Digiqole ad

U Rwanda rurasaba amahanga gufata ingamba ku mihindagurikire y’ibihe

 U Rwanda rurasaba amahanga gufata ingamba ku mihindagurikire y’ibihe

Imihindagurikire y’ikirere ituma hagwa imvura idasanzwe cyangwa ikabura hakaba amapfa n’inzara

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, u Rwanda ruravuga ko mu gihe Isi yose yitegura inama izabera i Paris mu Bufaransa kuva tariki 30 Uguhsyingo kugeza ku ya 11 Ukuboza 2015 igamije kuganira no kwemeza Amasezerano Mpuzamahanga mashya ku mihandagurikire y’ibihe, u Rwanda ruhamagarira amahanga gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo.

Imihindagurikire y'ikirere ituma hagwa imvura idasanzwe cyangwa ikabura hakaba amapfa n'inzara
Imihindagurikire y’ikirere ituma hagwa imvura idasanzwe cyangwa ikabura hakaba amapfa n’inzara. Photo/A E Hatangimna/Umuseke

U Rwanda rurasaba ibihugu byateye imbere kongera imbaraga mu kugabanya imyuka yangiza ikirere no kongera inkunga igenerwa gahunda zo gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Muri iyi nama, u Rwanda ruzafatanya n’ibindi bihugu bikunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe gukora ubuvugizi mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kugira ngo kigume hasi ya degre celcius imwe n’igice (1.5°C).

Nk’Igihugu gifite ikirere gihindagurika n’ubutaka bwiganjeho imisozi miremire, u Rwanda rufite ibyago byo kwibasirwa n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere nk’ imyuzure ndetse n’amapfa.

Kubera iyo mpamvu, u Rwanda ruzasaba ko Amasezerano Mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe azemerezwa muri iyi nama, yazaba akubiyemo ibijyanye no gufasha mu buryo bw’amafaranga n’ikoranabuhanga ibihugu bikunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kugira ngo bibashe kuziba icyuho no gusubiranya ibyangijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda rufite icyizere ko ayo masezerano mashya azashyirwaho umukono mu nama y’i Paris (izwi nka COP21), azaba areba ibihugu byose ndetse agashimangira inshingano ibihugu byateye imbere bifite yo gutanga inkunga y’amafaranga n’ikoranabuhanga ku bihugu bikunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kugira ngo bibashe guhangana na zo.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta yagize ati “Mu nama y’i Paris, U Rwanda ruzashishikariza amahanga gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gutera inkunga igaragara ibihugu bikunze kwibasirwa n’ingaruka.”

Yavuze ko u Rwanda ruzanasangiza abandi ubunararibonye rufite mu guhanga ibishya mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga ibidukikije. Kandi ngo u Rwanda ruzakorana n’abafatanyabikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushakisha amafaranga akenewe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Intego nyamukuru ni ukwemeza amasezerano yadufasha gukumira imihindagurikire y’ibihe kandi agafasha ibihugu nk’u Rwanda guhangana no kudahungabanywa n’ubwiyongere bw’ ubushyuhe ku Isi.”

Minisitiri Biruta yakomeje avuga ko u Rwanda nka kimwe mu Bihugu byemeje amasezerano mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe, rwifuza ko inama y’i Paris yazagera ku masezerano mashya azafasha ibihugu byose gukumira no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu buryo burambye, kandi akihutisha impinduka ziganisha ku iterambere ridahumanya ikirere.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagaragaje kudatezuka ku ntego yarwo yo kubungabunga ikirere no kubaka iterambere rirambye.

U Rwanda rwashyizeho gahunda zo kubungabunga ibidukikije ku isonga ry’igenamigambi ryarwo, binyuze muri Gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS) n’Ingamba za Leta zo kubaka ubukungu bubungabunga ibidukikije kandi budahungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy).

Hashyizeho Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA).

Imikorere y’iki kigega cya mbere kinini muri Afrika cyo muri ubu bwoko, na yo izagezwa ku bazitabira inama y’i Paris mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no kurushaho gukurura inkunga zikenewe mu gukomeza gushyigikira ibikorwa byacyo.

Amakuru arambuye ku bikorwa u Rwanda ruzakora kugeza mu 2030 mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe agaragara mu igenamigambi ry’Igihugu ryo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe rizwi nka “Intended Nationally Determined Contribution”.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish