Digiqole ad

Nigeria: Ingabo zabohoje 178 bari barafashwe bunyago na Boko Haram 

 Nigeria: Ingabo zabohoje 178 bari barafashwe bunyago na Boko Haram 

Ingabo za Nigeria zimaze iminsi zifata uduce twari mu maboko ya Boko Haram

Mu bitero bitandukanye byagabwe n’ingabo z’igihugu kuri iki cyumweru ku birindiro bitandukanye by’abarwanyi ba Boko Haram mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba mw’intara ya Borno, ingabo zibasha kubohora abagera ku 178 bari barafashwe bunyago muri bo abenshi ni abana 101, abagore 67 n’abagabo 10.

Ingabo za Nigeria zimaze iminsi zifata uduce twari mu maboko ya Boko Haram
Ingabo za Nigeria zimaze iminsi zifata uduce twari mu maboko ya Boko Haram

Mu mirwano ikomeye yabaye kuri iki cyumweru yashenye amwe mu makambi y’abarwanyi ba Boko Haram.  Nkuko byatangajwe n’igisirikare cya Nigeria ngo n’umuyobozi w’intagondwa za Boko Haram na we yafatiwe mu mirwano yabereye mu birindiro bya Boko Haram biri hafi y’umujyi wa Bama  muri km 70 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umurwa Mukuru w’intaya ya Borno,  Maiduguri.

Ibi bibaye kandi mu gihe hari abandi baturage 71 na bo baherutse gutangazwa ko babohowe n’ingabo za Nigeria mu cyumweru cyashize.

Muri abo bose ariko bamaze kuvanwa mu maboko ya Boko Haram, ngo nta n’umwe wo muri ba bakobwa 200 ba Chibok urimo. Abakobwa 219 bashimuswe mu mwaka wa 2013 na Boko Haram ibavanye ku ishuri bigagamo kugeza na n’ubu aho baba ntiharamenyekana.

Nubwo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka ingabo za Nigeria zagerageje kwambura abarwanyi ba Boko Haram tumwe mu duce bari barigaruriye, abarwanyi ntibigeze bahagarika gukora ibitero by’ubwiyahuzi byagiye bikomeza gutwara ubuzima b’abantu.

Igitero bya Boko Baram biheruka ni icyabaye  ku wa gatandatu cyagabwe mu gace ka Malari mu Ntara ya Borno gihitana abagera kuri 13 abandi benshi barakomereka.

Nkuko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira ububurenganzira bwa  muntu (Amnesty International) ngo kuva mu mwaka wa 2014 abakobwa n’abagore bagera ku 2000 bamaze gushimutwa na Boko Haram.

Perezida wa Nigeria  Muhammadu Buhari aherutse gutangaza ko bagiye kurandura Boko Haram biciye mu  itsinda ry’ingabo zo mu bihugu byo mu karere igihugu cye giherereyemo.

Iri tsinda rigizwe n’ingabo 8,700 zizava mu bihugu  bitanu aribyo Nigeria, Cameroon, Niger, Chad na Benin rikaba rifite icyicaro mu murwa mukuru wa Chad N’Djamena.

Byari biteganijwe ko iri tsinda ritangira imirimo yaryo kuya 31 z’ukwezi gushize ariko ntibaratangira ku bw’ikibazo cy’imari ndetse n’ibibazo bya politike.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish