Abafite ubumuga bwo kutabona baratabaza Leta kubafasha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ikajya ibafasha kubona inyunganirangingo zabobakenera mu buzima bwa buri munsi ngo kuko zirahenze cyane, bityo nabo babashe kubaho nta nzitizi. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda Kanimba Donathile yavuze ko bahura n’inzitizi nyinshi zitandukanye mu buzima bwabo […]Irambuye
Mbere itorero ry’Igihugu Urukerereza ryaserukiraga u Rwanda ariko abantu bakaribona nk’itorero rigaragaza umuco w’Intara y’Amajyepfo bitewe n’amateka iyi Ntara yagize ahanini ashingiye ku ngoma ya cyami. Uyu munsi Urukererezabagenzi rubyina imbyino zose ugendeye ku miterere y’u Rwanda. Ku munsi w’Umuganura i Nyagatare abantu barishimye kandi batangazwa n’imbyino zabo. Nk’uko byasobanuwe n’Umusaza Straton Nsanzabaganwa, yasobanuye ko […]Irambuye
Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye
Igisasu cyaturikiye mu isoko mu majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno cyahitanye abantu bagera kuri 47 nk’uko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zibivuga. Abantu benshi bagera kuri 52 baba bakomerekeye muri icyo gitero, ayo makuru akaba yatangajwe n’umwe mu basirikare waganiriye n’Ibiro ntaramakuru Reuters. Igisasu cyaturikiye ku isoko ry’ibiribwa rya Jebo mu gace […]Irambuye
Kimwe na benshi mu baturage bakuriye mu mahanga, Joviya Gakuru, w’imyaka 75, avuga ko mu myaka yabayeho ari ubwa mbere yizihije umunsi mukuru w’Umuganura yajyaga yumva aho yakuriye, uyu mukecuru yasabye Umuseke kumubwirira Perezida Kagame ko amukunda kandi amushimira ko yaguye umuco wa kera, gusa avuga ko yifuza ko nawe yamuha inka agasaza neza anywa amata. […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 11/8/2015 mu kiganiro n’abanyamakuru, mu kwizihiza umunsi nyafurika ngaruka mwaka wo kwegereza ubuyobozi abaturage no kubateza imbere, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Vincent Munyeshyaka yavuze muri rusange imitangire ya serivisi mu nzego zibanze itagenda neza. Munyeshya yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Afrika yunze Ubumwe […]Irambuye
Imurika ry’ibyavuye mu biganiro Abadepite bagiranye n’abaturage ku busabe bwabo bwo guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama; Komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza mu nteko ishinga amategeko; umutwe w’Abadepite yagaragaje ko mu gihugu abaturage 10 ari bo bonyine bagaragaje ko batifuza ko ingingo y’ 101 y’itegeko Nshinga […]Irambuye
Padiri Dr Dominique Karekezi wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (INATEK) bamusanze mu icumbi rye yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama 2015 na n’ubu ntiharamenyekana icyo yaba yazize. Amakuru Umuseke ufitiye gihamya, ni ay’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abakozi batekeraga Padiri Karekezi bamutegereje ku meza ngo […]Irambuye
Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East ) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015 hasojwe itorero ry’abatoza b’Imparirwabumenyi za IPRC East, byitezwe ko ibyo batojwe bizabafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira nyarwanda kugira ngo basanishe umurimo wabo w’uburezi n’inshingano bafite ku gihugu. Itorero ry’abatoza b’imparirwabumenyi (intore za IPRC East) […]Irambuye
Ku wa gatatu, mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, imiryango 12 yari isanzwe ibanye nabi, yasabye imbabazi komite y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere n’umurenge, ibasezeranya ko igiye guhindura imyifatire. Mu rugendo abagize itsinda y’inama y’umutekano ku rwego rw’akarere ka Ruhango bari gukorera hirya no hino mu mirenge igize aka karere, uru rugendo rugamije […]Irambuye