OXFAM igiye kwigisha impunzi z’Abarundi uburinganire mu ngo

Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, Intara y’Uburasizuba ndetse n’inkambi ihererye mu karere ka Bugesera, hombi habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 31 hakunzwe kuvugwa ko abagore basuzugura abagabo babo kubera ubukene butuma batita ku rugo bityo bigakurura umwuka mubi mu muryango biviramo na bamwe ihohoterwa. Umuryango utegamiye kuri Leta wa OXFAM ushinzwe kurwanya ubukene […]Irambuye

Muri CST (ex KIST) icyongereza kigiye gusibiza abanyeshuri 127 

Muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatatu, baravuga ko amashuri bize agiye kubapfira ubusa kuko babona ngo batazarangiza ayo bari basigaje kubera isomo ry’Icyongereza rigiye gutuma basibira kandi ngo bakaba nta bushobozi bwo kuziyishyurira undi mwaka. Abanyeshuri basaga 127 bo mu mashami atandukanye y’Ikoranabuhanga nko mu Bwubatsi […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu 10 bikurura abashoramari muri Africa

Icyegeranyo gishya kigaragaza uko ibihugu 54 bya Africa bikurikirana mu gukurura abashoramari, u Rwanda ruyoboye ibihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba, muri Africa igihugu cya Africa y’Epfo kiyoboye ibindi. Iki cyegeranyo cyakozwe n’ikigo, Rand Merchant Bank, kizobereye mu kugaragaza uko ibigo bihagaze mu mitungo, kigaragaza ko Africa y’Epfo iyoboye ibindi bihugu byose muri Africa mu gukurura […]Irambuye

Musanze: Hatangimfura Emerita avura ibihingwa mu buryo gakondo

*Emerita avura imfpunyarazi, kirabiranya, uburima izo zikaba ari indwara z’ibinyomoro *Avura indwara zifata ibishyimbo, inyanya n’ibindi bihingwa, akomeje ubushakashatsi no ku ndwara zifata insina *Uyu murimo yihangiye afite icyizere ko uzamukiza, ubu ashobora kwinjiza hagati ya Frw 20 000 na 40 000 ku kwezi *Yavuye inyanya z’Umuzungo utuye i Kigali, yari agiye kugwa mu gihombo […]Irambuye

Kayonza: Abahinzi barataka igihombo ku musaruro w’ibigori wabuze isoko

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko bahinga bakeza ariko umusaruro wabo ukabura abawugura kugeza n’aho wangirikira mu buhunikiro, ubu ngo ingemeri (igipimo kirenga kg 1) igura amafaranga y’u Rwanda 100, ibi bibaca intege kuko bibatera igihombo gikomeye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwemeranya n’aba […]Irambuye

Muhanga: Abanyamadini basabye ko Kagame yayobora indi myaka 21

Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje  itsinda ry’abadepite  mu Nteko Nshingamategeko,  abayobozi  b’amadini, n’ibigo by’igenga  bikorera  mu karere ka Muhanga,  bamwe muri bo basabye ivugururwa  ry’ingingo y’101  kugira ngo Perezida  Paul Kagame ahabwe manda eshatu z’imyaka irindwi. Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga igamije  guha abaturage umwanya ngo basobanure impamvu zatumye bandikira Inteko Nshingamategeko […]Irambuye

Umuganura uha abantu imbaraga zo kongera umusaruro – Min. Uwacu

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi w’umuganura kuri uyu wa 3 Kanama 2015, Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko umuganura uhuza abantu bakarebera hamwe umusaruro bagezeho muri uwo mwaka ndetse bakiha n’izindi ntego z’uko banoza imikorere. Kimwe mu bigaragaza umusaruro uturuka ku muganura ngo ni uko mu Kigega Agaciro hagezemo amafaranga asaga miliyari 23 kandi zikaba […]Irambuye

Rucagu yasabye abiga mu mahanga kuba ijwi ry’ibyiza u Rwanda

Ubwo hasozwaga itorero Iicyiciro cya munani, ku itariki ya 1 Kanama 2015, umuyobozi w’Itorero  ry’Igihugu Rucagu Boniface yavuze ko intore zifite inshingano zo kuvuga ibyiza biri mu Rwanda uhereye ku muco wo kubaka ubunyarwanda ugakomera kandi ukabaranga iyo bari mu mahanga. Aba banyeshuri 183 biga mu bihugu 24 ku migabane itandukanye ku Isi bamaze igihe […]Irambuye

Ibikorwa byawe ni byo bigaragaza Umukristo uri we

Kugira ngo twitwe Abakristo ni uko tuba twarizeye Imana binyuze mu Mwami wacu Yesu Kristo kuko ni we uduha ubwo bushobozi [Yohana14:12] Abandi bantu bafite uburyo bizera Imana bitanyuze muri Yesu Kristo; ubwo na bo bafite uko bitwa. Ariko umuntu uwo ari we wese witwa Umukristo; ni uko aba yizera Imana binyuze mu mwami Yesu Kristo. […]Irambuye

Nigeria: Ingabo zabohoje 178 bari barafashwe bunyago na Boko Haram 

Mu bitero bitandukanye byagabwe n’ingabo z’igihugu kuri iki cyumweru ku birindiro bitandukanye by’abarwanyi ba Boko Haram mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba mw’intara ya Borno, ingabo zibasha kubohora abagera ku 178 bari barafashwe bunyago muri bo abenshi ni abana 101, abagore 67 n’abagabo 10. Mu mirwano ikomeye yabaye kuri iki cyumweru yashenye amwe mu makambi y’abarwanyi ba […]Irambuye

en_USEnglish