Digiqole ad

U Rwanda ruzatera ibiti miliyoni 30 mu gihembwe cyahariwe amashyamba

 U Rwanda ruzatera ibiti miliyoni 30 mu gihembwe cyahariwe amashyamba

Umwe mu Banyarwandakazi bari bitabiriye umuganda wo gutera ibiti i Gasogi

Mu gihe hizihizwa isabukuru y’amashyamba ku nshuro ya 40 n’igihembwe cyo gutera amashyamba, mu Rwanda haraterwa miliyoni 30 zisaga z’ibiti by’amashyamba n’ibivangwa n’imyaka.

Umwe mu Banyarwandakazi bari bitabiriye umuganda wo gutera ibiti i Gasogi
Umwe mu Banyarwandakazi bari bitabiriye umuganda wo gutera ibiti i Gasogi

Umunsi wahariwe kuzirikana ku kamaro k’igiti ku Isi uhuzwa no gutangira igihembwe cyo gutera amashyamba mu Rwanda, icyo gihe imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zose bagahuriza hamwe imbaraga muri icyo gikorwa hanakorwa ubukangurambaga bwo gukomeza kuyabungabunga.

Muri uyu mwaka igihembwe cyo gutera amashyamba 2015/2016 kiratangira ku mugaragagaro ku wa 28 Ugushyingo 2015.

Uyu munsi haratangizwa umushinga ugamije kongera ibiti bivangwa n’imyaka no guteza imbere ikoreshwa neza ry’ingufu zikomoka ku mashyamba uterwa inkunga n’ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (FONERWA).

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda, n’abandi banyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’umutungo Kamere Dr Vincent BIRUTA ari na we Mushyitsi Mukuru.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dukoreshe neza ingufu zikomoka ku bimera tubungabunga amashyamba”.

Uyu mwaka igihembwe cyo gutera amashyamba kiratangirizwa mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, ku musozi wa Mishunzi ahaterwa ingemwe160 000 z’ibiti by’ishyamba ku hegitari 100 z’ubutaka bwa Leta. Abaturage nabo bazahabwa imbuto zo gutera mu mirima yabo.

Muri iki gihembwe kandi Leta izashyira imbaraga nyinshi mu gukangurira Abaturarwanda kugabanya ku buryo bugaragara gucana amakara n’inkwi, ahubwo bayoboke gucana gazi ku batuye mu mijyi na biogazi ku batuye mu cyaro.

Minisitiri Biruta agira ati “Turashishikariza Abanyarwanda bose gutera ibiti byinshi kugira ngo dukumire isuri kandi tunasane amashyamba kimeza yacu. Muri iki gihembwe turakangurira Abaturarwanda kugabanya gukoresha amakara bakayoboka gukoresha izindi ngufu nka biogazi, gazi cyangwa ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.”

Dr Biruta akomeza agira ati “Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku mibereho y’abaturage mu ngo (EICV4) bwagaragaje ko mu ngo, izigera kuri 98.5% bateka bifashishije inkwi n’amakara. Turifuza ko uyu mubare wagabanuka kugeza kuri kimwe cya kabiri (50%). Ibi dushobora kubigeraho hakoreshwa biogazi, gazi, amashyiga ya kijyambere n’izindi ngufu zidahumanya ikirere.”

Ubuso bubarirwaho amashyamba muri iki gihe ni hegitari 695,795 (29,3%) mu gihe intego y’Igihugu muri 2020 amashyamba agomba kuba kuri 30% by’ubuso bwose bw’ubutaka bw’Igihugu.

Muri iki Gihembwe, mu Gihugu hose hateguwe ingemwe zisaga miliyoni 30 000 000 zirimo iz’ibiti bivangwa n’imyaka iby’imbuto ziribwa n’iz’amashyamba zizaterwa kuri hegitari 7 818.

Ubuso bungana na Hegitari 49 000 by’imirima y’ubuhinzi na hegitari 1 010 z’amashyamba ya Leta azasazurwa.

Hazaterwa kandi ibiti ku nkengero z’imihanda n’ibiti by’umurimbo mu Mujyi; ibiti by’imbuto ziribwa 40 000 bizaterwa mu Turere twa Nyagatare, Ngoma na Kamonyi; n’imigano ku nkengero z’imigezi, no mu nkangu mu rwego rwo gusubiranya ubutaka bwangiritse.

Source: MINIRENA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish