Digiqole ad

Musanze: Abagore barashima umusaruro bahabwa n’amakoperative 

 Musanze: Abagore barashima umusaruro bahabwa n’amakoperative 

Umwe mu bagize koperative Abunzubumwe arimo gutera umuti ibirayi byayo

Abagore bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze bavuga ko amakoperative y’ubworozi, ubuhinzi, ububoshyi ndetse n’ubucuruzi amaze kubafasha gutera imbere, bagashishikariza n’abandi gukorera hamwe. 

Umwe mu bagize koperative Abunzubumwe arimo gutera umuti ibirayi byayo
Umwe mu bagize koperative Abunzubumwe arimo gutera umuti ibirayi byayo

Ibi babitangaje ubwo hasuzumwaga aho ibikorwa by’umushinga FVA wa Actionaid bigamije guteza imbere abagore bigeze bihindura ubuzima bw’abagenerwabikorwa, hari kuri uyu wa mbere tariki 9 Kamena 2015.

Abagore bavuga ko nyuma yo kwibumbira mu makoperative babashije kugera kuri byinshi birimo kwikemurira bimwe mu bibazo ndetse ngo babasha no gutinyuka kugana inzego zifata ibyemezo.

Nyiramana Donatha wo muri koperative Abunzubumwe yagize ati: ”Nyuma y’aho ngereye muri koperative nungutse byinshi kuko nabashije kwiteza imbere ngera ku bushobozi bwo kwishyurira umuryango wange ubwisungane, abana mbishyurira ishuri ndetse no mu rugo iwanjye nashyizemo umuriro w’amashanyarazi.”

Avuga ko iyo ahuye n’abandi bagore bagenzi be abashishikariza kugana koperative kugira ngo babashe gutera imbere.

Agira ati: ”Kubera kwishyira hamwe ubu nabashije kubona inzu mva mu ikode ndetse no mu bwigunge nari mazemo igihe. Abana banjye basa neza kuko basigaye babona ibyo kurya n’ibyo kwambara. Ubu njya mu nama ngaha abagore ubuhamya mbakangurira ibyiza byo kwishyira hamwe.”

Abagore bavuga ko kwishyirahamwe bagahabwa amahugurwa atandukanye ku nkunga ya FVA, ngo byatumye batinyuka baka inguzanyo babasha guhanga imirimo ndetse abandi babasha kugera mu nzego zifata ibyemezo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muko bwemeza ko ibikorwa by’uyu mushinga byahinduye imibereho y’abagore bawutuye haba mu guhindura imyumvire ndetse no mu gukora ibikorwa bibateza imbere.

Jean Pierre Munyembaraga, ushinzwe ubuhinzi, umutungo kamere n’iterambere ry’amakoperative mu murenge wa Muko yagize ati:”Uyu mushinga wabashije kuvana abagore mu bwigunge kuko watumye babasha gushyira impano zabo ahagaragara ndetse baranajijuka binyuze mu mahugurwa bahawe. Ibi kandi bigira uruhare mu kwihutisha imihigo.”

Umuhuzabikorwa wa FVA, Raphael Mushumba ashimira abaturage uburyo bagaragaje kwihuta mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bikagira impinduka mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yagize ati: ”Uyu murenge wari wugarijwe n’ibibazo by’ubukene bushingiye ku biza no kubyara abana benshi biterwa n’ubujiji hamwe no gushaka bakiri bato. Icyo dushimira aba baturage ni ubushake bwo guhinduka bagaragaje, ariko tunabasaba gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafire.”

Umushinga wa FVA uterwa inkunga na Actionaid  ugamije guteza imbere abagore bo mu murenge wa Muko bibumbiye mu makoperative 50 agizwe n’abasaga ibihumbi 15.

Ufite ingengo y’imari isaga miriyoni 527 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gihe cy’imyaka itatu mu ntego yo gusiga aba bagore baramaze gukataza mu iterambere.

Hilariya Mujawamungu Umwe mu bagize koperative Hugukirwa Muko arimo kwita ku ngemwe z'insina bemeza ko zibaha amafaranga atari make
Hilariya Mujawamungu Umwe mu bagize koperative Hugukirwa Muko arimo kwita ku ngemwe z’insina bemeza ko zibaha amafaranga atari make

Placide Hagenimana
UM– USEKE.RW

en_USEnglish