Rusizi: Abacuruzi mu isoko rya Budike bamaze imyaka 15 bategereje

Nyuma y’uko aba bacuruzi bavuga ko babeshywe ko bagiye kubakirwa isoko n’ubuyobozi bw’akarere ka  Rusizi mu mwaka ushize, ubu ngo bamaze kurambirwa imvura n’isuri bibatwarira isambaza mu gihe banika ndetse no kurwana n’ibikona biza kuzirya aho zanitswe, kuko ngo bibateza igihombo. Iri soko ryo mu Budike ribarizwa mu murenge wa Gihundwe wo muri aka karere […]Irambuye

Kayiranga yasabye ababyeyi bafite abana b’ibigango kubazana bagatabara Amavubi U20

Amavubi y’u Rwanda y’abarengeje imyaka 20 yanganyije na Uganda U20 1-1, bituma umutoza Kayiranga Baptiste utoza u Rwanda yingingira ababyeyi bafite abana bazi umupira kubamwoherereza ngo yitegure umukino wo kwishyura. Umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia 2017, u Rwanda rwakiriye Uganda mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya […]Irambuye

Nyamirambi ya Kerembo bategereje uruhare rwa Leta ngo babone amashanyarazi

Bamwe mu batuye akagari ka Nyamirambo umurenge wa Karembo mu  karere ka Ngoma  barasaba ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ngo kuko uruhare rwabo rwo gutanga amafaranga basabwa barurangije bakaba basaba Leta ko na yo yabongereraho amashanyarazi akabageraho na bo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo butangaza ko bushima uruhare rw’abaturage ngo aho bigeze ubu raporo yamaze koherezwa mu […]Irambuye

Kenya: Perezida Kenyatta yavugirijwe induru n’Abadepite arimo avuga ijambo

Ku wa kane tariki 31 Werurwe, ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yagezaga ku gihugu ijambo ngaruka mwaka ku buryo igihugu gihagaze muri iki gihe, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bamuvugirije induru kugira ngo ijambo rye ridakomeza gutambuka. Bamwe mu badepite batangiye kuvugiriza no gusakuza Perezida agitangira kuvuga. Gusa ntibyatunguranye kuko mbere hose bari bavuze ko bazarogoya ijambo […]Irambuye

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye

Muhanga: Gusana umuhanda byatumye urushaho kwangirika

*Imirimo yo gusana uyu muhanda izatangwaho agera kuri miliyari 1,6 y’amafaranga y’u Rwanda Umuhanda wa kaburimbo  unyura mu mujyi rwagati wa Muhanga,  Horizon Construction  ni yo yatsindiye kuwusana.  Kuva imirimo yo kuwusana yatangira,  ubu nibwo urushaho kwangirika cyane kurusha uko wari usanzwe umeze mbere y’uko usanwa. Bamwe mu baturage  baturiye umuhanda wa kaburimbo  mu mujyi […]Irambuye

USA itewe impungenge n’urupfu rwa Amb.Bihozagara waguye mu Burundi

Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) zatangaje ko zitewe impungenge n’ubuzima bw’imfungwa mu gihugu cy’U Burundi nyuma y’uko Umunyarwanda wigeze kuba Minisitiri w’Impunzi na Ambasaderi mu Bufaransa, Jacques Bihozagara apfiriye muri gereza ya Mpimba i Bujumbura mu buryo “butaramenyekana” nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi Rugira Amandin abivuga. Mu itangazo rwasohowe n’Ibiro bya America kuri […]Irambuye

Savio Nshuti yageze muri U20 y’Amavubi azakina na Uganda kuri

Kuri uyu wa gatandatu tariki 2 Mata 2016, ingimbi z’ikipe y’igihugu Amavubi, zirakira Uganda y’abatarengeje imyaka 20. Nshuti Savio Dominique yasanze bagenzi be. Gusa hari abakinnyi 12 basezerewe kubera ikibazo cy’ibyangombwa. Kayiranga Baptiste utoza iyi kipe ababajwe no kuba azahura na Uganda dafite abakinnyi barimo Nsabimana Aimable (Kapiteni wa Marines FC), Idriss Niyitegeka wa Kiyovu […]Irambuye

en_USEnglish