Pariki y’Ibirunga ni agace karimo ibyiza nyaburanga byinshi, by’umwihariko kureba ibirunga, amashyamba abikikije, ndetse no gusura ingagi, ariko hari no kurira ibirunga ushaka kumara amatsiko yawe ku bintu bitandukanye. Kuzamuka ibi bisozi binini ni n’ikizami cy’umubiri kuko bisaba agatege. Ni urugendo rw’amasaha ane uzamuka cyane n’atatu yo kumanuka. Bitewe n’imiterere y’aka gace, abahajya agomba kwambara […]Irambuye
Aha hari urugendo rw’amasaha abiri mu modoka itahagaze umwanya munini, kuva Nyabugogo kugera mu mujyi wa Musanze. Ni agace k’ubukerarugendo ku muntu wese ukunda kureba ibyiza nyaburanga by’ibidukikije. Ubukerarugendo bivuze, kuva ahantu ukajya ahandi mu buryo bwo gutembera ugamije kwishimisha no kumara amatsiko wari ufitiye aho hantu ndetse no kureba ibyiza by’ibidukikije. Musanze – Kigali, […]Irambuye
Abanyamuryango 87% ba Koperative y’iterambere ry’abahinzi n’abarozi ba Makera (IABM) bemeza ko Umusaruro bakura mu buhinzi bw’ibigori ufasha imiryango yabo kurya inshuro ebyeri ku munsi. Mu muhango wo kumurikira bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyi koperative, barimo Umuryango wo Gushyigikira Amakoperative (UGAMA), n’ishyirahamwe ry’amakoperative yo muri Canada, (CCA) bimwe mu bikorwa by’ingenzi iyi miryango yagiye ifashamo iyi […]Irambuye
Itinda ry’abasore batanu, ryitwa ‘Beauty for Ashes’ riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, ryateguye igitaramo cy’imbona nkubone (Live concert) kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015 muri Kigali City Tour. Olivier Kavutse umwe mu batangije iri tsinda, avuga ko igitaramo cyabo kizashingira kuri Premier DVD yafashwe Live, ikaba iriho indirimbo 10. Muri iki […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi, Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze gutora Sinamenye Jeremie nk’umuyobozi mushya w’Akarere usimbura Bahame Hassan uri kuburana afunze nyuma yo kuvugwaho uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munsi kandi hatowe abayobozi babiri bamwungirije kuko Komite nyobozi y’aka […]Irambuye
Abatavuga rumwe na Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi bahisemo kwikura mu matora y’Umukuru w’igihugu, n’ayinzego z’ibanze mu gihe ibyo basaba byo kureka indorere, gufungura ibitangazamakuru byigenga byaba bidakozwe, baravuga ko bizeye ko inama y’abakuru b’ibigu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) y’ejo ku wa gatandatu izabafasha kotsa igitutu Nkurunziza, bigishidikanywa niba azayitabira. Abanyepolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu […]Irambuye
Umugabo ukomoka muri Nigeria, Akinwumi Adesina wari Minisitiri w’Ubuhinzi muri icyo gihugu ni we watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank), mu majwi yashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki 28 Gicurasi Abidjan ku cyicaro gikuru cya BAD/ADB. Adesina afite imyaka 55 y’amavuko, asimbuye Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wari uyoboye iyi banki mu gihe […]Irambuye
Mu ijambo ryo gufungura inama y’iminsi ibiri ku kurinda abasivili iteranyije ibihugu 30 bigira uruhare mu gutanga ingabo n’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko kuganira ku bibazo aribyo bitanga ibisubizo birambye mu kuzana amahoro. Iyi nama ivuga ku kubungabunga umutekano w’abaturage b’abasivile (International Conference on the Protection of Civilians), ihuje […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ihererye mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, ziravuga ko zibangamiwe bikomeye n’ikibazo cy’inkwi zo gucanisha aho izo bahabwa zizamara ukwezi kose ngo zitacana n’iminsi itatu, ubuyobozi bw’inkambi bwo bukavuga ko butanga inkwi hakurikijwe ibipimo byashyizweho. Ukigera mu marembo y’inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, ubona […]Irambuye