Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki cyumweru ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yari kumwe n’uwa Zambia, Harry Kalaba, abanyamakuru babajije Hon Mushikiwabo icyo avuga ku biherutse gutangazwa n’umwe mu bayobozi ba Amerika ku uguhindura itegeko nshinga bisabwa na bamwe mu banyarwanda. Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko ababisaba bafite impamvu kandi ifite ishingiro kuko Perezida Kagame babisabira […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 5/6/2015 Abakobwa b’imbuto z’ikeza bagera kuri 29 bitwaye neza barusha abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye bahembwe na Imbuto Foundation ubwo hasozwaga amahugurwa bahise bagenerwa mu ikoranabuhanga ku kigo cya Tumba College of Technology. Aba bakobwa bamaze ibyumweru bitatu mu karere ka Rulindo mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba biga amasomo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki o6 Kamena 2015 ku Mulindi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa ngaruka mwaka ku nshuro ya 10 cyo kumurika ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Icyo gikorwa kitabiriwe n’ibihugu 14, abahinzi batandukanye bagiye berekana ibihingwa bidasanzwe mu Rwanda ndetse bamwe bagiye bagaragaza ubwoko bw’ubworozi budasanzwe mu Rwanda […]Irambuye
Mu gikorwa cy’Umuganda wabereye mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, ugamije gutera ibiti no gusubiranya ahantu hatandukanye mu ishyamba rya Mukura hangijwe na bamwe mu baturage, bigatuma abarenga 40 bahasiga ubuzima, Imena Evode Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Umutungo Kamere, yavuze ko leta igiye gufatira obihano bikaze abangiza Ibidukikije kugira ngo aya makosa […]Irambuye
Ejo urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwamuritse igihembo cyo ku rwego Mpuzamahanga ruherutse kubona kubera uruhare rwagize mu gutuma itangazamakuru mu Rwanda rikora bya kinyamwuga kandi ryisanzuye. Umuyobozi warwo w’agateganyo, Cleophas Barore yavuze ko atazi icyo Fred Muvunyi uwahoze ayoboye uru rwego yavuze kuri iki gihembo ariko ko atekereza ko yabyishimira kuko yagize uruhare runini mu mushinga […]Irambuye
Polisi y’igihugu kuri uyu wa kane yamennye litilo 620 z’inzoga z’inkorano yatahuye mu tubari two muri centre ya Bugarama no mu ngo z’abahatuye, imwe muri izo nzoga ngo yitwa TAMBAWICAYE. Polisi kandi yanataye muri yombi abantu icyenda bacuruzaga izonzoga, inafata abanywarumogi barindwi n’udupfunyika umunani twarwo. Ubuyobozi burasaba abaturage kureka gukora no kunywa izo nzoga kuko […]Irambuye
Tariki ya 13 Kamena 2015 ni bwo hateguwe umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Dickinson muri Leta ya Dakota y’Amajyaruguru (North Dakota). Umunyamakuru Ali Soudi yabwiye Umuseke ko uyu muhango uteganyijwe kuzabera ahitwa Elks Lodge, ukazatangira ku isaha ya saa kenda z’amanywa (3pm) kugera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba […]Irambuye
Kimwe nawe, nubwo waba uri ‘umusazi’ gute ugeraho ugashaka gutuza, ingagi nazo ni inyamaswa zifite byinshi cyane zihuriyeho n’abantu. Izo mu misozi zisigaye ku isi ziba mu birunga by’u Rwanda, zikanagendagenda muri Congo na Uganda nta ndangamuntu kuko ibidukikije bitagira umupaka. Izi nyamaswa ‘nsabantu’ ubu ziri mu byinjiza amadevize menshi mu gihugu, kubera amatsiko ya […]Irambuye
Hagati yabyo harimo umuhora w’ubutaka wa 1Km gusa ndetse hakabamo na Hotel yakira ba mukerarugendo. Ni ibiyaga biherereye ku birenge by’ikirunga cya Muhabura. Iyo uhagaze haruguru yabyo ahirengeye, ubona neza uburyo byegeranye bigatandukanywa n’umugezi uva muri Burera ukisuka muri Ruhondo. Aha hantu ni hitegeye ikirunga cya Muhabura ku bize ubumenyi bwisi bishobora kubafasha gusobanukirwa uburyo ibi […]Irambuye