Ibikorwa byawe ni byo bigaragaza Umukristo uri we
Kugira ngo twitwe Abakristo ni uko tuba twarizeye Imana binyuze mu Mwami wacu Yesu Kristo kuko ni we uduha ubwo bushobozi [Yohana14:12]
Abandi bantu bafite uburyo bizera Imana bitanyuze muri Yesu Kristo; ubwo na bo bafite uko bitwa. Ariko umuntu uwo ari we wese witwa Umukristo; ni uko aba yizera Imana binyuze mu mwami Yesu Kristo.
Uyu mwizera rero, umuhanuzi witwa Yeremiya yarabyitegereje uko Imana yabimwerekaga arangije abibwira Abisirayeli.
Aravuga ngo: “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka akamubera ibyiringiro, kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi, gishorera imizi mu mugezi ntikizatinya amapfa, nacana ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto. Ntikizita ku mwaka wacanye mo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.” [Yeremiya 17:7-8].
Nk’abana b’Imana rero; Umukristo akwiriye kubaho mu buzima butuma umubonye wese agira imbuto amusoroma ho (imyifatire igaragaza uwo yitirirwa).
Ese aho unyuze (niba uri Umukristo) abantu basigara bavuga ngo hari ikintu cyiza twamwigira ho? Cyangwa baravuga ngo “ni izina gusa?”
Niba ari izina gusa, uhindure imyifatire, ubukristo si amazina, ubukristo si kwa Pasiteri runaka duteranira, oyaa…, ubukristo si izina ry’itorero usengeramo, ubukristo nta n’ubwo ari iminsi umaze ujya gusenga, ubukristo si uko uvuka mu rugo rw’abantu basenga, n’ibindi byinshi abantu bitiranya nabwo.
Ahubwo Ubukristo ni imbuto wera, ngo wubahishe uwakugize kuba Umukristo, ni uko witwara mu mu bantu muri kumwe (Society).
[Matayo 7:16] hagira hati “Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z’umutini ku gitovu?”
Pastor Viva Viva
UM– USEKE.RW
1 Comment
Imana ibahe umugisha cyane kubwokuduhugura mwibukeko ntawasoroma umuzabibu kumugenge cyangwa imbuto zumutini kugitovu
Comments are closed.