Digiqole ad

Ngoma: Abaturage batanze Miliyoni eshanu mu kubaka “Post de Sante”

 Ngoma: Abaturage batanze Miliyoni eshanu mu kubaka “Post de Sante”

Abaturage ba Sakara barishimira ko biyujurije Poste de Sante

*Ngo ntibaremererwa kuhivuriza bakoresheje mutuelle de sante,
*Baruhutse urugendo rw’amasaha abiri bajya kwivuza ahandi.

Mu kagari ka Sakara, umurenge wa Murama mu karere ka Ngoma huzuye ivuriro ryo ku rwego rwa “Poste de santé” ryagizwemo uruhare n’abaturage mu iyubakwa ryayo, amafaranga milioni 25 yaryubatse, asaga milioni eshanu (Rfw 5 000 000) yari uruhare rw’abaturage.

Abaturage ba Sakara barishimira ko biyujurije Poste de Sante

Abaturage bahamya ko iri vuriro rizabagabanyiriza ingendo bakoraga bajya kwivuza rutari munsi y’amasaha abiri bajya ku Kigo Nderabuzima cya Rukira abandi bakajya ku cya Kibungo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bushimira cyane abaturage ba Mvumba na Sakara uruhare bagize mu iyubakwa ry’iri vuriro ngo hari n’ikizere ko bazaribungabunga kuko ari bo baryiyubakiye.

Abaturage muri utu tugari twombi, Mvumba na Sakara bagize uruhare rukomeye yaba mu gutanga umusanzu w’amafaranga cyangwa gukoresha imbaraga zabo nubwo bwose uruhare runini ari urw’akarere ka Ngoma na Minisiteri y’Ubuzima.

Nyuma y’aho rimaze kuzura, ubu ryatangiye gukora abaturage barishimira ko magingo aya bafite ivuriro ngo ntibazongera gukora ibirometero n’ibirometero bajya kwivuza i Rukira cyangwa ku kigo nderabuzima cya Kibungo, harimo intera ya km 10 nibura.

Mukamurangira Hadidja, umwe mu baturage ati “Ubu turishimye kuko twakoraga urugendo rurerure tumanuka imisozi ha handi umuntu amanuka yicaye akuruza akabuno kugera kwa muganga byatugoraga cyane none tugiye kujya twivuriza hafi turasubijwe rwose.”

Rukomeza Yuseya ati “Twarabyishimiye cyane kuko twajyaga dukoresha amasaha abiri n’igice tujya kwa muganga none ubu turishimye ntituzongera kuvunika.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodice ashimira cyane uruhare rw’abaturage mu kubaka ivuriro banatashye ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 03 Gicurasi 2017.

Avuga ko iyo umutrage yagize uruhare mu kwiyubakira igikorwaremezo agira n’uruhare rukomeye mu kukirinda.

Ati “Abaturage b’Abanyarwanda batojwe kuba Intore. Baravuze bati ‘nubwo igihugu kizadufasha ariko natwe reka tubigiremo uruhare’, baritanze bavoma amazi, bayakuraga kure, bashomba amabuye ibi rwose twarabikunze cyane kuko iyo abaturage babigizemo uruhare ni na bwo banamenya no kubirinda.”

Iyi Poste de sante yatangiye gukoreshwa ariko abaturage basangiye ikibazo cyo kuba bataremererwa kwivuriza kuri “mutuelle de santé” kimwe n’uko bimeze ku zindi poste de sante zo muri Ngoma.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko bari mu biganiro na RSSB kugira ngo igirane amasezerano na ba rwiyemezamirimo bafashe aya mavuriro maze abaturage batangire kwivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza kandi ngo bizakemuka vuba cyane.

Mukamurangira Hadidja ati turuhutse urugendo rurerure twajyaga dukora tujya kwa muganga
Mayor Nambaje Aphrodice we arashimira abaturage uruhare rwabo
Abaturage bishimanye n’abayobozi babo nyuma yo kubona ivuriro hafi
Nubwo imvura yagwaga ariko bitabiriye umuhango wo gufungura kumugaragaro iri vuriro

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish