Mu gihugu cy’UBufaransa uzasimbura Francois Hollande ni Emmanuel Macron nk’uko amajwi abigaragaza. Macron yatsinze ku majwi 65,8% naho mukeba we Marine Le Pen agira amajwi 34,2%. Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko ntabwo yari azwi ku rwego rukomeye cyane mu Bufaransa mu gihe cy’imyaka itatu ishize, yaje gushinga ishyaka yise En Marche, yigarurira imitima y’urubyiruko cyane […]Irambuye
*Uyu murenge nta bwiherero bw’abawugana ufite Mu nama yahuje Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga n’inzego zitandukanye z’Akarere, bamwe mu baturage beruye bavuga ko inyubako y’umurenge wa Nyamabuye ikwiye kuvugururwa kuko ibatera ipfunwe basaba ko hubakwa ijyanye n’icyerekezo ndetse n’igishushanyombonera cy’Akarere. Muri iyi nama aba baturage bavuga ko hari zimwe mu mpamvu bashingiraho basaba ko […]Irambuye
Itsinda ry’abantu bo muri Global Fund ryaganirije na bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bashima uburyo babasangije ibitekerezo bakura mu muri clubs zashinzwe mu bigo by’amashuri bigamo zivuga ku buzima bw’imyororokere. Usibye kubonana n’urubyiruko, banabashije kuganiriza abahagariye ibigo by’ubuzima mu karere ka Gicumbi. Bavuze ko bashimishijwe n’ibisobanuro bahawe n’abana, bavuga ko inkunga […]Irambuye
David Cameron wabaye Minisitiri w’Intebe w’UBwongereza ku wa gatatu yavuze ko bikorwa by’umuryango ayoboye urimo ushakisha inkunga yo kubaka stade ya cricket mu Rwanda (Rwanda Cricket Stadium Foundation), ashima cyane uko u Rwanda rutera imbere anasaba abashidikanya ko inkunga batanga itagira akamaro baza kurebera mu Rwanda. Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bifuza kuba ibihanganjye mu mukino […]Irambuye
Umuyobozi w’umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Renamo yavuze ko batangiye urugendo rwo gusoza intambara burundu. Afonso Dhlakama umuyobozi wa Renamo yabitangarije abanyamakuru aho aherereye mu bwihisho mu gihugu rwagati. Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yavuze ko Renamo yatangiye inzira yo kurangiza intambara. Yagize ati “Ntabwo ari ryo herezo ry’intambara, ariko ni intangiriro y’umusozo wayo.” […]Irambuye
Ingabo za Leta ya Somalia zarashe Minisitiri w’Imirimo ya Leta arapfa nyuma yo kumwitiranya n’ibyihebe byo mu mutwe wa al-Shabab. Abdullahi Sheikh Abas w’imyaka 31 y’amavuko yarasiwe mu modoka hafi y’ibiro bya Perezida mu murwa mukuru, Mogadishu ku mugoroba wo ku wa gatatu. Mohamed Abdullahi Farmajo, Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Somalia yasubitse urugendo yagomba […]Irambuye
Abaturage 233 bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Mukiza bahawe umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, abana babo ngo bagiye kuzajya babona uko basubiramo amasomo mu gihe bavuye ku ishuri. Batarabona umuriro ngo bari mu bwigunge, ku bana b’abanyeshuri bakagira imbogamizi ikomeye, kuko gusubira mu byo bize bakoresheje agatadowa byabagoraga […]Irambuye
*Umujyi wa Kigali si inzu n’imihanda, ni abantu n’ibyo bakora. Abayobozi b’uturere turimo imijyi itandatu igomba kwitabwaho by’umwihariko mu kuyiteza imbere kugira ngo yunganire Kigali, bavuga ko nubwo hari aho bageze mu kwitegura ngo baracyafite imbogamizi y’imyumvire y’abaturage, ingengo y’imari isanzwe no kutagira abakozi bihariye bashobora gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’iyo mijyi. Ku mugoroba […]Irambuye
*Ngo ntibaremererwa kuhivuriza bakoresheje mutuelle de sante, *Baruhutse urugendo rw’amasaha abiri bajya kwivuza ahandi. Mu kagari ka Sakara, umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma huzuye ivuriro ryo ku rwego rwa “Poste de santé” ryagizwemo uruhare n’abaturage mu iyubakwa ryayo, amafaranga milioni 25 yaryubatse, asaga milioni eshanu (Rfw 5 000 000) yari uruhare rw’abaturage. Abaturage bahamya […]Irambuye
Umugore wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari yavuze ko Perezida Buhari atarwaye cyane nk’uko abantu babyumva. Kuri twitter yanditse ko Perezida Muhammadu Buhari, w’imyaka 74, yakomeje inshingano ze kandi ngo yahuye n’Abaminisitiri. Hari itsinda ry’abantu bakomeye muri Nigeria basabye Perezida Buhari kuba yafata ikindi kiruhuko cya muganga mu gihe ubuzima bwe bukomeza kwibazwaho byinshi. Muri […]Irambuye