Mu muganda w’igihugu wo kuri uyu wagatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi b’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) bifatanyije n’abaturage mu karere ka Rwamagana, nyuma y’umuganda boroza amatungo magufi kuri bamwe batishoboye. Amatungo magufi yatanzwe ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 500 000, zahawe abaturage […]Irambuye
*Akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu irigiswa ry’amafaranga miliyoni 58 yibwe akarere ka Nyanza, *Kuva Urugereko rw’Urukiko rukuru rukorera i Nyanza rwategeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, ntiyongeye kugaragara mu kazi, *Njyanama y’akarere yameye ubusabe bwe bwo kwegura by’agateganyo. Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John Herbert yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Rucweri […]Irambuye
Mu gihe hizihizwa isabukuru y’amashyamba ku nshuro ya 40 n’igihembwe cyo gutera amashyamba, mu Rwanda haraterwa miliyoni 30 zisaga z’ibiti by’amashyamba n’ibivangwa n’imyaka. Umunsi wahariwe kuzirikana ku kamaro k’igiti ku Isi uhuzwa no gutangira igihembwe cyo gutera amashyamba mu Rwanda, icyo gihe imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zose bagahuriza hamwe imbaraga muri icyo gikorwa hanakorwa ubukangurambaga bwo […]Irambuye
Abantu bataragera mu maduka ya Konka Ltd ngo bihahire ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n’iby’ikoranabuhanga bigezweho, byizewe kandi bidatwara umuriro mwinshi, barabwirwa ko igabanuka ry’ibiciro rya 50% na 40% ku bi bikoresho rizarangirana n’uku kwezi k’Ugushyingo. Konka Group yagabanyije ibiciro ku bicuruzwa byabyo bitandukanye guhera muri Nzeri mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 imaze […]Irambuye
Mu kiganiro cyihariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba yagiranye n’Umuseke, yahakanye ibimaze iminsi bivugwa ko U Budage n’abandi baterankunga byaba bigiye guhagarika inkunga byageneraga uyu mu ryango mu gihe ntacyaba gizkozwe ngo ibibazo by’U Burundi birangire. Kuri uyu wa kane tariki 26 Ugushyingo Dr Richard Sezibera Umunyamabanga Mukuru wa EAC yabwiye Umuseke ko nta […]Irambuye
Ibihumbi by’AbanyaKenya byiteguye kujya mu mihanda i Nairobi kwakira Umushimba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis uzamara iminsi itatu muri iki gihugu. Gusa, agatsiko k’abantu batemera kubaho kw’Imana basinyiye kujyana Leta ya Kenya mu nkiko ku bw’ikiruhuko yashyizeho kuri uyu wa kane mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Francis, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya. Iri […]Irambuye
Inyandiko ya Aimable Ngendahayo Aimable – Ndi umwe mu bantu banditse basaba ko Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda yadufasha igahindura ingingo ya 101 yazitiraga Perezida wacu Paul Kagame kuziyamamaza nyuma ya 2017, ku bwibyo ndashima akazi Inteko yakoze kandi nkasaba ko igihe cya Referandumu gishyirwa hafi tukazatangira umwaka mushya twarayitoye. Ndibuka ukuntu bitari byoroshye kumva ko […]Irambuye
None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ho muntara y’Uburasirazuba ziratangaza ko zibangamiwe bikomeye no kurya indyo imwe, bakavuga ko mu mezi arindwi bahamaze batunzwe n’ibigori gusa. Minisiteri ifite impunzi mu nshingano yo itangaza ko nta cyizere yatanga cyo gukemura iki kibazo gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko haboneka ibindi […]Irambuye
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, u Rwanda ruravuga ko mu gihe Isi yose yitegura inama izabera i Paris mu Bufaransa kuva tariki 30 Uguhsyingo kugeza ku ya 11 Ukuboza 2015 igamije kuganira no kwemeza Amasezerano Mpuzamahanga mashya ku mihandagurikire y’ibihe, u Rwanda ruhamagarira amahanga gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo. U Rwanda rurasaba ibihugu byateye […]Irambuye