Muri CST (ex KIST) icyongereza kigiye gusibiza abanyeshuri 127
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatatu, baravuga ko amashuri bize agiye kubapfira ubusa kuko babona ngo batazarangiza ayo bari basigaje kubera isomo ry’Icyongereza rigiye gutuma basibira kandi ngo bakaba nta bushobozi bwo kuziyishyurira undi mwaka.
Abanyeshuri basaga 127 bo mu mashami atandukanye y’Ikoranabuhanga nko mu Bwubatsi (Civil Engineering) na Computer Engineering barangije umwaka wa gatatu, bagomba gusibira muri uwo mwaka bakazajya ngo biga amasaha abiri mu cyumweru biga Icyongereza.
Uwatsinzwe Icyongereza mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka (Semestre ya mbere), azajya yiga icyo gihe cyavuzwe muri Semestre ya mbere, uwagitsinzwe muri Semestre ya kabiri na we azajya yiga Icyongereza muri semestre ya kabiri.
Abo twaganiriye batubwiye ko itegeko ryashingiweho ngo bamwe ntiribareba iyo basomye ibivugwa ngo kuko babonamo abiga mu mwaka wa mbere no mu wa kabiri.
Umwe mu banyeshuri wasabye ko amazina ye atatangazwa, yagize ati: “Ubundi bagendeye ku itegeko dusanga mategeko ya Kaminuza y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 156, bavuga ko umuntu watsinzwe Icyongereza agomba gusibira umwaka wose. Iyo yiga mu wa kabiri, itegeko rivuga ko atemererwa kujya mu wa gatatu.
Ati ‘Ariko twe iyo dusomye ibiri muri iryo tegeko ntabwo tubonamo abanyeshuri biga mu mwa wa gatatu’.”
Uyu munyeshuri avuga ko bamenye ko iri tegeko ribareba ari uko baje kureba amanota bagasanga bagomba gusibira, akavuga ko ngo iryo tegeko ari rishya.
Undi munyeshuri waganiriye n’Umuseke yagize ati :“Ubundi ririya tegeko ni rishyashya. Barishyizeho mu kwezi k’Ukwakira 2014, twebwe twabonaga ko ritatureba kuko ntaho twibonamo nk’abantu biga mu mwaka wa gatatu, kandi na bo ntibigeze batubwira ko rifite umwihariko wo kuba natwe ritureba.”
Kuba iri tegeko rikoreshwa ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu, umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Prof. Manasse Mbonye yavuze ko itegeko ryaje abo banyeshuri bamaze kurenga umwaka wa kabiri, ariko na bo ngo babonye ari ngombwa ko ryabagenga.
Iryo tegeko riri mu mategeko n’amabwiriza agenga abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda yasohotse mu kwezi kw’Ukwakira 2014.
Mu ngingo yaryo ya 156 bavuga ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda watsinze andi masomo, ariko agatsindwa Icyongereza, iyo ari mu mwaka wa mbere yemererwa kwimuka akajya mu mwaka wa kabiri, ariko bavugamo ko nta munyeshuri wemererwa kwimukira hejuru y’umwaka wa kabiri ataratsinze Icyongereza.
Prof. Manase Mbonyi yatubwiye ko ibyo bakoze basanga barakurikije amategeko kandi ko iyo itegeko rije ari rishya rigomba gukoreshwa ku bo risanze.
Yagize ati: “Twebwe iyo dufata ibyemezo dukurikiza amategeko, kandi ibyo twakoze twakurikije amategeko. Twakurikije itegeko rishya rigenga Kaminuza y’u Rwanda yose, si na twe twarishyizeho. Itegeko ni ngombwa kuko iyo umunyeshuri atumva Icyongereza kandi yiga mu Cyongereza n’ibyo yiga ntaba abyumva.”
Abarimu na bo twavuganye badutangarije ko iki kibazo abanyeshuri bakibagejejeho, ngo bakaba babona ikibazo ari icy’uko itegeko ari ubwambere rishyizwe mu bikorwa, kandi ngo abanyeshuri bagomba kubyumva.
Mugabo Donatus Abel ukuriye ishami rishinzwe amasomo y’Icyongereza muri iyi Kaminuza yagize ati “Twebwe abarimu turigisha, tukabaza amanota abanyeshuri babonye ni yo inama ya Kaminuza ishingiraho yemeza abasibira n’abimuka ikurikije amategeko ya Kaminuza y’u Rwanda. Ubwo rero ndumva kuba ririya tegeko rishya ryarakurikijwe, ndumva nta makosa arimo.”
Abanyeshuri bavuga ko nubwo ngo batari bazi itegeko rishya ko ribareba ngo n’uburyo basanzwe bigamo Icyongereza ntibunoze. Bavuga ko agaciro Icyongereza gifite mu itegeko atariko gaciro gihabwa mu kucyigisha.
Basaba ko ubuyobozi bwa Koileji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bwa suzuma uburyo abanyeshuri bizemo Icyongereza n’uburyo amanota yacyo yatanzwemo.
Umwe mu banyeshuri yagize ati: “Umbwira gute ko umuntu abona amanota 80% mu masomo yose yiga mu Cyongereza barangiza ngo yatsinzwe. Ni uko bo bita ku itegeko cyane ntibarebe impamvu yaba yaratumye uwo mubare w’abanyeshuri utsindwa.”
Undi yagize ati: “Ni gute umuntu aba atakoze CAT wowe wayikoze akakurusha amanota? Ni gute wambwira ko Semestre ya mbere nagira munsi ya 45%, muri Semestre ya kabiri nkagira hejuru ya 75% kandi jye nzi ko muri Semestre ya mbere aribwo twakoze ikizamini cyororoshye.”
Kuri iyi ngingo y’abanyeshuri, Umuyobozi wa Koleje y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga yadutangarije ko badashinzwe gutegeka umwarimu amanota atanga, kandi ngo nta nubwo abanyeshuri bigeze bavuga ko bafite ikibazo mu myigire y’iryo somo ngo ubuyobozi bubatererane.
Avuga ko n’iyo icyo kibazo cyaba cyarabaye, cyaba ari ikindi kibazo abanyeshuri bihereranye bakakizamura ari uko bahuye n’ikibazo cyo gusibira.
Prof Mbonye yagize ati : “Buri shuri riba rifite umunyeshuri urihagarariye. Aba agomba kutugezaho ikibazo icyo ari cyo cyose. Sinangombwa ko abinzanira, jyewe Principal (umuyobozi mukuru w’ishuri) kuku yaba asimbutse inzego, ariko abo abigezaho barambwira. Ndumva mu bibazo nakiriye nta na kimwe kijyanye n’isomo ry’Icyongereza.”
Ati “Gusa n’iyo cyaba gihari, [usibye ko ntacyo], bwaba ari uburangare bukomeye kuko baba batarakitugejejeho.”
Mbonye avuga ko abanyeshuri bagomba kwiga Icyongereza, bakagiha agaciro kuko ngo bizatuma n’andi masomo bazajya bayasobanukirwa, kandi anasaba andi makoleji kujya bagerageza gukurikiza amategeko agenga iri somo.
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW
25 Comments
Ariko abanyarwanda baransetsa, Ubwo se ni ugushimangira ireme ryuburezi cg ni uguhimana? ?? Ubwo se babaretse bakimuka bakajya baza kucyiga byabatwara iki? ???Ariko ninde wabeshye aba Ba professor bacu Ko kuyobora abantu neza ari ukubakandamiza koko? amategeko ntashyirwaho nabantu agakurwaho nabandi? kuki se bashiraho amategeko yo kugora abantu gusa? ,, ubu se usibye abanyeshuri abarimu bo icyongereza barakizi? ??? education mu Rwanda irarambiranye
Ariko ko itegeko riba rihari rigakurikizwa uko rivuga nkabo muwa 3 iryo tegeko ritareba principal wenyine niwe ubona ibitandukanye nitegeko akabonako nabo muwa 3 ribareba??? ako nakarengane rwose
Keretse mbaye ntumva neza ikibazo abo banyeshuri bafite ariko biragoye kumva ukuntu umunyeshuri yihandagaza agasaba ko bamureka akimuka mu gihe nawe yemera ko hari amasomo cyangwa isomo yatsinzwe! Ikibazo cyo kwishyura cyo cyaba ikindi naho rwose iyo umunyeshuri atsinzwe kandi ntashobore kwerekana ko yarenganyijwe aba agomba gusibira akabanza agatsinda akabona gukomeza hatitawe ku mwaka agezemom..
Twese twarize kandi hari nabacyiga sinibaza kuba abanyeshuri batsindwa kandi bagashaka kwimuka keretse niba ntamunyeshuri numwe watsinze icyongereza ahoho mwatubwira kuko na mwarimu yaba afite ikibazo ariko niba hari numwe watsinze ubwo byaba bisobanurako nabandi bari gutsinda. Ntabwo leta yajya itanga inguzanyo hari nabazibuze hanyuma ngo abandi bananirwe kwiga bitwaje ko ngo amategeko atabareba. Nibabanze bibaze niba abobiganaga muri secondary bose barabonye kaminuza ubwose bo uwabaha umwanya bo wagizengo babura icyo bavuga cyatumye batsindwa. So, mukurikize amategeko kandi nicyocyatumye ajyaho.
Oya turetse amarangamutima ! umunyeshiri utsinzwe icyongereza agomba gusibira kuko nirwo rurimi dukoresha. ntabwo tugomba gukora nko muri KONGO. abafite ibibazo inama nabagira nuko bajya bashaka abakibigisha nyuma yamasomo . ngayo nguko.
Koko, Umunyarwanda yaciye umugani ngo “utamufashe uravuga ngo mukomeze”.
papy,yego ye ngo hehe? wahize ryari ? ahubwo vuga uko tutangiye kwisubiraho mukushakisha uko twajyana nabandi muburezi ahandi nibi twita ngo social stadues irasibiza nge mbonye bakomeje gutyo byazageraha bbimenyerwa bikazatanga numusaruro tureke abandi turebe uko ibyacu byatungana arega abandi baribaradusize maye aha!!!
Dukurikije UR regulation ,Amategeko nibyo agomba gukurikizwa pee.igaragaza ko umwaka 3 wiga English ,none College imwe gusa niyo yigaga icyo cyongereza ,kdi bavugaga ko mu mwaka 1 iyo ugitsinzwe ukomeza ukajya muwa 2,ugasibira ari uko wongeye kugitsindwa ,Baretse abo bo bakimuka , bakajya bagaruka kukiga ??ikindi kandi notice to students ivuga ko ayo mategeko azakazwa (enforced) muri academic year 2015/16 byo babivugaho iki?.Mufashe Abana rwose bige ,
Ariko uburezi bw’Urwanda! Kdi utazi kuvuga ikinyarwanda ahembwa umwanya ukomeye!! Bose ni babahe ikizami nka deuxième session pourquoi pas la troisième ariko bakemure ikibazo mu mahoro kuko iminsi bamaze bacyigamo barakimenye davantage. Agahimano ni ak’iki? Kdi buriya uwareba transcripts z’abo babihimbawemo!
Ko uvugako bakimenye hanyumase babujijwe niki kugitsinda ? Mujye mutekereza neza.
ahubw wowe jyureba kure!!! nigute c baba baratsinze andi masomo bayiga mucyongereza kdi ntacyo bazi? ushatse kuvuga ko babahaye ayubuntu rero!??
Ariko njye abantu bashimangira ngo abo bana basibire baransetsa. Sinzi ko umuntu bavuga ko azi icyongereza kuko yatsinze ubazwa rya mwarimu. Mbese bagendeye kuri literature cg grammar. Ntawumenya byose kuko naba bose ngo ni intiti birirwa bakivuga na mapronunciation itabaho bacyuzuzamo amakosa ya grammar. Mwebwe se mubacira urwa pilato aho ejo ntiyaba umwana wawe? ariko mujye mushyira mugaciro. Nonese muri kaminuza ni ho baje kwigira icyongereza batigiye muri secondary na primary.Ni ba icyo muri kaminuza batagitsinda KANDI baratsinda mu myaka barangije ubwo icyo cyo muri kaminuza si icyongereza.
Babura kwita ku ireme ry’ uburezi neza bakirirwa bashyiraho amategeko yo kubangamira abanyeshuri? Biratangaje. Wenda abo bayashyiraho urebye wasanga abana babo nabo nko muri secondaire batarigeze batsinda imibare cyangwa entrepreneurship.
Vana iterabwoba aha cg se uhitemo kimwe ujye muri FDRL tukurwanyirize hamwe nayo ! Go Rwanda, prepare your future leaders !
Gukemura iki kibazo burundu kandi effectively ni uko bajya basaba abiyandikisha kwiga muri iyi UR (applicants) kubanza kwerekana certificate ya TOEFL cg IELTS zifite amanota ahagaije, hanyuma bakabona kugenzura niba ibindi byangombwa byuzuye kugirango bahabwe admission mu mwaka uwo ariwo wose.
Aya marangamutima yo kuvuga ngo utsinzwe mu wa mbere yimuke, ajye asubiramo, what and what…ni kimwe mu bizambije education y’iki gihugu…!
Baraguha umukozi mushya mu kazi, watangira kumwigisha uko akazi kameze, ugasanga uragomba guhera ku kumwigisha icyongereza, maze ubwo ukaba uhindutse mwalimu erega ye, bigutwara nibura imyaka 3 yo kwirirwa ukosora letters yandika, wigisha vocabulary, grammar, punctuation, analytical thinking…, kandi ubwo ngo afite Licence ! Ni hatari kabisa !
Cyakora Prof. Mbonye wenda nibatamunaniza,hari agakeregeshwa azashyiraho kuko nziko abo yigishije i Rochester, yari umwalimu usobanutse kabisa wangwa n’abaswa; i Maryland, NASA-Goddart naho twaramwemeraga sana !
Go ahead Prof Mbonye, bakunkumure kabisa urebe ko bavamo abantu bazima, dore nibo igihugu ngo gitezeho amakiriro ra !
Ahaa!!harya turebye neza , niba kaminuza arimwe igomba gukurikiza amategeko amwe,
nonese ubwo izindi campus kirigwa muwagatatu?
reka ibyo tubyirengagize , ubwose cyongereza kiruta andimasomo yose ??,
Niba gitsinzwe bagire nkandi masomo yose ukobigenda bareke kuvugango umunyeshuri asibire umwaka wose ibyo nibintu koko??
harimo karengane .
ariko bibukako umwana apfira mwiterura ??
ntibisanzwe harimo akantu!!!
Umunyeshuri watangiye umwaka wa mbere wa kaminuza yiga mu cyongereza ni gute atsindwa icyongereza ageze mu wa gatatu? Bisobanuye ko nibyo yize byose muri iyo myaka itatu ntacyo yumvagamo.Ubwo se umuntu yarenganya abanyeshuri cyangwa yaveba abarimu bagiye bimura abo banyeshuri kandi badashoboye?
Erega nimureke tujye twiyigira kaminuza mu kinyarwanda!
Ariko se cyo turakizi bihagije?
jk wowe utekereza ute? Hahaaa! nako ni neza! My bro or sister icyo kizami kiba cyarakozwe kera nyuma bakiga muri urwo rurimi rwimakajwe bagatsinda all courses ubwo se wavuga ute ko batakimenye?! Erega ntikinagoye! Kdi abatoraguye diplôme ni bo bibasira abandi.
AHUBWO BAZAHE ABO BAYOBOZI IKIZAMINI K’IKINYARWANDA KANDI ARI URURIMIRW’IWABO UREBE KO BARUTSINDA! NKANSWE URUVAMAHANGA!
bavandimwe njye ndabona harikintu muri kwirengagiza birashoboka ko wenda nta makuru ahagije mufite kuriki kibazo, harya umunyeshuri wagize 45% muri semester 1 muri semester 2 akagira 80% aho hose ni muri english akanakora igitabo cya english ikigo kika cyemera akana kidefanda hanyuma ugasanga afite first class mumasomo yose bitewe na department yiga. ….; harya ubwo uwo munyeshuri yamenye icyongereza muri semester 2???? ubundi yakoze igitabo baracyemera gute kandi nta cyongereza azi????? harya ubundi ya first class yayigize gute?? yarakopeye kndi exams ziba ziri supervised???? kuki mutari kwibaza kuri ibi byose ngo mwumve ko aba bana barengana??? ahubwo c kuki icyo cyongereza gifite 0 credits uwo umwana atakwimuka akajya asubira kukiga?????? ubwose umwana uziga amasaha 2 yicyongereza kndi nabwo muri semester 1 umwaka wose ukarangira harya ubwo ikindi gihe azaba ari gukoriki??? mbega ireme ryuburezi weeeeee
Ariko ubundi aba bantu numuyobozi wiyo koleji bibuka ko iyo koleji ari college of science and technology atari college of languages????? mugire gutekereza neza rwose
Erega connaissance n’est pas égale English baribeshya cyane ikindi navuga nibakore renforcement yacyo muri primaire na secondaire université si yo kwigiramo indimi ni iyubushakashatsi niyo mpamvu dufite les théoriciens benshi muri iki gihugu
Ireme ry’uburezi bwu Rwanda eyituye hasi kuva abatazi igifaransa barahise bâti à kugirango bahime abandi ndetse babahindure injiji.Ikibazo twagize nuko bicyo cyongereza bazanye batari bafite ububasha nubushobozi bwo kukigisha.Mureke gushakira ibisubizo kure gusa ikibabaje nuko byabananiye Ubu imyaka ikaba irenze 20.Musubizeho igifaransa maze murebe Ngo ibintu birasubira mu buryo mu myaka itarenze 10.
hatajemo guhimana, amategeko akurikizwe kuko kuba ariho adakurikizwa nabyo ni ikibazo kandi icyo nabibutsa ni uko nta narimwe umunyeshuri ajya yishimira imyanzuro imufatirwa, amategeko akurikizwe nta kubogama
Iyi ni collège ya science cg ni iyindimi?Ikindi Abo itegeko ritareba bababareke .Nanone kandi iyi collège attaque les conséquences au lieu d’attaquer les causes .
Comments are closed.