Digiqole ad

Nyanza: ‘Gitifu’ w’Akarere yeguye ku mpamvu bwite

 Nyanza: ‘Gitifu’ w’Akarere yeguye ku mpamvu bwite

Uyu ni we Gitifu w’Akarere ka Nyanza wanditse asaba kwegura ku mpamvu bwite

*Akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu irigiswa ry’amafaranga miliyoni 58 yibwe akarere ka Nyanza,

*Kuva Urugereko rw’Urukiko rukuru rukorera i Nyanza rwategeka ko arekurwa agakurikiranwa ari hanze, ntiyongeye kugaragara mu kazi,

*Njyanama y’akarere yameye ubusabe bwe bwo kwegura by’agateganyo.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Habimana Kayijuka John Herbert yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.

Uyu ni we Gitifu w'Akarere ka Nyanza wanditse asaba kwegura ku mpamvu bwite
Uyu ni we Gitifu w’Akarere ka Nyanza wanditse asaba kwegura ku mpamvu bwite

Rucweri Hormisdas, umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yemereye Kigali Today ko inkuru ivuga ko Kayijuka yashyikirije ibaruwa inama Njyanama y’Akarere isaba ubwegure bwe mu mirimo ari ukuri.

Andi makuru Kigali Today yari ifite ni uko iyo baruwa isaba uko kwegura yasuzumwe n’inama y’abaperezida b’amakomisiyo agize inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yateranye ku ya 27 Ugushyingo 2015.

Uyu muyobozi abazwa niba mu byo iyi nama yizeho harimo n’iyo baruwa ya Kayijuka yanditse asaba kwegura, yavuze ko biri mu byizweho.

Yagize ati “Inama y’abaperezida muri komisiyo y’inama Njyanama yateranye yemeza mu buryo bw’agateganyo kuri ubwo bwegure bwe, ariko nyuma nibwo bizemezwa mu buryo bwa burundu inama njyanama yaguye yateranye.”

Habimana Kayijuka John Herbert wanditse asaba kwegura ku kazi ku mpamvu ze bwite ndetse akanabyemererwa mu buryo bw’agateganyo, ubu akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza Miliyoni 58 zibwe Akarere ka Nyanza.

Bivugwa ko byakozwe n’umukozi wari ushinzwe imari witwa Nsabihoraho Jean Damascene watorotse ubutabera.

Kayijuka urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri gereza ya Huye mu gihe iperereza rigikomeje, ariko nyuma y’iminsi itanu iki cyemezo yaje kukijuririra arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rukuru, urugereko rwa Nyanza ku wa 23 Ugushyingo 2015.

Kayijuka akurikiranwaho icyo cyaha ari hanze ya gereza ariko hari ibyo ategetswe kubahiriza birimo nko kutajya kure y’aho urukiko rwamurekuye by’agateganyo rwamutegetse kugeza igihe urubanza ruzacibwa.

Gitifu w’Akarere ka Nyanza kuva akemererwa n’urukiko kurekurwa by’agateganyo, ntabwo yongeye kugaragara mu kazi nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko atabwa muri yombi.

Ifoto/Kigalitoday

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish