Mugesera uvugwa mu byabaye mu Rwanda ni undi utari jye

“…Bigaragaza ko uwo bavuga ari Mugesera fabriqué(wacuzwe)”; “Ibyo bamuvugaho ni mythe,… ni uguca umugani rwose”; Dr.Leon Mugesera ukurikiranywe n’ubushinjacyaha ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku ijambo yavugiye ku Kabaya rifatwa nka rutwitsi; kuri uyu wa 11 Kamena yabwiye Urukiko ko kuba umutangabuhamya PMG nta handi yamutanzeho ubuhamya bigaragaza ko Mugesera uvugwa mu kirego […]Irambuye

Dr. Binagwaho asanga kureka guhana ibiganza byarinda kwanduzanya ibicurane

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko muri iki gihe ibicurane byiyongereye bityo abantu bakwiye gufata ingamba z’isuku no kwirinda, detse byaba ngombwa guhana ibiganza abantu basuhuzanya bakabireka. Iki kiganiro cyavugaga muri rusange ku buzima mu gihe cy’amezi atatu ashize, ariko ibibazo by’abanyamakuru byibanze cyane ku bibazo biri […]Irambuye

Abana b’ingagi 24 bazahabwa amazina ku ya 5 Nzeri 2015

Amb. Yamina Karitanyi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, kuri uyu wa gatatu yavuze ko mu muhango wo Kwita Izina ingagi, u Rwanda rushaka cyane kugaragaza ibyiza birutatse ku baturage bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, no gukurura ba mukerarugendo bo mu mahanga ya kure. Uyu mwaka bazita amazina abana 24 b’ingagi. Kwita Izina abana b’ingagi bizaba […]Irambuye

Musanze: Abagore barashima umusaruro bahabwa n’amakoperative 

Abagore bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bavuga ko amakoperative y’ubworozi, ubuhinzi, ububoshyi ndetse n’ubucuruzi amaze kubafasha gutera imbere, bagashishikariza n’abandi gukorera hamwe.  Ibi babitangaje ubwo hasuzumwaga aho ibikorwa by’umushinga FVA wa Actionaid bigamije guteza imbere abagore bigeze bihindura ubuzima bw’abagenerwabikorwa, hari kuri uyu wa mbere tariki 9 Kamena 2015. Abagore bavuga […]Irambuye

Abana bareka kwiga na ba ‘Diregiteri’ babeshya imibare byugarije uburezi

Minisiteri y’Uburezi n’abaterankunga  bayo kuri uyu wa kabiri bavuze ko imibare y’abana bava mu ishuri yiyongereye mu mwaka ushize, kandi ngo hari abayobozi b’ibigo by’amashuri  batanga umubare w’abanyeshuri badafite kugira ngo amafaranga bagenerwa na MINEDUC yiyongere. Ikibazo cyo kuva mu mashuri ndetse no gusibiza abanyeshuri ni cyo cyagarutsweho cyane kuko bigaragara ko hari abana bataye […]Irambuye

Mugesera yavuze ko atari Interahamwe, atanashinze umutwe wazo

“Ntabwo interahamwe zashinzwe ari ‘Anti Tutsi’ (kurwanya Abatutsi)”; “Mu bari baziyoboye hari harimo n’Abatutsi”; “ Ntabwo jye Mugesera ndi Interahamwe; sinigeze mba Interahamwe; sinashinze Interahamwe;” 09/06/2014- Mugesera ukurikiranyweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yabwiye Urukiko ko ibyatangajwe n’umutangabuhamya Ngerageze Muhamud ntaho bihuriye n’ukuri kuko yitangarije ko atari amuzi. Mugesera yanengaga ubuhamya […]Irambuye

U Rwanda na Zambia biyemeje gusangira ubumenyi

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu by’u Rwanda na Zambia bavuze ko ibihugu byombi byumvikanye uburyo bwo kongera ubufatanye mu bijyanye no guhererekanya abarimu, bavuze kandi ko hari gusinywa n’amasezerano yo kohereza mu Rwanda abahunze muri 1994 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Zambia, Harry Kalaba […]Irambuye

Abagenwe kuzunganira Mbarushimana bifuje kubanza kumenya ayo bazahembwa

Mbarushimana Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside; kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena yongeye gutaha ataburanishijwe kuko abavoka bagenwe ko bazamwunganira bataragira icyo babitangazaho gusa ngo baherutse kwandikira Urugaga rw’Abavoka basobanuza ibirebana n’uburyo bazahembwa ndetse n’umushara bazajya bahembwa uko ungana. Ni ku nshuro ya gatatu uyu mugabo agezwa mu rukiko agataha ataburanye biturutse […]Irambuye

i Murambi: Abanyeshuri 150 ba ISPG babwiwe ubugome Interahamwe zicanye

Kuri iki cyumweru tariki ya 07 Kamena 2015, Urubyiruko rusaga 150 rwo mu ishuri rikuru ry’I Gitwe-ISPG, rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi mu Karere ka Nyamagabe, aba banyeshuri bashenguwe n’ubugome abicanyi bakoreshe mu kwica Abatutsi mu 1994. Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane isaga 50 000, abishwe bakomokaga mu cyahoze ari Komini Gikongoro […]Irambuye

Amafoto: Tujyanye gusura inyoni mu gishanga cy’Urugezi

Urugezi ni igishanga kinini gikora ku rutere twa Burera na Gicumbi, mbere cyari mu komini ya Kivuye, Butaro na Cyungo. Iki gishanga kizwiho kuba amazi agitembamo ariyo atanga amashanyarazi ku rugomero rwa Ntaruka, aho hakaba hariswe Rusumo bitewe n’amasumo ahari. Iki gishanga kandi ni iwabo w’inyoni zitandukanye, isandi, utubwanamajumbura, inceberezi (Abaho bayira incensheberezi), iyo nyoni […]Irambuye

en_USEnglish