Kenya: Abatemera Imana bamaganye Ikiruhuko cyagenewe uruzinduko rwa Papa
Ibihumbi by’AbanyaKenya byiteguye kujya mu mihanda i Nairobi kwakira Umushimba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis uzamara iminsi itatu muri iki gihugu.
Gusa, agatsiko k’abantu batemera kubaho kw’Imana basinyiye kujyana Leta ya Kenya mu nkiko ku bw’ikiruhuko yashyizeho kuri uyu wa kane mu rwego rwo guha icyubahiro Papa Francis, nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.
Iri tsinda ry’Abatemera Imana riravuga ko ikiruhuko cyatanzwe kinyuranyije n’itegeko nshinga Kenya igenderaho.
Harrison Mumia ukuriye iri tsinda yatangarije Nation FM Radio ati “Itegeko nshinga risobanura neza ko hatazabaho Leta ishingiye ku idini. Ntidushobora kugira Leta ikora yisunze idini.”
Amakuru ava muri Kenya ni ay’uko AbanyaKenya 30% babatijwe muri Kiliziya Gatolika ndetse na Perezida Uhuru Kenyatta ubwe, bityo ngo Papa ashobora kuza kwakiranwa ibyishimo byinshi.
Papa azasura agace kitwa Kangemi gakennye cyane, ndetse kabaye imbata y’ibiyobyabwenge muri Kenya.
Nyuma azasura Uganda nahava azajye muri Centrafrica muri rusange urzinduko rwa Papa Francis ruzamara iminsi itandatu harimo itatau azamara muri Kenya.
UM– USEKE.RW