Imijyi yunganira Kigali ifite imbogamizi zirimo iz’abakozi n’ingengo y’imari
*Umujyi wa Kigali si inzu n’imihanda, ni abantu n’ibyo bakora.
Abayobozi b’uturere turimo imijyi itandatu igomba kwitabwaho by’umwihariko mu kuyiteza imbere kugira ngo yunganire Kigali, bavuga ko nubwo hari aho bageze mu kwitegura ngo baracyafite imbogamizi y’imyumvire y’abaturage, ingengo y’imari isanzwe no kutagira abakozi bihariye bashobora gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’iyo mijyi.
Ku mugoroba wo ku wa gatatu i Kigali hateraniye inama yo gusuzuma ku nyigo yakozwe n’abo muri Singapore ku kubaka iyo mijyi itandatu yunganira Kigali. Iyo mijyi ni Musanze, Muhanga, Huye, Rubavu, Rusizi na Nyagatare ngo buri wose ugiye ufite amahirwe atandukanye na y’undi ngo azafasha u Rwanda gutera imbere.
Ni inama yahuje abayobozi b’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyobirere, RGB ari na rwo rwasuzumywe iyi nyigo, y’abo muri Singapore, abayobozi b’Uturere twatoranyijwe kugira imijyi igwa mu ntege umujyi wa Kigali, ndetse n’abo bantu bo muri Singapore.
Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, Prof Shyaka Anastase yagarutse ku by’ingenzi bigize umujyi wunganira Kigali, avuga utaba ugizwe gusa n’inyubako nziza ahubwo ugomba kurangwa n’inyubako, ubwinshi bw’abawutuyemo n’imibereho yabo.
Ati: “Umujyi uyingayinga Kigali ntabwo ari inzu, nta nubwo ari izina ryo mu bitabo ahubwo ni umujyi urimo abantu n’ibikorwa byabo, ari ibikorwa remezo byaba ari iby’iterambere. Umujyi uyingayinga Kigali wari ukwiye kuba nyine ari umubare w’abatuye uyu mujyi, ari n’imibereho y’ubuzima bw’abatuye aho hantu.”
Prof Shyaka avuga ko umubare w’abatuye iyo mijyi itandatu n’ibyo iyo mijyi yinjiza bikwiye kuba biyingayinga Kigali kandi ngo abantu badahatanira kuza kuba i Kigali gusa ahubwo hari n’abajya muri iyo mijyi kuyibamo.
Ati “Umuntu ntave Ngororero aje gushaka imibereho i Kigali ahubwo akayishakira i Muhanga.”
Imijyi itandatu yatoranyijwe nubwo ngo hari byinshi imaze gukora, iracyafite urugendo rurerure kugirango igere ahifuzwa. Umuyobozi wa RGB avuga ko kubaka iyi mijyi yunganira Kigali ngo bifitanye isano ya hafi no kwegereza abaturage ubuyobozi.
Yongeyeho ko icy’ingenzi gikuru, ari uko iyi mijyi izaba yunganira Kigali igomba kuzaba yinjiza amafaranga menshi mu kigega cy’igihugu kurenza ayo isaba yo gukoresha mu ngengo y’imari yayo. Ngo nibigera kuri iki kigero byose bizaba byaragezweho na gahunda yo kwigira yaramaze kugerwaho.
Umuyobozi w’ikigo cyo muri Singapore cyakoze ishyirwa mu bikorwa ry’imijyi igwa mu ntege Kigali, Devadas Krishnadas avuga ko u Rwanda rufite imijyi irimo amahirwe atandukanye yarufasha gutera imbere vuba.
Abayobozi b’uturere dufite iyi mijyi igwa mu ntege Kigali bo bavuga ko ibyinshi bitandukanye bamaze kwitegura ariko ngo hari ahakigaragara imbogamizi bitewe n’imiterere yaho.
Harerimana Frederic, Mayor wa Rusizi avuga ko mu karere ke hakigaragara ikibazo cy’imyumvire y’abaturage batumva neza amahirwe yo gutura mu mujyi ugwa mu ntege Kigali no kuwubyaza umusaruro.
Ati: “Abaturage twatuye tuzi ko buri wese atura uko ashaka hanyuma umuntu akavuka azi ko azatura aho n’ababyeyi be bari batuye, ntiyumve ko adashobora gutura neza adatuye aho igisekuru cye cyahoze.”
Ikindi kibazo ngo ni uko badahabwa ingengo y’imari yihari kugira ngo iyo mijyi itezwe imbere kandi ngo ntabwo bari bafite abakozi bihariye bo kwita kuri icyo kintu cyo kubaka umujyi no gushyira mu bikorwa igishushanyombonera, Rusizi inabihurizaho na Rubavu.
Mayor wa Rubavu Sinamenye Jeremy agira ati “Kugeza ubu iyo urebye nk’umujyi wa Kigali ufite abakozi bihariye bo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’umujyi. Twe iwacu turacyagendera ku bakozi basanzwe nk’uko utundi turere bimeze.
Ubwi twabaye umujyi wunganira Kigali rero usanga hari abakozi bihariye dukeneye bashinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’umujyi. Bashinzwe kudufasha mu bikorwa by’imyubakire n’ibindi, kuko kugeza ubu abakozi dufite usanga bafite inshingano nyinshi kandi na none nta n’ubumenyi bafite bwo gushyira mu bikorwa igishushanyombonera cy’umujyi.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Icya mbere gishegeshe imijyi yindi itari Kigali, nuko amasoko abyibushye yose asigaye ahabwa abanya Kigali gusa. Kugeza no ku biryo byo kugaburira abanyeshuri muri za kaminuza za Leta ziba muri iyo mijyi. Icya kabiri nuko nta pouvoir d’achat ifatika iri mu cyaro, bityo ubucuruzi muri iyo mijyi bukaba bucumbagira muri rusange.
Ikibazo gikomereye u Rwanda n’ibihugu by’Afurika muri rusange bituma tudatera imbere hari RUSWA. Mu Rwanda n’ubwo ubushakashatsi bwerekana ko iri hasi ariko rwose iratangwa ndetse hafi mu nzego zose. Kuyica birasaba ko ababifatiwemo baba abikorera ku giti cyabo, baba abakozi ba Leta, zaba inzego za Police ni iz’ubucamanza birasaba ko babyumva ko kuzasiga igihugu nabi ntacyo bimaze.
Icyakabiri ni Ugukunda IBY’IWACU “MADE IN RWANDA”. Dukwiriye kubyumva kandi tukabiharanira bigahera hejuru kugera mu nzego zose. None se umuyobozi kumva neza ko ireme ry’uburezi riri hasi kandi umwana we yiga I Burayi yazabimenya ryari? Ugize ifaranga niba yumva yakubaka umuturirwa mu mahanga, akabitsa amafaranga ye ibwotamasimbi murumva tuzagera kuki?
Icya gatatu ni UGUKUNDA IGIHUGU. Aha birasaba ko abanyarwanda twumva ko nta muntu n’umwe uzatwubakira igihugu. Buri wese akumva ko kuba buri gihe dutekereza ko ABAZUNGU ari bo bazadufasha, bazana izo nkunga bakagaruka bazikurikiye no kutuyobora uko bashaka, ukoze amakosa aho kumva ko yakosheje no kwemera kuyahanirwa, ng’uwo arasebya igihugu iyo mu mahanga, n’ibindi
Ndagia ngo nibutse abasomyi bagenzi banjye ko AFRIKA muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko twari tugifite amahirwe yo kugera ubutaka bwera, sous sol riche, ariko ugasanga dusahuranwa ngo turajyana ku masoko “amabuye” nk’aho aramutse agumye hari abandi batari twe bazayakoresha akabagirira umumaro. Twese nk’abitsamuye uyu munsi n’ejo hazaza ni ahacu n’abacu bityo tuzirikane ko igihugu cyacu kitazarangira ejo bitumen twemera gukora ibiramba tuzasigira abana bacu bakanezerwa. Murakoze
ibiryo????? haahahahaa ungeraho n’ingwa z’amashuri ubu isoko nirya kigali mu gihugu hose
Ese RGB ihuriyehe n’imijyi? Kuki ibi bibazo bitasubizwa na MININFRA cyangwa se MINECOFIN?
Ubundi ikibazo nyamukuru ni uko abantu bataramenya akamaro k’imijyi. Hari abazi ko ari ahantu hubakwa amazu meza cyangwa agerekeranye gusa.
Umujyi wo muri Afrika wagombye kukemura ibibazo biterwa n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ubushomeri, kwangikira kw’ibidukikieje, kwegera ibikorwaremezo by’ibanze etc.
Iyindi yagombye kwita ku bibazo byananiye Kigali:
1.gukemura ikibazo cyo gutuza abantu bayigana,
2.gutanga akazi katari ak’ubuhinzi ku bayigana (inganda, servisi),
3.kudakomeza kwangiza ibidukukije kurushaho imara ubutaka bwo guhingwaho.
Abayobozi b’uturere bavuga ko badafite abakozi se boshye abo bakozi aribo bazakora Master plan? Bagomba gutanga amasoko impuguke zikaza zikabikora. Keretse niba abatanga amasoko badafite ubushobozi.
Comments are closed.