Digiqole ad

OXFAM igiye kwigisha impunzi z’Abarundi uburinganire mu ngo

 OXFAM igiye kwigisha impunzi z’Abarundi uburinganire mu ngo

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe

Mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, Intara y’Uburasizuba ndetse n’inkambi ihererye mu karere ka Bugesera, hombi habarirwa impunzi zisaga ibihumbi 31 hakunzwe kuvugwa ko abagore basuzugura abagabo babo kubera ubukene butuma batita ku rugo bityo bigakurura umwuka mubi mu muryango biviramo na bamwe ihohoterwa.

Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe
Inkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe

Umuryango utegamiye kuri Leta wa OXFAM ushinzwe kurwanya ubukene no kuzamura imyumvire mu miyoborere myiza urateganya gutangira kwigisha uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu miryango y’impunzi z’Abarundi kugira ngo bakomeze kubana neza mu nkambi nta we uhohoteye undi kubera ubuzima babayemo.

Aganira n’Umuseke, Mukampabuka Immacullee ukuriye OXFAM mu Rwanda yavuze ko uburinganire bw’abagore n’abagabo bihera mu kuzamura imyumvire bityo kugira ngo imiryango ishyire hamwe yumvikane kandi yirinde guhohoterana bisaba ko bigishwa.

Mukampabuka yagize ati: “Tuzahugura abari mu nkambi  baba abagore n’abagabo ndetse n’abana kugira ngo bafatanye bose mu kwarwanya ibibazo baterwa n’ubuhunzi ariko banarwanya n’ihohoterwa.”

Ikigamijwe ngo ni ukuzamura imyumvire ku buringanire hagati y’abagore n’abagabo budasenya kugira ngo buri wese yubahirize inshingano ze nta we abangamiye.

Ikindi kibazo gikomereye impunzi  za Mahama na Bugesera cyo kubona amazi, uyu muryango ngo uretse gukomeza kongera amazi muri izi nkambi, uzabigisha gufata  neza ayo mazi, ubashyikirize bimwe mu bikoresho by’isuku nk’indobo, amabase n’ibindi kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza kurushaho.

Kugira ngo ibibazo by’imirire mibi, ubuvuzi bukiri hasi, n’ubuzima bw’ababyeyi bwitabweho uko bikwiye mu gihe cyo kubyara, kunywa amazi asukuye, n’ibindi bigaragara mu nkambi z’Abarundi,  imiryango itegamiye kuri Leta  binyuze  mu ishami ry’Abongereza rishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID), kuri uyu wa kabiri  bashize umukono ku masezerano y’ inkunga n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi ku isi (UNHCR).

Iyi nkunga ingana na miliyari 3,9 z’amafaranga y’u Rwanda izakoreshwa kuva muri Nyakanga kugeza muri Mutarama 2016.

Kuva muri Werurwe uyu mwaka impunzi z’Abarundi zimaze kugera mu Rwanda zisaga ibihumbi 71, muri bo  ibihumbi 31 batujwe mu nkambi ya Mahama na Bugesera, abandi basaga ibihumbi 23, 500 batuye mu mijyi itandukanye nka Kigali, Huye n’ahandi, mu gihe abagera ku bihumbi hafi 17 bakiri aho babakiriye kuko bategereje gutuzwa mu nkambi.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish