Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo, Perezida w’Inteko y’Abadepite b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) baje kumara ibyumweru bibiri i Kigali yavuze ko Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ariwe uzatanga raporo ku ihohoterwa yakorewe i Bujumbura maze ikazigwaho hagafatwa umwanzuro ugendanye n’ibyo yakorewe. Hon. Daniel Fred Kidega, yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye
Umudepite umwe kuri 80 bagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ni we utari uhari, nk’uko byari byitezwe na benshi, abadepite 79 bari bahari batoye umushinga w’Itegeko nshinga wari umaze iminsi ukorerwa ubugororangingo muri Sena y’u Rwanda, ukaba wari uherutse kwemezwa 100% n’Abasenateri 26. Mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo nta mpaka […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, imodoka ya Toyota Corolla RAB 107L yari itwawe n’uwitwa Angelo Ngabo yagonze abantu batanu mu murenge wa Kabare mu karere ka Rwamagana. Umwe yahise yitaba Imana aho, amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abandi babiri nabo bitabye Imana kwa muganga kugeza ubu. Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/11/2015 mu ngando ihuriwemo n’urubyiruko rusaga 50 ruturutse ku murenge wa Kacyiru na Rusororo zateguwe na Handicap International, Nyiramana Eugenie nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ubuzima yabayemo akora uburaya, yasabye urubyiruko rukiri muri uwo ‘mwuga’ kuwuvamo. Nyiramana Eugenie w’imyaka 28 wo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo yatangarije Umuseke […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/11/2015 sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yongeye kugarura poromosiyo “NI IKIRENGAAA!” aho abafatabuguzi bayo bazajya batsinidira ibihembo bitandukanye birimo na Frw 1000 000 buri munsi. Airtel Rwanda ni sosiyete y’itumanaho izana udushya twinshi ku bafatabuguzi bayo. Iyi sosiyete umwaka ushize yazanye promosiyo yiswe “BIRAHEBUJE” aho watsindiraga tike z’indege za Rwandair, minerval […]Irambuye
Ku Update 1h13′: Nyuma y’aho abanyamahanga bari bagiye basiga Abanyarwanda mu nzira Rubavu- Kigali mu gace ka gatandatu (ETAPE VI) ka Tour du Rwanda, Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri Contre Attack benurira abanyamahanga.Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu nama yahuje ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru mu karere ka Africa y’Iburasirazuba yaberaga mu Rwanda, hasinywe amasezerano yo guhererekanya abagororwa no gushyiraho amabwiriza agenga ibinyabiziga muri ibi bihugu mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’amahoro. Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni ayo guhererekanya abagororwa baba bari muri kimwe muri ibi bihugu […]Irambuye
*Iryanyawera wari ufite imyaka 10 mu gihe cya Jenoside yashinje Twahirwa uruhare rutaziguye muri Jenoside, *Mukagatare ushinjura Twahirwa yavuze ko yamuhungiyeho we n’umugobowe wahigwaga n’Interahamwe, *Rugirababiri waturanye na Twahirwa mu nzu za Leta icyo gihe, yabwiye Urukiko ko Twahirwa yavuye iwe ahunze mu matariki 14 Mata 1994, *Urubanza rwimuriwe tariki 11 Ukuboza 2015 hatangwa ibyifuzo […]Irambuye
Perezida Yoweri Museveni wiyamamariza kuzayobora Uganda muri manda ya gatanu, yavuze ko nta mugambi wo kugundira ubutegetsi afite, ndetse ko natsindwa amatora ya 2016 azarekura ubutegetsi kuko ngo nta nzara yabwo afite. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane ahitwa Anyafio, Museveni yagize ati “Nintsindwa amatora, ni gute nzaguma ku butegetsi, akazi kanjye narakabonye, ndi […]Irambuye
Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Tanzania Dr John Pombe Magufuli yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya witwa Kassim Majaliwa, wigeze kuba Depite w’akarere ka Ruangwa, bisa n’ibyatunguye benshi muri Tanzania. Uku gutangaza Kassim Majaliwa byakozwe na Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Job Ndugai kuri uyu wa kane tariki 19 Ugushyingo, akaba yavuze ko ibaruwa irimo uyu watowe yasinywe na Perezida […]Irambuye