Digiqole ad

Muhanga: Gusana umuhanda byatumye urushaho kwangirika

 Muhanga: Gusana umuhanda  byatumye urushaho kwangirika

*Imirimo yo gusana uyu muhanda izatangwaho agera kuri miliyari 1,6 y’amafaranga y’u Rwanda

Umuhanda wa kaburimbo  unyura mu mujyi rwagati wa Muhanga,  Horizon Construction  ni yo yatsindiye kuwusana.  Kuva imirimo yo kuwusana yatangira,  ubu nibwo urushaho kwangirika cyane kurusha uko wari usanzwe umeze mbere y’uko usanwa.

Aha gusana byari byarangiye ariko umuhanda wongeye kwangirika kuruta mbere.
Aha gusana byari byarangiye ariko umuhanda wongeye kwangirika kuruta mbere.

Bamwe mu baturage  baturiye umuhanda wa kaburimbo  mu mujyi wa Muhanga,  uhereye mu cya Kabiri ugakomeza ugana ahitwa i Gahogo, bavuga ko  Sosiyete  yatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda yawangije cyane  kuruta uko wari umeze mbere.

Aba baturage bavuga ko  aho imirimo yo gusana uyu muhanda itangiriye ari bwo abatwara ibinyabiziga bagiye bahura n’ibibazo kuko  ngo abari kuwusana  bararaga bashyizemo  kaburimbo  bugacya yaturitse ndetse harimo n’ibinogo bikabije  bibangamira  abawugenda.

NDAHIMANA Médard  utuye mu murenge wa Nyamabuye,  Muhanga, avuga ko  kuva aho  uyu muhanda utangiye gusanwa  atacyifuza kuwunyuramo ajya I Kigali.

Asigaye  ahitamo kunyura  mu muhanda  wa ruguru  unyura ku biro by’Akarere  kugira ngo adakomeza guhura n’ibinogo,  ndetse ngo akaba yibaza  impamvu  Sosiyete yahawe  isoko ryo gusana umuhanda  mpuzamahanga nk’uyu  idakosora ayo makosa.

MUNYANEZA Géorge, umuyobozi mu kigo gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (Rwanda Transport Development Agency) akaba ashinzwe by’umwihariko  ubugenzuzi n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihanda, avuga ko bavuganye na Sosiyete  ya Horizon  babemerera ko  hari ibyo bagiye gukosora  mu minsi ya vuba, yongeraho ko  biramutse bidakosowe igihombo bacyirengera.

BAHIGANA Célestin,  ushinzwe  imirimo yo kubaka umuhanda, avuga ko inyigo bakoze mbere batigeze  bita  ku mbogamizi ituma uyu muhanda  usanwa ukongera  gusenyuka, ku buryo ngo bagiye  kongera gusubira mu masezerano bagiranye na RTDA bagamije cyane kubereka  impamvu ituma uyu muhanda ukomeza kwangirika aho kugira ngo wuzure.

Akavuga ko  bakoze igenzura basanga  hari igitera aya makosa  kandi ngo  bateganya gukorana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki kigo  kuri uyu wa mbere.

Ati: “Ntabwo ari ubumenyi buke abakozi bacu bafite ahubwo twaracukumbuye dusanga hari igituma umuhanda  usenyuka  vuba ibi nibyo tugiye kuvugana na RTDA.”

Imirimo yo gusana umuhanda wa kaburimbo  mu mujyi wa Muhanga yatangiye  tariki ya 30 Werurwe 2014,  gusa  amesezerano  izi mpande zombi zagiranye avuga ko  imirimo yo gusana uyu muhanda  izamara imyaka itatu.

Gusa, iyo urebye ubona igihe cyo kuwusana  gishobora kwiyongera bitewe n’izi mpamvu zo kuba  urushaho kwangirika.

Miliyari imwe na miliyoni magana atandatu n’ibihumbi magana inani n’icyenda n’amafaranga ijana na cumi  z’amafaranga y’u Rwanda ni yo iyo mirimo bivugwa ko izatwara (Frw 1, 6oo, 809, 110).

Munsi y'aho abagenzi bategera imodoka (Gare Routiere) ho wangiritse kurushaho.
Munsi y’aho abagenzi bategera imodoka (Gare Routiere) ho wangiritse kurushaho.
Iyo urebye usanga wuzuyemo ibinogo bibangamiye abatwara ibinyabiziga ndetse n'abanyamaguru.
Iyo urebye usanga wuzuyemo ibinogo bibangamiye abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru.
Ubuyobozi bwa Horizon buvuga ko bugiye kuvugurura amasezerano yo kubaka umuhanda.
Ubuyobozi bwa Horizon buvuga ko bugiye kuvugurura amasezerano yo kubaka umuhanda.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

23 Comments

  • Mutubarize REG Muhanga kuko imilimo yo gukora umuhanda ugana kuri stadeya Muhanga yatumye REG ICAGAGURA INSINGA Z’AMASHANYARAZI NONE TUMAZE IMINSI 2 Tudafite umuriro kandi abandi bacanye ,tukaba dufite impungenge ko bishobora kumara iminsi nkubu tugiye muri week end nta muriro dufite ,rwose REG ishyiremo akabaraga idusubize umuriro pe ikizima kiratwishe

    • Nabanawe rata.

  • iyi sosiyete yatwiciye umuhanda niyegure babihe abashinwa nibo batsindagira umuhanda ukaba uburambe!

  • Ariko natwe turashimisha, kera imihanda twamye tubona ikorwa cyangwa ikanasanwa n’abashinwa kuko babifitiye expertise, none ubu za horizon nizo zafashe ibyo biraka mu gihugu cyose kandi nta bushobozi bafite bwo kubikora.

    Si aho gusa horizon yishe kuko n’umuhanda Huye Nyamagabe yahateye ijanja ikajya yirirwa ihatekinika uko bwije nuko bukeye. Nyabuneka uriya muhanda wa Muhanga unyuramo abantu benshi b’abanyamahanga, buriya baratugaya kuko kiriya ni ikimenyetso cyuko tuba mu iterambere ry’icyuka. Ariko se ni nde watinyuka kugira icyo abaza horizon kandi ari company y’ifi runini? Ba meya bareba ayo mafuti horizon ikora mu mihanda ariko bose bagatinya kuvuga.

    Ni he mwabonye basana umuhanda wa kaburimbo bakoresheje umucanga usibye ino tuba dushakako bihita bisenyuka tugakomeza kuhubaaaaka ubutarangira ari nako twinjiza cash? Niba dushaka gutera imbere tujye duha akazi ababishoboye naho nitugatanga kugirango amafaranga agume mu ntoki zacu ntaho tuzaba tugana.

  • Nimucuruse amagabo tuzareba iherezo umuseke wasobanuriye a bantu kuri nyirizina ibyo murenzaho Bindi ibiki abashinwa umuhanda kibuye gitarama wigeze ubu umuhanda none horizon Nino ibye ikibazo nimwikosore

  • Uyu muhanda Kigali-Huye wubatswe hagati ya 2003~2006, none dore just nyuma y’imyaka 10 gusa batangiye guteramo ibiraka nabyo bikanga gufata; ariko nyamara, umuhanda Kigali~Gatuna wubatswe muri 1970 wasenyutse ejobundi muri 2005, nyuma y’imyaka 35 kandi unyuramo amakamyo yose agemurira igihugu. Utu twana turangije muri KIST twuzuye muri RTDA, nitubanze tujye kurangiza amashule tubone kuza gukora. Mediocrity is expensive.

    • Ibaze nawe!! Aho wakabaye ushimishwa n’intabwe abana bacu bamaze gutera mugukora imihanda,amasosiety yacu akaba abasha gukora imihanda dutangiye guterahejuru,
      Leta nibyumva igaha abashinwa akazi, Dutangire tuvuge ngo akazikose nakabanyamahanga.
      Dutangire kuboroga ngo Leta ntacyo itumariye kuko abana bacu bariga bakabura akazi.
      Abanyarwanda ninde waturoze??
      kuki tutazi kunyurwa, tukanashimira ibimaze kugerwaho hanyuma tukanenga tugamije kubaka??
      Jye mbona arumuco mubi wokugaya cane cane iyo ugaya usebanya ngo (utwana) sutwacu se?
      Erega nshuti, nizibika zar’amagi. Nabo banyamahanga murata niko batangiye bagenda batera intambwe kd natwe niho tujya. ICYAMPA IBINTU BYOSE BIGAKORWA NABANA BACU BAVUKIYE HANO IWACU,BIZE HANO IWACU
      Nibyo nsaba IMANA DATA kd ndabona biriko biza tuu.

      • Vana demagogy hano, ntabwo imisoro yacu kimwe n’inguzanyo zizishyura n’abana bacu n’bawe barimo aribyo gukiniramo biga kugenura iyubakwa ry’imihanda, ni gute ushyigikira ko abantu bakora umuhanda ugasenyuka nyuma y’ukwezi ngo ni uko ari abana banyu ? Niba mu bawukoze harimo abawe cg hari amasoko wahawemo, subiza ubwenge ku gihe wiyumvishe ko igihugu kitayoborwa nk’uko uyobora urugo rwawe.

        • Nuwuhe muhanda umaze ukwezi KUMWE nkuko ubivuga??
          Uwarubavu- Musanze se wakozwe nabanyarwanda? wo byawugendekeye bite? ariko mwaretse gukabya. Mukagabanya ayo marangamutima yanyu. Nyamara ndongera mbisubiremo abanyarwanda baragerageza gukora imihanda neza.

          • @Karangwa njyewe nshyigikiye ibyo uvuga cyane. Aba bitotomba ni babandi babone ibintu byose muri NEGATIVE Angle, ubu iyo aba ari Abashinwa bakoze ibi bari kuba bavuga ngo kuki mwabihaye Abashinwa iyo mushaka abanyagihugu mubiha bakayubaka. None habayeho akabazo gato ngo kuki mwarihaye abo mu Rwanda!!!

            Umunyarwanda yararirimbye ati “Nta munoza ukunda iki?” hahahahah

          • Ariko Kara, imodoka yawe yari yiceka muri biriya binogo ngo wumve? wari wabona uburyo zibisikaniramo??none se wamugani, ngo nta musoro nta mahoro imihanda ntuyaharurwa?? Kugaya ibitagenda no kuba negativiste bihurira he? ubwo kandi mwabihinduramo ibindi? niba uri umunyarwanda, kora neza, wikora umuhanda wo kumara ibyumweru bitatu!!!ubwo se wabihagararaho ugashima ngo si abashinwa! Abashinwa se badukoreye ibikomeye bigutwayeiki? Abanyarwanda se bakoze bakarusha abashinwa ko n’igihugu ari icyabo. Naho kundataho umuhanda usenyuka mu 3 weeks ni amahomvu.

    • Ndebera gusa iyi photo kuri chantier urahita umenya aho bipfira.

  • nta muswa mukazi wakwiyangiriza ubona rekareka!! abo bana banyu basubire kwiga bitwangiriza

  • Ibaze nawe nyiri society Horizon. Abatype bikuriramo ayabo. Naho abakozi nabatechcians ntumubarenganye.

  • Horizon niya Ministere y ingabo ayo mafaranga ntawe uyashyira mu mufuka we ajya mu mishinga ya ministere wenda ubushobozi ntiburazamuka ariko mwikabya ngo aribwa nabantu kugiti cyabo.

    • Ese Cotraco yavuyemo? Reka mbabwire rero niba turi muri corporate gvnance ibi birabujijwe niba iyo Horiron ifite aho ihuriye na Minadef…banana…..itatwokamye.

    • Unva nawe nyine. Mugutanga usoko hazamo akandi kaboko kabanyurayo. Ibindi kandi niyo ministeri yingabo ifite aho ihuriye babayobozi bakuru bikuriramo ayabo. Harya wa mudamo wayobora case sociale yazize iki? Mwanga ko ibifi binini bikora mumàhera ya çàse sociale, bwakeye bamuhimbiye ibyaha.

  • Ariko se wateka KABURIMBO ukoresheje inkwi hamwe n’ingunguru ukumva yashya igafata mu muhanda koko? Mureke biyinjirize cash buriya bafite uwabasabye gusondeka. Uziko bakimara kuwuko wacagamo kaburimbo ukayitwara mu mapine y’ikinyabiziga. Nibisubireho bakore ibyo bazi

  • Birababaje rwose,yoooooo!!!!!!!!!!!!!!!! kuko aya ni mafaranga aba yahawe abantu badashoboye, ni imosoro y’abaturage kandi H.E aba ashaka ko abageza ku bikorwa by’amajyambere. Abayobozi badukangurira gukoresha iby’iwacu gusa, ndabisabira kutazibagirwa ko hari ab’iwacu bataragira ubushibozi bwo gutanga service yifuzwa! Rwose ndahamya ko ari nta company y’inyamahanga yari yatwubakira umuhanda, ngo mu gihe cy’amezi atageze kuri 2 ube wangiritse kariya kageni. Abayobozi bacu twizera bakomeze kubishozaho kugirango na duke twari dufite tutadupfira ubusa.

  • NUKURU HE ADUKIZE ABA BANTU BIRIRWA BAHEKENYA AMAFARANGA Y’IMIHANDA BAGAMIJE GUHOMBYA IGIHUGU PEREZIDA WACU AZAGEZA RYARI YIYAMA ABANTU NK’ABA KO BANGA KUMVA MPAKA BABAGEJEJE MU BUROKO IYI SOSIYETE NGO IRASHAKA KUVUGURURA AMASEZERANO AYA MBERE BATARAYUBAHIRIJE MANA WE ABANTU KO BASHAKA GUKIRA BIBYE IBY’IGIHUGU BABASHYIRE KU KARUBANDA BABABAZE AHO AYO MAFARANGA BAYASHYIZE.
    UTARAWUNYURAMO AZEZE YIREBERE UKO UMUHANDA UMEZE.

  • Ariko murantangaza none ubona abantu bari kuzamura imiturirwa batarasabye ideni muri banki ukibaza ko ayo mafaranga bayavana he koko gusa Umukuru w’igihugu aracyafite akazi ibaze nawe kurya umuhanda ugendwamo n’isi yose niko nabivuga warangiza ngo ugiye kongererwa amasezerano babibaze na MININFRA,RTDA, na Horizon babisobanure.

  • Rwose abakora uyu muhanda nta bushobozi bafite! Kuko birutwa nuko wari umeze mbere. Ibinogo byarimo hashyirwagamo ibitaka bigakonera. Ubu wagira ngo ni umucanga bamennyemo! Nubwo ntazi ibyo kubaka cyane ariko ntiwambwira ukuntu utsindaguza umuhanda international compacteuse nkiyo bakiresha aho bashyira paves, ugatwikira kaburimbo mu ngunguru n’inkwi, .

    . Hanyuma umuhanda waribusanzwe ari muto ariko nabo noneho bakagize akarongo. Uzi kudepasa ikamyo hariya hantu! Biraduteza za accidents mu minsi iri imbere. RTDA nikemure iki kibazo rwose. Naho uzo avenant mushaka gukora simpamya ko arizo zikemura ikibazo.

  • Inyigo yizwe nabi!!mwibuke stade Huye nayo ni ko byatangiye!!!

Comments are closed.

en_USEnglish