Digiqole ad

Rwamagana: Abagize ikimina Imanzi muri IPRC East boroje abakene amatungo magufi

 Rwamagana: Abagize ikimina Imanzi muri IPRC East boroje abakene amatungo magufi

Umuturage wasaniwe inzu yabaga mu nzu isakajwe amabati ane kandi ashaje

Mu muganda w’igihugu wo kuri uyu wagatandatu tariki 28 Ugushyingo 2015, Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi b’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East) bifatanyije n’abaturage mu karere ka Rwamagana, nyuma y’umuganda boroza amatungo magufi kuri bamwe batishoboye.

Umuturage wasaniwe inzu yabaga mu nzu isakajwe amabati ane kandi ashaje
Umuturage wasaniwe inzu yabaga mu nzu isakajwe amabati ane kandi ashaje

Amatungo magufi yatanzwe ni ihene 25 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda  500 000, zahawe abaturage batishoboye batoranyijwe n’inzego z’ibanze batuye mu murenge wa Mwulire.

Mu gikorwa cy’umuganda nibwo abanyamuryango b’Ikimina Imanzi bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Mwulire, mu mudugudu wa Kigabiro, akagali ka Mwulire, kubakira umuturage witwa Mukabasinga Grace wabaga mu nzu ntoya cyane kandi ishaje, isakajwe amabati ane ashaje, byatumaga avirwa.

Nkuko Ikimina Imanzi kigizwe n’abakozi bishyize hamwe, abanyamuryango b’icyo kimina bahamagariye abaturage kwishyira hamwe, kugira umuco wo kwizigamira ndetse no kwitabira imyuga n’ubumenyingiro. Ikimina Imanzi babona ko ibyo bigezwho byagira uruhare mu kwihutisha iterambere urwanda rwiyemeje

Visi pererzida w’Ikimina Imanzi Habiyaremye Juvenal, mu butumwa bwa nyuma y’umuganda yabwiye abaturage akamaro ko kwishyira hamwe. Avuga ko kwishyira hamwe bituma abantu bahuza ibitekerezo, nyuma bakaba bagana ibigo bifasha gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu (business plans).

Habiyaremye kandi yanashishikarije abaturage akamaro ko kwiga imyuga, avuga ko igirira akamaro kanini uwayize mu kwihangira imirimo kandi ngo Leta yatanze amahirwe kugira ngo ibyiciro byose by’abaturage byoroherezwe kwitabira imyuga mu buryo bukwiye, iyo ngo ni yo mpamvu ibigo nka IPRC East n’ibindi byigisha imyuga hirya no hino byagiyeho.

Umuyobozi w’Ikimina Imanzi Byiringiro Jean Claude avuga ko gufasha abatishoboye ari intego ikimina cyihaye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa no gushyigikira gahunda z’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bushishikariza abaturage kwishakamo ibisubizo.

Ati : ”Twumva ibyiza twagezeho tutabyihererana, tukagira uwo muco wo gufasha abandi batishoboye kugira ngo tuzamukire hamwe kuko ntiwaba utuje uramutse uturanye n’umuntu ushonje mu gihe wowe usigaza ibyo kurya ukabimena.”

Byiringiro yavuze ko umuco wo gufashanya bawukomeyeho kandi ngo bazakomeza bakore ibindi bikorwa byo gufasha abaturage mu turere dutandukanye tw’Intara y’Uburasirazuba.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi no kwihangira imirimo mu karere ka Rwamagana Niyomwungeri Richard yashimye igikorwa cy’Ikimina Imanzi cyo gutanga amatungo magufi no kwigisha abaturage ibyo kwibumbira hamwe.

Yagize ati : ”Ni urugero rwiza batweretse, twabonye ko ikimina atari icyo gufashanya hagati y’abanyamuryango gusa, ahubwo bashobora no gusangiza abandi   ibyo bamaze kugeraho, igihe bamaze kugira aho bagera bakajya gufasha n’abandi, ndetse bakanabigisha ibyiza by’ibimina kuko ari ibintu by’agaciro.”

Yongeyeho ati : ”Ibi ni umurage mwiza, ni ubwenge batwigishije ku buryo natwe tugiye kubitoza abaturage bacu kuko ibimina tubifite.”

Ikimina Imanzi kibona amafaranga aturutse mu misanzu abakozi ba IPRC East batanga buri kwezi. Bimwe mu bikorwa iki kimina gikora, harimo gufashanya hagati y’abanyamuryango, ubusabane no gufasha abatishoboye.

Abanyamuryango b'Ikimina Imanzi mu gikorwa cyo guhererekanya amatafari ya rukarakara bayageza ahubakwa inzu y'umuturage utishoboye
Abanyamuryango b’Ikimina Imanzi mu gikorwa cyo guhererekanya amatafari ya rukarakara bayageza ahubakwa inzu y’umuturage utishoboye
Imiryango 25 yorojwe ihene n'abanyamuryango b'Ikimina Imanzi
Imiryango 25 yorojwe ihene n’abanyamuryango b’Ikimina Imanzi
Umukuru w'Ikimina Imanzi Byiringiro Jean Claude yavuze ko ibikorwa byo gufasha bigamije kwishakamo ibisubizo nk'abanyarwanda
Umukuru w’Ikimina Imanzi Byiringiro Jean Claude yavuze ko ibikorwa byo gufasha bigamije kwishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda

ISHIMWE Theogene

UM– USEKE.RW

en_USEnglish