Abasenateri basabwe gukora ubuvugizi ku kibazo cya Kaminuza zafungiwe amasomo

Ubwo abagize Inteko nshingamategeko, Sena y’u Rwanda basuye Kaminuza ya Gitwe, abarimu n’abakozi basabye kubabera abavugizi ku kibazo cyo kuba amwe mu mashami yabo yarahagaritswe, Abasenateri babijeje ko bagiye gusaba ko ibyakozwe n’isuzuma ry’intumwa z’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) byihutishwa. Kaminuza ya Gitwe kimwe n’izindi zigera ku icyenda mu Rwanda zifunzwe by’agateganyo cyangwa zigahagarikirwa amwe mu […]Irambuye

Abadepite bashimye ubushishozi bwa Perezida Kagame wabasabye gusubiramo itegeko

*Abadepite batanu batanze ibitekerezo bagaragaje ko bemeje itegeko “bafite ingingimira” *Umwe mu Badepite ati “Si ngombwa ko twakumva ko amategeko ya Guverinoma tuyemeza uko babisabye” Mu masaha y’ikigoroba kuri uyu wa mbere Inteko Rusange y’Abadepite yakiriye ubusabe bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wasabye ko iby’ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti byashyirwa mu Kigo kihariye bigatandukana […]Irambuye

Abagororwa bagira uruhare mu kwinjiriza umutungo Amagereza – Murekezi

Mu nama yo ku rwego rwa Africa ibera i Kigali, Minisitiri w’Intebe wayifunguye mu izina rya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yabwiye abayirimo bahagarariye inzego z’Amagereza ko bakoresha abagororwa mu gushakira imitungo amagereza. Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ni we wafunguye iyi nama ihuriwemo n’inzego zishinzwe imfungwa muri Africa, ikaba iba rimwe mu myaka ibiri, iy’uyu […]Irambuye

Guhera muri Nyakanga amashuri y’imyuga azajya acungwa n’Uturere

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko mu rwego rwo gutegura impinduka mu micungire y’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano, azwi ku izina rya VTCs, aya mashuri azatangira kugenzurwa n’uturere guhera muri Nyakanga 2017 nk’uko byemejwe mu nama. Minisiteri y’Uburezi, ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe […]Irambuye

SHYOGWE: Mujawamariya ashinjwa imicungire mibi y’amafaranga y’abagore

Umugore witwa MUJAWAMARIYA wo mu mudugudu wa Kabungo, mu Murenge wa Shyogwe, i Muhanga, abagore bagenzi be bamushinja kunyereza amafaranga y’imishinga harimo n’ayo umuryango Imbuto Foundation yabateyemo inkunga, gusa uvugwa ahakana ibyo avugwaho akavuga ko ari ishyari abaturage bamufitiye ko nta mafaranga yariye. Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu bagore batuye mu Mudugudu wa Kabungo, […]Irambuye

Ibitera byatorotse Pariki bibangamiye abatuye Nyagatare

Abaturage batuye mu mugi wa Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zitwa ibitera zatorotse Pariki y’Akagera ubu zikaba zibera mu mugi wa Nyagatare aho ngo izi nyamaswa  zona imyaka yabo,  zikinjira no mu maduka y’abacuruzi zikangiza  ibicuruzwa. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo RDB buvuga ko bugiye gushaka uko  bwakemura iki  kibazo  ngo  nubwo  bitoroshye. Abacuruzi mu […]Irambuye

NEC ifite impungenge z’uko urubyiruko rwiganje mu bazatora rwazaba ntibindeba

*Mu bazatora urubyiruko ni hafi 60%, *Komisiyo y’Amatora ngo hari bimwe yakoze n’ibindi igikora, *Ngo hari abatoye Referendumu bumva ko barangije gutora Perezida. Mu kiganiro uhagarariye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru bakora inkuru ku matora, yavuze ko mu bazatora Perezida wa Repubulika hagati ya tariki 3-4 Kanama 2017 urubyiruko ruri hejuru ya 56%, Komisiyo ikaba […]Irambuye

S.Korea: Perezida mushya ngo azasura Korea ya Ruguru

Perezida mushya watorewe kuyobora Korea y’Epfo, Moon Jae-in yarahiriye kuyobora igihugu yiyemeza kuzavugurura ubukungu bw’igihugu no kunoza umubano na Korea ya Ruguru. Moon Jae yavuze ko ashobora gusura Kiea ya Ruguru bitewe n’impamvu zumvikana.  Uyu mugabo yarahiriye kuyobora Korea y’Epfo mu ngoro y’Inteko iri mu mujyi wa Seoul. Uyu mugabo waharaniraga uburenganzira bwa muntu nk’umunyamategeko […]Irambuye

Africa ikwiye kwerekana ko atari abantu bibagirwa ibyo bumvikanye gukora

Kuri iki cyumweru, mu biganiro byavugiwe mu nama ngishwanama ku mpinduka zikenewe mu Muryango wa Africa yunze Ubumwe, Perezida Paul Kagame wabyitabiriye yavuze ko impinduka ziri kuba zigamije kugabanya ikiguzi cy’uko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa (AU) wakoraga, ndetse asaba Africa guhinyuza amahanga ayifata nk’abantu bibagirwa ibyo bumvikanyeho, ubundi bakicamo ibice. Iyi nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi […]Irambuye

en_USEnglish