Abarokotse Jenoside basaba ko hanashyirwaho uruzitiro rwujuje ubuziranenge mu rwego rwo kubaha imibiri ihashyinguwe. Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Nyamiyaga basaba ubuyobozi ko bwabafasha gusakara urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo Abatutsi bishwe mu 1994 mu murenge wa Nyamiyaga. Uru rwibutso runashyinguwemo abishwe muri Jenoside bakuwe mu mirenge ya Rutare na Rukomo bari […]Irambuye
Kitabi College of Conservation and Environmental Management (KCCEM) ku nshuro ya kabiri ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 59, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyari kirifite mu nshingano kiryegurira Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC). Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kitabi College of Conservation and environmental management biga ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, amashyamba kimeza n’aterwa n’abantu, kubungabunga inyamaswa zo ku […]Irambuye
Umutoni Laurence umubyeyi ubyaye rimwe nyuma yo kubona ko bitoroshye kubaho usaba umugabo buri kimwe mu byo akeneye yagannye ishuri ryigisha kudoda ibikapu rya NEBO Church muri gahunda yo gufasha abagore kwifasha, Laurence yabwiye Umuseke akamaro byamugiriye. Avuga ko yumva buri mugore wese yakagize uruhare mu guteza urugo imbere adategereje ko byose abihabwa n’umugabo. Yavuze […]Irambuye
*Diane Rwigara ni we mugore wa mbere weruye ko azahatanira kuba Perezida muri 2017, *Komisiyo y’Amatora izatangira kwakira kandidatire tariki ya 12-23 Kamena 2017, *Charles Munyaneza uyobora Komisiyo y’Amatora ati “Diane Rwigara nta we nzi, ni n’ubwa mbere mwumvise”. Diane Rwigara yatangaje ko agiye gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora […]Irambuye
Honorine Uwababyeyi, w’imyaka 32, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeje guhuza urubyiruko rutandukanye kugira ngo bafatanyirize hamwe komorana ibikomere batewe na Jenoside no gusobanukirwa kimwe amateka yaranze Abanyarwanda, yifuza ko amateka y’Abanyarwanda ataba inkota ibabaga, ahubwo bayabyazamo amatafari bubakisha igihugu kizira amacakubiri. Honorine ngo yashyize hamwe urubyiruko kugira ngo bashingire ku mateka yaranze u Rwanda abe […]Irambuye
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu gihugu tubona inzu zikorerwamo imikino y’amahirwe, ibizwi nka “Betting” benshi barabiyoboka ariko, muri bo usanga barira ngo “Umuzungu yabariye” nubwo hari bake usanga bicinya icyara ko babashije kurya Umuzungu. Muri Kenya uwitwa Abisai Samuel we afite ibyishimo birenze iby’umushumba ufite inka ze […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza Mmunsi Mpuzamahanga w’umurimo wabaye tariki ya 1 Gicurasi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yibukije abakozi n’abakoresha guhora bita ku mitangire myiza ya serivise kuko ngo bidasaba ibihenze ariko bigatanga inyungu nini cyane. Minisitiri w’Intebe avuga ko abakozi n’abakoresha bagomba gutanga serivise nziza mu rwego rwo kunoza umurimo bakora no kongera umusaruro bakura […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere abantu bakora muri Global Fund bageze ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison de jeunes) kureba imwe mu mishanga bafashamo u Rwanda, muri Servisi zo kwipimisha no gutanga ubujyanama ku Gakoko gatera Sida mu rubyiruko. Ikigo cy’urubiruko cya Kimisagara (Maison de Jeunes) ni kimwe mu bigo umushinga wa Global Fund utera inkunga, […]Irambuye
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, bari kumwe na Jeannette Kagame ndetse na Roman Tesfaye bakoranye umuganda usoza ukwezi n’abaturage ba Kacyiru, bubaka isomero ry’ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12. Umuganda bawukoze uhubakwa isomero ry’abanyeshuri bo mu Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (Twelve Years Basic Education). Kuri Minisitiri w’Intebe Desalegn n’umufasha […]Irambuye
Umugabo ukomoka muri Arabia Saoudite/Saudi Arabia yahaye amazi abaturage bo mu kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi n’abo mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza, bavuga ko bishimiye ko baruhutse indwara zituruka ku mwanda baterwaga no kunywa amazi y’ibishanga cyangwa ay’uruzi rw’Akanyaru. Imiyoboro y’amazi igizwe n’amariba 28 bifite agaciro ka miriyoni 60 niyo […]Irambuye