Digiqole ad

Kenya: Perezida Kenyatta yavugirijwe induru n’Abadepite arimo avuga ijambo

 Kenya: Perezida Kenyatta yavugirijwe induru n’Abadepite arimo avuga ijambo

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

Ku wa kane tariki 31 Werurwe, ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yagezaga ku gihugu ijambo ngaruka mwaka ku buryo igihugu gihagaze muri iki gihe, abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bamuvugirije induru kugira ngo ijambo rye ridakomeza gutambuka.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya

Bamwe mu badepite batangiye kuvugiriza no gusakuza Perezida agitangira kuvuga. Gusa ntibyatunguranye kuko mbere hose bari bavuze ko bazarogoya ijambo rya Perezida kugira ngo bamagane uburyo Leta yananiwe kurwanya ruswa yabaye akarande muri Kenya.

Barindwi bahise basohorwa ku ngufu mu nteko kubera icyo gikorwa cyo kurogoya ijambo ry’Umukuru w’igihugu ryatindijweho iminota 30.

Umukuru w’inteko nshingamategeko muri Kenya, Justin Muturi, yabwiye abo badepite ko barengereye maze ategeka ko basohorwa ku ngufu mu nteko kubera ko banze kumwumvira ngo baceceke.

Kuri uyu munsi mu ijambo rye yavuze ko Leta ye yiyemeje kurwanya ruswa yivuye inyuma, ndetse anavuga ko yizeye ko ubukungu bw’igihugu buziyongeraho 6% mu mwaka utaha.

Buri mwaka, muri Kenya haba ijambo nk’iri rya Perezida, ni umwanya ukomeye wo gutangaza gahunda Leta ifite mu mwaka utaha. Kenyatta yavuze ko ruswa ari ikibazo gikomereye cyane Leta ya Kenya muri kino gihe.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Abantu batubaha abakuru koko! Ubu se babuze indi nzira banyuzamo ibitekerezo byabo? Ibyo ntibikagere Kimihurura kuko bihabanye n’umuco wacu.

    • Ariko ikinejeje nuko u Rwanda ruyoborwa n’amategeko, rukanayashyira mubikorwa. impamvu zo kutubaha ijambo ry’umukuru hari ubwo zikomoka muburangare bwo kutabasha gushyira mubikorwa iyubahirizategeko.. ikindi kandi freedom=umudendezo sugusenya icyubahiro cy’abayobizi. byari ngombwa ko bahanwa rwose cyane kandi muruhame.. nihadakurikiraho ibihano bizabyara kuyobora uwari Prezida aho we yakabayoboye. Twihagarareho tuyoboke Twubahishe ubuyobozi bwacu ndetse twamagane uwavogera ubwiza bwacu mu Rwanda

  • ngo ni démocratie ,ahubwo ni ikinyabupfura gike? umukuru w’igihugu kweli???????

  • Iyo woroye ingegera urabibona!! Ibyo nibyo byica ibihugu byinshi. Ejo noneho bazasenya imihanda ngo nuko hari icyo batemeranywaho na President wabo! Inkozi zibibi zigomba kujya zihanwa kandi bakazica muri sociate…ikirayi kiboze….

    • ibikorwa nkibyo biragayitse ntabwo byari byikwiriye gukorwa nabayobozi imbere yu mukuru wigihugu uretse nokwirukanwa munteko bafatirwe nibindi bihano murakoze

  • Igihugu nka KENYA koko????????????

    Biragayitse pe abayobozi bakuru b’Igihugu basuzugure Umuyobozi wabo!!?
    Birababaje ubwose umuturage wohasi azahera he yubaha umukuru w’Igihugu??

    Ikinyabupfura,Ishema,Agaciro,etc…
    Nibyirwanda n’Abanyarwanda ubwabo.
    Rwanda rwacu Oyeeeeeee!Turakwemera H.E PK

    • Abo badepite bakurikiranwe, ariko kandi na Perezida akemure ikibaza cyaruswa!
      koko abishatetse cyakemuka.

Comments are closed.

en_USEnglish