Kayonza: Abayobozi bo mu nzego z’ibanze batinya kuvuga abenga kanyanga

Abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ho mu Ntara y’Uburasirazuba baratunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bahishira abenga ndetse bakanacuruza inzoga ya kanyanga, itemewe n’amategeko y’u Rwanda, gusa aba bayobozi baravuga ko baba barinda agahanga kabo batinya ko aba benga kanyanga bashobora kubahohotera ku buryo ngo bashobora no […]Irambuye

Muhanga: Abanyamuryango b’Umwarimu Sacco bavuze ko imaze kubateza imbere

Bamwe mu banyamuryango b’umwarimu Sacco baturuka mu turere icumi tw’u Rwanda, baratangaza ko  banki yabo imaze gufasha umubare munini w’abarimu  gutera imbere. Mu mahugurwa y’iminsi itatu ari kubera mu karere ka Muhanga, bamwe muri aba banyamuryango b’umwarimu Sacco, bavuze ko kuba leta yarabashyiriyeho banki ibitirirwa, byatumye benshi muri bo babasha kwiga amashuri  makuru na Kaminuza. […]Irambuye

U Rwanda nta cyo rutageraho rufite umuyobozi nka Kagame –

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye

Nyagatare: Abanyarwanda bahuriye mu nkera y’imihigo baratarama buracya

Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yeguriye ingomero nto z’amashanyarazi abikorera

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari. Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, […]Irambuye

Rwanda: Umubare w’abikebesha umaze kwiyongeraho 7%

Kwikebesha (kwisiramura) ni ibintu bigenda byinjira mu muco w’Abanyarwanda vuba, ari na yo mpavu imibare igenda izamuka y’ababokora. Mu 2010 abantu 13% (ab’igitsina gabo) bari barikebesheje mu gihugu hose, ariko ubushakashatsi byashyizwe hanze ku wa mbere w’iki cyumweru bwagaragaje umubare w’abisiramuje ugeze ku bantu 20%. Imibare y’ubushakashatsi bwagiye ahagaragara tariki ya 3 Kanama 2015 yerekana […]Irambuye

Burundi: Gerenade bayigura Frw 4000, Kalashnikov ntirenza Frw 70 000

Mu gihe igihugu cy’U Burundi ibyaho bikomeje kuba amayobera ku ho byerekeza, bamwe mu baturage b’i Bujumbura batangiye kujya biyemerera ko batunze intwaro zo kurwanya Leta, ndetse bazibona ku giciro cyo hasi kandi ngo barimo kwitegura intambara. Umuturage wiswe E, bitewe n’umutekano we, yaganiriye n’Ikinyamakuru IBTimes, akibwira ko atuye muri Nyakabiga agace kamwe ka Bujumbura, yavuze ko […]Irambuye

Menya Buhanga ECO PARK n’iriba ry’amateka rya Nkotsi na Bikara

*Buhanga ECO PARK aho Umwami wimye ingoma yakubitirwaga ibyuhagiro (agahabwa imitsindo) *Iriba yogeragamo rirahari riri mu buvumo *Nkotsi na Bikara ni iriba ryuzura amazi mu gihe cy’Impeshyi (izuba ari ryinshi) akagabanuka mu itumba *Iri riba hari Bourgmestre wahatse kuryimura, inzoka zimara igihe zigaragambya ku biro bye Ubwo nari i Musanze, twasuye Urugo rw’Umwami ruri mu […]Irambuye

en_USEnglish