Perezida Yayi Boni wa Benin yangiwe kujya i Burundi kuko

Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida Thomas Boni Yayi wa Benin yari kwerekeza mu Burundi. Uru ruzinduko rwe yari yarusabwe na Perezidante wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, kugira ngo agire icyo yafasha mu bibazo biri mu Burundi kuko ngo avuga igifaransa kandi asanzwe ahuriye na Perezida Nkurunziza ku kuba bombi ari abavugabutumwa. Radio […]Irambuye

Ahantu biima uburenganzira umugore nta wundi muntu babuha – Mushikiwabo

Mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali yiga ku buryo abagore bahabwa urubuga mu nzego za politiki no ku miyoborere myiza, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, wafunguye iyi  inama mu izina rya Perezida Paul Kagame, yavuze ko guha ubushobozi abagore abagabo nabo babyungukiramo kandi ko ahantu biima uburenganzira umugore ngo nta n’undi muntu babuha. […]Irambuye

CECAFA: Amavubi atsinzwe na Uganda 1-0 kuri Finale

Ku mukino wa nyuma wahuzaga Amavubi Stars na Uganda Cranes ya Uganda urangiye U Rwanda rutabashije kuzana igikombe cya kabiri cya CECAFA mu mateka y’u Rwanda, igitego cya Uganda cyatsinzwe na Okhuti. Amakipe yombi yatangiye akinana ubwitonzi. Ikipe ya Uganda irusha cyane U Rwanda, ku munota wa 12 Iranzi Jean Claude yateye Coup franc ku […]Irambuye

REG yahakanye ko abari abakozi ba EWSA birukanwe bitanyuze mu

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa gatanu tariki 4/12/2015, ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (Rwanda Energy Group, REG), abayobozi bacyo bavuze ko amakuru avugwa n’abahoze ari abakozi bayo ko birukanwe bitanyuze mu mucyo atariyo. Ubuyobozi bwa REG buvuga ko kugeza ubu nta mukozi wirukanywe, gusa ngo icyabaye ni uguhagarika abakozi bagasubizwa Minisiteri y’abakozi (MIFOTRA), […]Irambuye

Ubujurire bwa Col Tom Byabagamba na bagenzi be bwateshejwe agaciro

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ubujurire bwa Col. Tom Byabagamba n’abo bareganwa nta shingiro bufite rutegeka ko bakomeza kuburana bari hamwe. Col Tom Byabagamba ukibarizwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), areganywa na Brig Gen (Retired) Frank Rusagara na Sgt. Francois Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara. Bari bajuririye […]Irambuye

Umwarimu mu mashuri yisumbuye yatsindiye miliyoni 1,2 muri Airtel Ni

Bigirimana Athanase umwarimu mu mashuri yisumbuye mu karere ka Bugesera yabaye umunyamahirwe wegukanye amafaranga y’u Rwanda 1 240 000 muri Promosiyo ya Airtel Ni Ikirengaaa! Bigirimana yagize ati “Nishimiye cyane aya mahirwe nahawe na Airtel. Ubu ngiye gutangira ibikorwa bibyara inyungu mbibangikanya no gukomeza kwigisha.” Promosiyo ya Airtel Rwanda ‘Ni Ikirengaaa!’ ikiganiro cyayo gica kuri […]Irambuye

U Bushinwa bwemereye Africa miliyari 60$ harimo atazasaba gutanga inyungu

Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping yavuze ko igihugu cye kizatanga miliyari 60 z’Amadolari ya America (£40bn) agenewe gufasha uyu mugabane. Mu nama arimo muri Africa y’Epfo, mu muyi wa Johannesburg niho iyi nama ibera. Xi Jinping yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 60 z’amadolari harimo n’inguzanyo zitazakwaho inyungu, ndetse harimo n’ubufatanye mu masomo (scholarships) no […]Irambuye

Bwa mbere Nziyunvira yagenze mu ndege abifashijwemo na Airtel NI

Umunyamahirwe wa kabiri watsindiye tike yo kugenda mu ndege muri promosiyo ya Airtel Ni Ikirengaaa! Viateur Nziyunvira we n’umugore we bafashe rutemikirere berekeza muri hotel i Rubavu. Niyibeshaho Alain na we yiniye mu banyamahirwe batsindiye miliyoni. Promosiyo “NI IKIRENGAAA!” ya Airtel irakomeje, muri iki cyumweru Viateur Nziyunvira ni we wasekewe n’amahirwe yo gutsindira tike y’indege, […]Irambuye

Kuba mu kubaho kw’Imana bituma utita ku bwinshi bw’ibikugose

Imana isezeranya Mwuka Wera, yavuze ko mu bihe bya nyuma izawusuka ku bantu bose hadasigaye n’umwe! [Yoweli 3:1-2]. Ariko se kuki abantu bamwe babaho nk’aho iri sezerano ritareba buri wese, yemwe n’abajya gusenga ugasanga nta bimenyetso bya Mwuka Wera bibagaragaraho! Ubundi kugira ngo Mwuka Wera akore, bisaba kuba mu bwiza bw’Imana. Niyo Mpamvu abadasenga birangira […]Irambuye

Rwanda: Ruswa y’igitsina mu kazi n’ “akantu” mu itangwa ry’amasoko

Kuri uyu wa kane tariki 3 Ukuboza 2015 muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ku rwanya ruswa, mu nama yahuje u rwego rw’abikorera n’ubuyobozi bw’Umuvunyi, abikorera basabwe kugira uruhare runini mu rugamba rwo gukumira no kurwanya ruswa dore ko aribo batungwa agatoki mu gusaba ruswa mu itangwa ry’akazi ahanini ishingiye ku gitsina. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuvunyi […]Irambuye

en_USEnglish