Digiqole ad

Kayiranga yasabye ababyeyi bafite abana b’ibigango kubazana bagatabara Amavubi U20

 Kayiranga yasabye ababyeyi bafite abana b’ibigango kubazana bagatabara Amavubi U20

Itangishaka Blaise (8) niwe watsindiye u Rwanda

Amavubi y’u Rwanda y’abarengeje imyaka 20 yanganyije na Uganda U20 1-1, bituma umutoza Kayiranga Baptiste utoza u Rwanda yingingira ababyeyi bafite abana bazi umupira kubamwoherereza ngo yitegure umukino wo kwishyura.

Itangishaka Blaise (8) niwe watsindiye u Rwanda
Itangishaka Blaise (8) niwe watsindiye u Rwanda

Umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia 2017, u Rwanda rwakiriye Uganda mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y’iminota 22 gusa umukino utangiye, Savio Nshuti Dominique wari kapiteni w’Amavubi, yazamuye umupira mwiza (centre) uvuye ibumoso, Itangishaka Blaise (warerewe mu ishuri rya FC Barcelona) afungura amazamu n’umutwe.

Ku munota wa 39, rutahizamu uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda, Lubega Idrisa yishyuriye Uganda, umukino unarangira ari igitego 1-1.

Nyuma y’uyu mukino, Kayiranga Baptiste utoza Amavubi yabwiye itangazamakuru ko afite icyo asaba ababyeyi b’Abanyarwanda bafite abana bafite imbaraga n’ibigango.

Ati “Umuntu wese waba ufite umwana yamfasha akazamunyoherereza, kuko turi ku rwego ruciriritse. Urareba abana dufite, ukabona ko bigoranye mu gihe twahuye n’amakipe akinisha imbaraga nyinshi.”

Yongeyeho ati “Uwaba rwose azi umubyeyi ufite umwana ufite imbaraga, nadufashe amudutize, dukore ibishoboka mu byumweru bitatu dufite ngo tujye kwishyura.”

Uyu mutoza yavuze ibi nyuma yo gushobora kunganya nyamara yaratakaje abakinnyi 12 (kubera ibibazo by’ibyangombwa). Umukino wo kwishyura uzabera i Kampala tariki 23 Mata 2016.

Amavubi U20 babanje mu kibuga
Amavubi U20 babanje mu kibuga
Savio Nshuti Dominique wari kapiteni niwe watanze umupira wavuyeno igitego
Savio Nshuti Dominique wari kapiteni niwe watanze umupira wavuyeno igitego
Yamin Salum (murumuna wa Ombolenga na Abouba Sibomana) ahangana na bamyugariro bamurusha ibigango
Yamin Salum (murumuna wa Ombolenga na Abouba Sibomana) ahangana na bamyugariro bamurusha ibigango
Uganda irusha u Rwanda imbaraga n'Ibigango
Uganda irusha u Rwanda imbaraga n’Ibigango
Nyuma y'umukino, abatoza bashimiye abakinnyi babo, kuba bashoboye kunganya nubwo imyiteguro itagenze neza
Nyuma y’umukino, abatoza bashimiye abakinnyi babo, kuba bashoboye kunganya nubwo imyiteguro itagenze neza

Amafoto/NGABO Roben/UM– USEKE

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • nahamagare york wo muri southsampton ubundi arebe ko uganda tutayigaragura.

    niba ready ambwire muhe no za nyina for contact.

    • York ni umuyarwanda se?

  • @Nkundabera, duhe amakuru neza niba York ari umunyarwanda utarengeje 20years old, akaba ahagaze neza muri football. plz call me on 0789676362 ,

  • yeah uyu mwana afite ababyeyi babanyarwanda baba muri swedin yitwa Rafael York yakiniye na equipe ya swedin yabato

  • Mwiriwe Kayiranga. Uyu munsi kuwa Gatatu itariki 6/04/2016 saa munani n’igice hari match y’abana bo muri académie ya Kiyovu itozwa na Deo. Barakina n’indi équipe. Harimo abana banjye babiri 19/02/1999 na 14/07/1997, bafite impano. Ujyeyo kwirebera niba kuko ikeneye abana bashoboye. Ni kuri Stade yo ku Mumena i Nyamirambo.

Comments are closed.

en_USEnglish