Digiqole ad

Hafashwe ingamba zikaze zo gukumira ‘Yellow Fever’, Zika, na ‘Rift Valley Fever’

 Hafashwe ingamba zikaze zo gukumira ‘Yellow Fever’, Zika, na ‘Rift Valley Fever’

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho

Nta muntu ukomoka mu bihugu bikekwamo indwara ya ‘Yellow Fever’ (Fievre Jaune) uzinjira mu Rwanda aterekana ko yakingiwe, utarakingiwe agomba kumara ibyumweru bibiri mu kato akurikiranwa kugira ngo ataba yakwanduza abandi, iyo ni imwe mu ngmba Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho

Izi ndwara uko ari eshatu zimaze kuba ibyorezo bihangayikishije Isi. Yellow Fever yagaragaye muri Angola muri iyi minsi, ndetse iza kugaragara ku bantu babiri muri Kenya bakoraga muri iki gihugu, hari n’Abashinwa batatu yagaragayeho n’abo muri Mauritania no muri Congo Kinshasa.

Dr Agnes Binagwaho ati “Ubushakashatsi twakoze bwerekana ko nta Yellow Fever iri mu Rwanda. Imibu irahari ariko yo ntabwo yanduye ku buryo yakwanduza abantu.”

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko umuntu wese uzaza mu Rwanda aturutse mu bihugu bikekwaho iyi ndwara ya Yellow Fever azasabwa ikarita y’uko yakingiwe, urukiko rw’iyi ndwara rumara imyaka 10 kandi rwizewe 100%.

Yavuze ko izi ngamba zafashwe ku rwego rw’akarere haba muri Kenya n’ahandi.

Umuntu uzaba atakingiwe uretse gushyirwa mu kato ibyumweru bibiri akigera i Kigali, agomba guhabwa urwo rukingo rugurwa amadolari 40 ya America ku banyamahanga, mu gihe Abanyarwanda na bo basabwa kwikingiza mbere y’uko bagira ingendo bajyamo.

Umunyarwanda we akingirwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitandatu (Frw 6000) kuko ngo Leta iba yashyizemo amafaranga yayo, ikindi ni uko gukingirizwa ku kibuga cy’indege ku banyamahanga baba ari bake.

Dr Hakizimana Leonald ati “Uyu muti ntugomba kurenza amasaha atandatu ufunguye, niyo mpamvu ku kibuga cy’indege urukingo ruhenda (40$) kuko haba haza umuntu umwe kandi agacupa gakoreshwa ku bantu 10.”

Indwara ya Rift Valley Fever yo yagaragaye muri Uganda, yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’inyamaswa cyangwa amatungo yanduye.

Indwara ya Zika yo iri guca ibintu mu gihugu cya Brezil muri America y’Amajyepfo, ariko yanavuzwe mu bindi bice by’Isi.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish