Minisitiri Joe yasuye Ingoro y’Umurage w’Amateka yo Guhagarika Jenoside

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Nzeri 2014, Minisitiri wa Siporo n’Umuco Amb. Joseph HABINEZA yasuye Ingoro y’Umurage y’Amateka yo Guhagarika Jenoside (Campaign against Genocide Museum), iri Kimihurura mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Major Nyirimanzi Gerald wasobanuye ibijyanye n’iyi ngoro yavuze ko ibice biyigize bisobanura neza ubutwari bw’Abanyarwanda bitanze bagahagarika Jenoside, bakarokora […]Irambuye

Umurwayi wapfiriye ku bitaro bya Muhima ntiyazize Ebola – Dr

Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hari hatangiye gucicikana amakuru y’uko umugore waguye mu bitaro bya Muhima kuri uyu wa gatatu yaba yahitanywe na Ebola, aya makuru yanyomojwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhima mu kiganiro kirambuye yagiranye na UM– USEKE ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nzeri 2014. Amakuru yacicickanaga avuga uyu […]Irambuye

Rwamagana: IPRC East irasobanura ibyiza byo kwiga imyuga binyuze muri

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) rirateganya guhura n’umubare munini mu bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu karere ka Rwamagana, kugira ngo abaryitabiriye bashishikarizwe kandi bahabwe ibisobanuro birambuye ku kamaro ko kwiga imyuga n’ubumenyingiro. Ubu bukangurambaga burakorwa bitewe n’uko benshi bagifata kwiga imyuga nk’amaburakindi. IPRC East iri gusobanurira abaturage ibyiza byo kwiga […]Irambuye

Abanyamadini biyamwe urusaku, bukeye bane bararuzira!

.Gusenga, kuramya, ukaririmba nturenze imbago ni ikizamini. .Inama ya La Parisse yaba yaratandukiriye yiga ku bindi bibazo by’ingutu. .Abayobozi b’amadini n’amatorero bemeye ko bagiye guhagarika urusaku bakina? Ku cyumweru tariki 21 Nzeri, abayobozi b’amadini n’amatorero bane batawe muri yombi aho bashobora kuzahanwa n’itegeko rihana urusaku. Tariki ya 17 Nzeri, hari kuwa gatatu, ubwo habaye inama […]Irambuye

UTB: Hatoranyijwe imishinga myiza 10 y’urubyiruko izaterwa inkunga

Ku nshuro ya kabiri haba amarushanwa agamije guteza imbere abanyeshuri barangije Kaminuza mu gutera inkunga imishinga 10 irusha iyindi ubwiza, Kabera Callixte umuyobozi wungirije wa UTB “Universty Of Tourism, Technology And Business Stadies”, arasaba urubyiruko gukomeza gushaka imishinga yabateza imbere aho gutega amaboko Leta. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri, gikurikiye […]Irambuye

JS Kabylie yahagaritswe muri CAF nyuma y’aho Ebosse yishwe n’abafana

Ikipe y’umupira w’amagaruru ya JS Kabylie yo mu gihugu cya Algeria yahagaritswe mu marushanwa ategurwa n’impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Africa (Caf) mu gihe cy’imyaka ibiri. Ibihano byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri, bije bikurikira urupfu rw’umwe mu bari abakinnyi b’iyi kipe, Albert Ebosse wakomokaga muri Cameroon, akaba yarapfuye ku mukino ikipe ye yahuragamo […]Irambuye

Ngoma: Umuvunyi yasabye abaturage kugabanya gusiragira mu Inkiko

Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire mu rwego rwo guhugura abaturaga no kubigisha uko bahangana n’akarengane bagirirwa, mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa mbere tariki 22 Nzeri, yabibukije ko byaba byiza bagiye banyurwa n’imyanzuro y’inkiko aho guhora mu nkiko kuko bibahenda kandi ngo bamwe muribo baba baburana urwandanze. Ubwo yakiraga ibibazo by’abaturage bo mu Murenge wa […]Irambuye

Gitega: Kwibumbira muri koperative byabahinduriye imikorere

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative ‘Inyambo’ iherereye  mu karere ka Nyarugenge  mu murenge  wa Gitega akagari ka Kinyange ruravuga ko kwishyira hamwe byarufashije guhindura imikorere n’imyumvire yarwo. Ibi babidutangarije ubwo bajyendereraga Inama y’igihugu y’Urubyiruko kuwa gatanu tariki ya 19 ukwakira 2014 bagasobanurirwa n’imikorere y’uru rwego rwa Leta. Koperative ‘Inyambo’ itanga serivisi ku bantu bategura amakwe aho […]Irambuye

EU igiye gufasha u Rwanda kugira ingufu zitangiza ikirere zihagije

Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (European Union) urateganya gutanga miliyari 3,3 z’amaEuro ku mishinga yo guteza imbere ingufu zitangiza ikirere hagati ya 2014 na 2020 mu bihugu bitandukanye ku Isi. Muri ariya ma Euro, agera kuri miliyari 2 azagenerwa ibihugu bitanu byo ku mugabane wa Africa nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango kuri uyu wa mbere. […]Irambuye

Akon yatashye, nanone yaciye i Kigali

Akon, icyamamare muri muzika ya RnB ku isi yongeye guca i Kigali avuye i Goma muri Congo aho yakoreye igitaramo kuri iki cyumweru. Akon ahagurutse i Kigali ahagana saa moya z’umugoroba yerekeza muri Kenya mu rugendo rusubira muri USA. Akon yaje kuwa gatanu w’icyumweru gishize aca i Kigali, araharuhukira akomereza urugendo muri Congo Kinshasa aho […]Irambuye

en_USEnglish