Episode 107: Brendah ahishuye uruhare rwa Se watumye batinda mu

Nelson -“Dorle! Ni iki cyabaye tutamenye gituma ma Bella atemera gusubira mu rugo kwa mabukwe koko?” Dorlene – “Ahaaaa! Burya kuvuka k’umuntu biramukurikira mpaka, iyaba mwari muzi uburyo Brendah yavutse!” Nelson – “Byose ndabizi Dorle! None se niyo mpamvu? Kuki se bije ubu kandi igihe gishize yari yarihanganye akakira ibyo adashobora guhindura?” Brendah  – “Nelson! […]Irambuye

Army Week/Nyamasheke: Umugore yabazwe ikibyimba cy’ibiro 6 yari akimaranye imyaka

Muri gahunda y’ibikorwa ingabo z’igihugu zizamaramo amezi abiri hirya no hino zikora ibikorwa binyuranye birimo no kuvura abaturage, (Army Week), mu karere ka Nyamasheke ingabo z’u Rwanda zatabaye umugore wari ufite ikibyimba gipima Kg 6 mu nda, nyuma yo kumubaga yavuze ko ari igitangaza kuri we. Uyu mugore witwa Nyiranzeyimana Bibiyana yari afite ikibyimba mu […]Irambuye

Ruhango: Ubuyobozi bwafashe ingamba zo kwishyuza abakozi bambuye SACCO

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko hari ingamba bwafatiye abakozi ba Leta batinze kwishyura ibirarane by’umwenda babereyemo ibigo by’imari bya SACCO. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu MBABAZI Francois Xavier Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko hari bamwe mu bakozi ba Leta n’abo mu bigo bitandukanye bagiye bahabwa inguzanyo bakanga kuzishyura ku buryo […]Irambuye

Turi abavandimwe nta na kimwe gikwiye kudutandukanya – Prof Lwakabamba

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, Prof Silas Lwakabamba uyiyobora yavuze ko kwibuka bigarurira agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ahamya ko iki ari igikorwa cy’ingenzi. Yabwiye abari aho ko Abanyarwanda nta gikwiye kubatandukanya. Ni igikorwa cyatangijwe n’igitambo cya Misa […]Irambuye

DRC: Imfungwa 3,000 zatorotse gereza ya Makala

Nibura imfungwa 3000 biravugwa ko zabashije gutoroka gereza nkuru muri Congo Kinshasa yitwa Makala nk’uko abashinzwe umutekano babibwiye BBC. Ubuyobozi buvuga ko imfunga 50 gusa ari zo zabashije gusohoka ubwo abantu batazwi bitwaje intwaro bagabaga igitero ku wa gatatu. Inzego z’umutekano zivuga ko hari abantu basaga 10 bishwe muri icyo gitero kuri gereza ya Makala. […]Irambuye

Rusizi: Imyaka ibaye 3 abaturage batarahabwa ingurane z’imitungo yangijwe na

*Baravuga ko bishwe n’inzara byitwa ko bari barahinze. Abaturage mu Kagali ka Kamurera mu murenge wa Gashonga baravuga ko imyaka itatu ishize nta ngurane barahabwa ku mitungo yabo yangijwe na REG  igihe yanyuzaga umuyoboro w’amashanyarazi mu mirima yabo. Bamwe mu baturage bavuga imitungo yabo bijejwe ko bazayishyurwa ariko bikaza kuba agateranzamba ku buryo babuze uwabishyura. […]Irambuye

Rusizi: Umuhigo wo gutanga inka 1 405 urabura ukwezi, imiryango

Imiryango irindwi mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi yorojwe inka muri gahunda yo korozanya, borojwe n’imiryango yahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Kuba mu bwigunge n’ubukene ni byo aba bahawe inka bavuga, ngo izi nka zigiye kubakuramo. Bari baramaze kwiheba bazi ko batazigera bahabwa inka kuko ngo kwiteza imbere byari bigoye […]Irambuye

Nabonye Abanyarwanda benshi bashaka kuba Perezida – Munyaneza ES/NEC

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora (National Electoral Commission, NEC) yavuze ko kimwe mu byihariye bishobora kuzaranga amatora ya Perezida ateganyijwe muri Kanama 2017 harimo n’umubare munini w’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru 34 bagiye kujya mu Ntara kongera ubumenyi mu gukora inkuru ku matora kuri uyu wa gatatu, Charles Munyaneza yasobanuye aho imyiteguro […]Irambuye

Museveni yasabye inzego ze z’umutekano guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yasabye abashinzwe umutekano mu gihugu cye guhagarika ibikorwa by’iyicarubozo ku bantu bakekwaho gukora ibyaha, igihe abo bashinzwe umutekano baba babikora. Mu ibariwa Perezida Museveni yandikiye abayobozi mu nzego zo hejuru, barimo na Minisiteri y’ibikorwa by’imbere mu gihugu, yabamenyesheje ko ibikorwa by’iyicarubozo bishobora gutera umuntu kwemera ibyo atakoze  kandi ngo gukora […]Irambuye

en_USEnglish