya CAR.
Izi ngabo zifite manda ya mbere izageza tariki ya 30 Mata 2015, igihe cyo kuzitwara zose zikagera muri CAR gishobora kubarirwa mu mezi kuko bwa mbere hagomba kugera izisaga 7 600, mu gihe abasirikare bose bazaba ari 10 000 n’abapolisi 2 000.
Mu gihe bazamara mmuri CAR bafite inshingano eshatu : mbere na mbere kurinda abaturage b’abasivile, gushyigikira umugambi w’amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro kugera habaye amatora no gushyiraho inzego z’ubuyobozi za Leta.
Hervé Lecoq, intumwa ya UN muri Africa ati «Inshingano akanama k’umutekano ka UN kahaye Minusca, ni ugushyiraho ingamba zihutirwa z’igihe gito kugirango hatabwe muri yombi abesnhi bakoze ibyaha, kubafunga, no kugira uruhare mu guca umuco wo kudahana hacibwa imanza kuri abo bantu. »
Minusca ikazakomeza gukorana n’ingabo z’Ubufaransa ziri zagiye kugarura amahoro muri CAR mu butumwa bwiswe ‘Sangaris’ nk’uko bitangazwa na Col. Gilles Jarron, ngo nta kintu kizihutisha ku buryo zava igitaraganya muri CAR.
RFI
UM– USEKE.RW
0 Comment
RDF yahabaye intwari cyane , na president wikigihugu nawe yabisubiyemo kenshi ko RDF yagaragaraje ubupfura ubushobozi ndetse ni ubuhanga kuburyo ahamya rwose zagize uruhare mu igaruka ry’amahoro n’umutuzo muri kiliya gihugu
Comments are closed.