Patient Bizimana ngo yahombye miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda

Nyuma y’igitaramo cya Patient Bizimana umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo ziramya Imana (Gospel) cyitabiriwe n’abantu batari bake aho cyarimo n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo Pst. Solly Mahlangu, Bizimana avuga ko mu mafaranga yinjije haragagayemo igihombo cya Miliyoni isaga icumi y’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Bizimana yadutangarije ko mu gitaramo cye, amafaranga […]Irambuye

FERWACY yatangaje 4 bazatoranywamo uzajya mu mikino Olempike

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY ryatangaje abantu bane bazatoranywamo uzahagararira u Rwanda mu mikino Olempike mu gusiganwa mu muhanda (Road Race). Nyuma yo kuza mu 10 ba mbere muri Afurika 2015, Hadi Janvier yatumye u Rwanda rubona itike (minima) y’imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil, izatangira tariki 5 igeze 21 Kanama […]Irambuye

Urubyiruko rugomba gukotanira kubaka igihugu kuko nta we rusiganya –

*Kubaka amahoro mu rubyiruko niyo nzira izafasha Abanyarwanda gukira ibikomere, *Abanyarwanda barakishishanya, gushakana hagati y’abiciwe n’abo mu miryango yabiciye biracyari ikibazo, *Hari ubwoba bwo kubivuga, kwishishanya, ariko icyizere kiri mu rubyiruko. I Kigali harabera inama y’ urubyiruko ku bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inama itegurwa n’umuryango Never Again Rwanda. Ngo iyi nama […]Irambuye

Magufuli na Perezida Kagame bazafungura ibiro by’Umupaka wa Rusumo

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Mata azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho biteganyijwe ko azanitabira umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri uru ruzinduko, Perezida Pombe John Joseph Magufuli azitabira gufungura inyubako irimo ibiro bikorerwamo n’inzego z’abinjira n’abasohoka ibihugu […]Irambuye

Emile Bintunimana yasezerewe muri Team Rwanda kubera kutagira “discipline”

Nyuma yo kuva mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo, Bintunimana Emile yahise aburirwa irengero, aho agarukiye asanga yirirukanywe muri Team Rwanda. Nk’uko twabitangarijwe na Johnathan Boyer umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, Bintunimana Emile yasezerewe muri Team Rwanda kubera ikibazo we yita kutagira ikinyabupfura (Indiscipline). Johnathan Boyer umuyobozi wa Team Rwanda yagize ati “Yari […]Irambuye

Min. Nsengimana yasabye abayobozi bashya b’urubyiruko kuzana imbaraga nshya

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, ni ubwe wayobozi umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko icyuye igihe na komite nshya. Uyu muhango wabaye kuri uyu mbere tariki 04 Mata 2016, Minisitiri Nsengimana akaba yasabye abayobozi bashya kuzana imbaraga nshya mu kuyobora urubyiruko. Komite nshya yahise irahirira imirimo mishya; uko ari […]Irambuye

Kagitumba: Sosiyete yo muri Uganda yambuye Abanyarwanda 140 bubatse umupaka

Abaturage bakoze imirimo yo kubaka umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na sosiyete y’ubwubatsi yo muri icyo gihugu yari yabahaye akazi, igenda itabishyuye. Barasaba Leta y’u Rwanda kubishyuriza, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi kampani izabishyure. Aba bakozi basaga 140 […]Irambuye

en_USEnglish