Digiqole ad

Abana bareka kwiga na ba ‘Diregiteri’ babeshya imibare byugarije uburezi

 Abana bareka kwiga na ba ‘Diregiteri’ babeshya imibare byugarije uburezi

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Minisiteri y’Uburezi n’abaterankunga  bayo kuri uyu wa kabiri bavuze ko imibare y’abana bava mu ishuri yiyongereye mu mwaka ushize, kandi ngo hari abayobozi b’ibigo by’amashuri  batanga umubare w’abanyeshuri badafite kugira ngo amafaranga bagenerwa na MINEDUC yiyongere.

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Ikibazo cyo kuva mu mashuri ndetse no gusibiza abanyeshuri ni cyo cyagarutsweho cyane kuko bigaragara ko hari abana bataye amashuri benshi.

Mu mashuri  abanza mu 2014, abavuye mu ishuri ni 2, 725, mu mashuri yisumbuye ni 1,058 naho amashuri yo kwiga gusoma no kwandika ku bakuze havamo 14, 242.

MINEDUC mu rwego rwo kuma impungenge abaterankunga bari bafite z’uko umubare w’abana bava mu mashuri bagenda wiyongera, bavuze ko hari ingamba bafite zo kurwanya iki kibazo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya  yavuze ko ingamba ya mbere basaba abayobozi b’amashuri gutanga imibare nyayo byaba atari ibyo bakabihanirwa.

Indi ngamba ngo ni iyo kwifashisha ikoranabuhnga mu gukusanya amakuru, no gukangurira umuryango nyarwanda kugira uruhare mu myigire y’abana.

Yagize ati: “Ubu iteka rya Minisitiri rishyiraho ibihano ku babyeyi batohereza abana ku ishuri, haba umuyobozi w’ishuri witwaza ko atatanze agahimbazamusyi, kimwe n’abakoresha bafite abana bagomba kujya ku ishuri bazajya bahanwa.”

Yavuze ko abanyeshuri bagomba gufashwa gufatira ifunguro ku ishuri kuko ngo byagaragaye ko bamwe bava mu ishuri bitewe no kunanirwa kwiga amasaha yose yagenwe ntacyo bashyize mu nda.

Nubwo iyi gahunda yaje ifite ingamba yo kugabanya umubare w’abana bava mu mashuri, ariko bikaba bigaragara ko hari ababura amikoro bityo bagenzi babo bagafungura  barebera, hasobanuwe ko ubuyobozi bugomba gufatanya n’ababyeyi kugira ngo mu gihe umubyeyi udafite ubushobozi bwo kugaburira umwana we abashe gufashwa.

Yongeyeho ko urugendo rurerure bamwe mu banyeshuri bakora, biri mu bituma bageraho bakananirwa  gukomeza amashuri ariko ngo MINEDUC ifite gahunda yo kongera amashuri hirya no hino mu gihugu.

Mu bijyanye no kongerera ubushobozi abarimu ngo na bo bite ku ireme ry’uburezi, Rwamukwaya yavuze ko hari gahunda yo kubafasha kubona amacumbi aho bigisha, kubaha inka bitewe n’uko bagaragaje umurava, ndetse no kuborohereza bakabona  mudasobwa  binyuze muri  ‘Mwarimu SACCO’.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Albert Nsengiyumva  yavuze ko mu bijyanye no gutanga umubenyi bwatuma urubyiruko rwihangira imirimo, bazibanda cyane mu guhugura abarimu kugira ngo bigishe ibyo bazi neza, ndetse banahuze ibyo bigisha n’isoko ry’umurimo.

Yavuze ko aho babona bakongera imbaraga ari mu byerekeranye n’ubwubatsi, gucukura amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga kuko ngo ariho babona haboneka imirimo myinshi ku rubyiruko.

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016 ingana na miliyari  1, 768, 074, uburezi buzahabwa  11,8%.

Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w'Uburezi Prof Silas Lwakabamba
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba
Abafatanyabikorwa ba MINEDIC ngo bahangayikishijwe n'uko abana bata ishuri bagenda biyongera
Abafatanyabikorwa ba MINEDIC ngo bahangayikishijwe n’uko abana bata ishuri bagenda biyongera
Bamwe mu bitabiriye iyi nama
Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubwo kandi wabona ba nyakugorwa diregiteri bahaniwe gutekinika! Kandi ari umwera uva ibukuru ugakwira hose. Ngayo nguko!

Comments are closed.

en_USEnglish