Bugesera FC yaguze umukinnyi wa Rayon sports, yirukana abandi 9

Kubera umusaruro mucye, Bugesera FC yirukanye abakinnyi icyenda (9) bayikiniraga. Ibasimbuza abandi batatu (3) mbere yo gutangira ‘retour’. Umuseke, amakuru ukesha umutoza w’iyi kipe yo mu karere ka Bugesera, Ally Bizimungu, ni uko Bugesera yahisemo gusimbuza abadatanga umusaruro, kandi ngo arashaka Bugesera nshya mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda. Ati “Turi ikipe nto […]Irambuye

U Rwanda rurasaba ibisobanuro U Burundi ku rupfu rwa Amb.Bihozagara

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, rivuga ko tariki ya 31 Werurwe, 2016 Leta y’u Rwanda yamenyeshejwe ku wa Gatatu iby’urupfu rwa Ambasaderi Jacques Bihozagara wanabaye Minisitiri. Rivuga ko ibyo u Rwanda rwamenyeshejwe ko urupfu rwa Bihozagara rwabaye giturumbuka mu buryo budasobanutse “suddenly in unclear circumstances”, tariki ya 30 Werurwe 2016. […]Irambuye

Rusizi: Guheza no gutoteza abafite ubumuga biracyariho

Masikini Theodore ufite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa ahantu hatandukanye, haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri. Ubwe yemeza ko ahura kenshi n’iki kibazo. Agira ati: “Iyo tugiye hirya no hino mu turere twacu haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri birahaba.” Avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo agiye kwiga usanga […]Irambuye

Inama rusange ya Rayon Sports isubitswe kabiri izaba ku cyumweru

*Muri iyi nama Ubuyobozi bwa Komite y’abanyamuryango bushobora guhinduka cyangwa bukagumaho. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Longin Nkundimana yavuze ko noneho kuri iki cyumweru hari inama rusange y’uwo muryango. Iyi nama imaze gusubikwa ubugira kabiri. Ati “Twakoze inama turabyemeza n’abanyamuryango, inama izabera kuri Alpha Palace saa yine  za mu gitondo (10h00 […]Irambuye

Dr Niyitegeka yaciwe Frw 1,400,000 binemezwa ko adafunzwe binyuranye n’amategeko

*Dr Niyitegeka yabwiye Urukiko ko yagiye muri Gereza kurangiza igihano cy’Urubanza rutabayeho, *Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko hasigaye imyaka 7 kugira ngo uyu mugabo asabe ibyo yasabaga byo kurekurwa agataha, *Umucamanza yavuze ko urega atagaragaje icyemezo gitesha agaciro icyamufatiwe cyo gufungwa imyaka 15, *Uwareze yahanishijwe gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 400. Ku gicamunsi […]Irambuye

Abashinjwa iterabwoba no gukorana na IS mu Rwanda, baburanye mu

Abagabo 14 n’abakobwa batatu (3) bahagaze ku mirongo  babanje kuvuga imyirondoro yabo. N’abanyamategeko batatu bunganiye bamwe muri aba bakekwaho ibyaha byo gukorana n’umutwe wiyitirira idini ya Islamu (IS), Ubushinjacyaha bwahise busaba umucamanza ko bufite inzitizi ebyiri, zirimo izo gushyira uru uru rubanza mu muhezo no gukuramo ingofero kuri bamwe bari bazambaye kimwe n’abakobwa bari bambaye […]Irambuye

Dr Mukankomeje yasabye kuburana adafunze, isomwa ni ku ya 1

*Mukankomeje avuga ko ibyaha yabwiwe mu bugenzacyaha byahindutse mu bushinjacyaha, *Avuga ko ibyo yaregwaga bitari gutuma afungwa, *Arasaba kurekurwa akaburana ari hanze, urubanza ruzasomwa tariki 1 Mata 2016. Dr. Rose Mukankomeje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe, yagejejwe ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge saa tatu ahita ajyanwa muri casho, aho yamaze amasaha menshi ahatwa […]Irambuye

Kagame avuga iki ku iterabwoba n’uwarizana mu Rwanda?

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 26 Werurwe, Perezida Kagame aganiraga n’abavuga bakumvwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ku iterambere ry’igihugu na zimwe mu nzitizi zihari, yakomoje no ku iterabwoba ryugarije Isi, yasezeranyije ingamba zikaze ku muntu wese ufitanye isano n’iterabwoba mu Rwanda. Nubwo hari ibikorwa byo gutera za garinade ahantu hanyuranye mu Mujyi wa Kigali […]Irambuye

“Haracyari ibyiringiro”, igitaramo kije guhumuriza Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka

Ni ku nshuro ya gatanu igitaramo “Haracyari ibyiringiro” cyateguwe n’itsinda rya The power of the Cross. Iki gitaramo kigamije gutaramira Abanyarwanda mu rwego rwo kubahumuriza mu bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.  “Haracyari ibyiringiro concert live” ni igitaramo  ngarukamwaka gitegurwa mbere y’uko hatangira Icyunamo mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda. Ndatabaye […]Irambuye

en_USEnglish