Digiqole ad

Rucagu yasabye abiga mu mahanga kuba ijwi ry’ibyiza u Rwanda rufite 

 Rucagu yasabye abiga mu mahanga kuba ijwi ry’ibyiza u Rwanda rufite 

Indangamirwa icyiciro cya 8 muri morale

Ubwo hasozwaga itorero Iicyiciro cya munani, ku itariki ya 1 Kanama 2015, umuyobozi w’Itorero  ry’Igihugu Rucagu Boniface yavuze ko intore zifite inshingano zo kuvuga ibyiza biri mu Rwanda uhereye ku muco wo kubaka ubunyarwanda ugakomera kandi ukabaranga iyo bari mu mahanga.

Rucagu Boniface Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu
Rucagu Boniface Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu

Aba banyeshuri 183 biga mu bihugu 24 ku migabane itandukanye ku Isi bamaze igihe cy’ibyumweru bibiri i Gabiro, bigishwa uburere mboneragihugu n’indangagaciro, iri torero rikaba ryasojwe na Perezida Paul Kagame ku wa gatandatu.

Ntwali umwe mu banyeshuri wiga muri Leta zunze ubumwe za Amerika  yavuze ko bagiye mu rugendo kuri Matimba, bareba ahantu ababohoye u Rwanda banyuze.

Bigishijwe kandi umuganura,  kandi basabwa ko aho bazanyura hose bazashakisha imbuto n’amaboko (ubumenyi n’inshuti)  ku Rwanda, kugira ngo baze bafashe mu mu iterambere.

Yagize ati “Twize ibintu byinshi, ari aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, kuko iyo turi mu mahanga haba hari inkuru zitandukanye twakira ntitumenye ukuri n’ibitari ukuri.”

Ntwali avuga ko ku bari mu mahanga bakomoka mu Rwanda bakaba bataragera mu itorero, ngo biragoye ko bamenya  aho u Rwanda rugeze n’ibyo rukeneye.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Itorero ry’Igihugu, Rucagu Boniface yavuze ko abanyeshuri bigishijwe umuco wo kubaka ubunyarwanda kandi ngo basabwe ko mugihe bari mu Itorero bajya bagerageza kuvuga Ikinyarwanda kuko muri bo bamwe ngo ntabwo bari bakizi.

Rucagu avuga ko uru rubyiruko rwakunze uburyo babatoje indangagaciro nyarwanda na bo ngo bumva bafite ishema ryo kumenya umuco w’u Rwanda.

Yagize ati “Izi ntore zifite inshingano zo kunyomoza abavuga u Rwanda uko rutari, ni muri urwo rwego abafite ingengabitekerezo za Jeniside bazajya bavuguruzwa n’izi ntore.

Kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya karindwi baragiye bakwira mu mahanga, abaza hano baza barasogongejwe na bakuru babo batojwe mbere, nyuma bakaza bameze neza.”

Rucagu Boniface avuga ko gusaba urubyiruko gushakisha imbuto hanze aribwo bumenyi, bazaza bakazibiba mu Rwanda, ni umusaruro w’umwihariko, ndetse iyo babasaba gushaka amaboko ngo bivuze gushaka inshuti zizageza igihugu ku bukungu bwihariye.

Uru rubyiruko ngo rufitiwe icyizere 100% kuko rwatojwe neza.  Rucagu Boniface avuga ko barutoje neza kubaka ubunyarwanda bugakomera, uwo murage rukazawutemerana ku isi hose, ndetse bagakora uko bashoboye bakiteza imbere n’igihugu cyabo.

Indangamirwa icyiciro cya 8 muri morale
Indangamirwa icyiciro cya 8 muri morale
Umwe mu banyeshuri b'Abanyarwanda biga mu mahanga wari mu itorero
Umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga wari mu itorero
Mu byo bigishijwe mu muco harimo no kubyina kinyarwanda
Mu byo bigishijwe mu muco harimo no kubyina kinyarwanda

Amafoto/Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish