Digiqole ad

Gisagara/Mukindo: Abambere bagejejweho amashanyarazi y’imirasire y’izuba

 Gisagara/Mukindo: Abambere bagejejweho amashanyarazi y’imirasire y’izuba

Abaturage bahise bashyira amatara mu nzu akoreshwa n’imirasire y’izuba

Abaturage 233 bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo mu Kagari ka Mukiza bahawe umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, abana babo ngo bagiye kuzajya babona uko basubiramo amasomo mu gihe bavuye ku ishuri.

Abaturage bahise bashyira amatara mu nzu akoreshwa n’imirasire y’izuba

Batarabona umuriro ngo bari mu bwigunge, ku bana b’abanyeshuri bakagira imbogamizi ikomeye, kuko gusubira mu byo bize bakoresheje agatadowa byabagoraga cyane.

MUSABYEMARIYA Aphonsine, umwe mu babyeyi avuga ko umwana we wiga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda (Nine Year basic Education), yakoreshaga itadowa, cyanwa itoroshi, rimwe na rimwe bakabura amafaranga yo kugura petrol umwana ntiyige.

Ati “Aba bagiraneza badukuye habi, twabaga mu bwigunge buteye ubwoba, ubu na twe turacana tukinjira ahabona.”

Eng. Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG), avuga ko ari inshingano za bo gutanga umuriro, ngo ni imwe muri gahunda ya Leta n’ikigo REG mu rwego rwo kongerera abaturage iterambere.

Ati “Ni inshingano zacu, ni yo mpamvu gutanga iyi mirasire y’izuba nka REG, bituma abafite umuriro biyongera kandi bikihutisha iterambere ry’abaturage.”

HANGANIMANA J.PAUL umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara avuga ko igikorwa nk’iki kije kunganira iterambere ry’akarere n’abaturage kuko igipimo cy’umuriro muri Gisagara kikiri hasi.

Ati “Aba bafatanyabikorwa baje bunganira umushinga dufite wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi mu murenge wa Mamba uzageza umuriro mu murenge wa Mukindo, bityo baje badufasha kuko uyu murenge ni umwe mu itaragerwamo n’amashanyarazi.”

REG ku bufatanye na MTN batanze iyi mirasire y’izuba ku baturage  bo mu kagari ka Mukiza, n’abandi 193 bo mu karere ka Nyaruguru. Ibikorwa byatwaye miriyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Gisagara abaturage bafite amashanyarazi ni 16,5% bonyine.

Musabyemariya ngo umwana we yasubiraga mu byo yiga bimugoye
Eng. Mugiraneza Jean Bosco Umuyobozi wa REG

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish